#003 FPR YANIZE DEMUKARASI YIMIKA IGITUGU KIRIMBUZI//IMPAMVU 100 FPR IGOMBA KUGENDA.





Yateguwe n’Ubwanditsi

INSHOZA

IGISOBANURO CYA DEMOKARASI .

Nkuko tubicyesha Niyomugabo Nyamihirwa mu gitabo cye yise Gatebe Gatoki ya Gahutu na Gatutsi mu gihugu cya Kanyarwanda, agaragaza ko

Iri jambo demokarasi ubwaryo rikomoka mu rurimi rw’ikigereki cya kera “dēmokratía”, aribyo bivuga  « Ubutavogerwa bw’abenegihugu mu guhitamo ikibabereye ». Rikaba  rikomoka ku magambo abiri yo mu kigiriki arik yo “dêmos”, rivuga « abaturage » na krátos”, rivuga « ubutegetsi », muri rusange rikaba rivuga « ubwende bw’abaturage». Igisobanuro cyaryo rero ni ubutegetsi abaturage bisanzuyemo, bagakoresha ubwenge n’ubwende byabo ngo bahitemo ikibakwiriye .

Ukurikije uko Jean Jacques Rousseau umuhanga w’umufaransa wakunze kuvuga kuri demokarasi usanga asobanura demokarasi ivuga ibintu bibiri:

  • Ubwende «souveraineté » ari imishyirire mu bikorwa y’ubushake rusange kugira ngo hagerweho intego ya bose. 
  • Kandi  ko muri demokarasi ari ngombwa cyane  ko ubushake rusange bushyirwa imbere y’ibyo umuntu ku giti cye ashaka.

Ibi bivuze ko ubwende n’ubushake rusange by’abaturage arizo mbaraga zigomba gusunika no guha icyerekezo  Leta mubyo ikora byose, nanone kandi   bivuze  ko igihugu kigomba kuyoborwa hitawe kubyo abaturage babonamo inyungu zabo.

FPR YUBUTSE  UBUTEGETSI BUTARI UBW’ABATURAGE, BUDASHYIRWAHO N’ABATURAGE, NTIBUNAKORERE ABATURAGE. MURI MAKE NI UBUTEGETSI BUTARI UBWA DEMOKARASI. AHUBWO YADUKANA UBUTEGETSI BUTSIKAMIRA, BUTERA UBWOBA, BUTESHA AGACIRO, BUFUNGA KANDI BWICA ABATURAGE. MURI MAKE BW’IGITUGU KIRIMBUZI.

Mugihe ubutegetsi bwa demokarasi mu mwimerere wayo, ari ubutegetsi bufitwe n’abaturage kandi buha ububasha abaturage bose. Ni ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kugira ngo bubakorere. Muri bene ubu bwoko bw’ubutegetsi umuturage niwe utinywa, ibyifuzo bye bigashyirwa imbere kandi bikubahirizwa.

Ubu butegetsi bukora neza aho abaturage basobanutse kandi basobanukiwe ko aribo bafite ubutware bwose mu maboko yabo. Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi muri Afurika, abaturage bagiye bareka ubutegetsi bwabo gakondo, bakabwirwa ko bagiye muri demokarasi, ariko abenshi batazi icyo aricyo, ndetse n’uruhare rwabo mu kuzana iyo demokarasi rukaba hafi ya ntarwo.

Mu Rwanda, byagiye guhumira ku mirari ubwo hadutse n’abajyaga ku butegetsi babwambuye abandi ku ngufu, abaturage bakabimenyera kuri radiyo cyangwa binyuze mu ntambara nk’uko FPR yageze ku butegetsi, maze abaturage benshi bakayabangira ingata, yarangiza ikavuga ko ishyizeho ubutegetsi bw’abaturage butangwa n’abaturage, bukorera abaturage!

Ibi byabaye nk’umugani kuko FPR yashyizeho ubutegetsi bw’igitugu, butsikamira kandi bukaboha abaturage ndetse bukanababoha bubacurika!

  1. MU RWANDA RWA FPR NA KAGAME, AMATORA NI UMURIMBO N’AGAKINGIRIZO.

Nkuko twabibonye haruguru, muri demokarasi

Abaturage bihitiramo abayobozi. Mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, ntawe uhitamo umuyobozi.

a. AMATORA Y’UMURIMBO KU RWEGO RW’UMUDUGUDU.

 Duhereye ku rwego rw’umudugudu, FPR ikoresha ibishoboka byose igahitiramo abaturage ababayobora yarangiza ikabatoresha maze ibyo ikabyita amatora! Iyo hagize uyica mu rihumye maze abaturage bakamutora itamuzi bakurikije ubunyangamugayo bwe, FPR imukuraho ndetse mu iterabwoba ryinshi.

Abaturage mu nzego z’ibanze birirwa batora ariko ariko FPR ibihindura imfabusa mbere na nyuma y’amatora!

Umuyobozi mukuru w’umudugudu akaba ariwe w’ingenzi ku rwego rwa mbere rw’ibanze  ayoborana n’irindi tsinda ry’abantu 4 bose bakaba 5. Bose nta n’umwe ugira umushahara, kandi birirwa basiragizwa mu ngendo zidashira ariko banakora hirya no hino bagerageza gukemura ibibazo by’umudugudu ungana hafi n’ikitwaga Selire mbere y’intambara na jenoside yo muri 94. Aba baba biganjemo abaturage basanzwe yemwe abenshi baba bakennye nibo bakorera ubushake mu gihe mu bushorishori bahembwa bayoresheje igitiyo itimba ry’amafaranga!

Nk’uko Ingingo ya  22 y’ AMABWIRIZA NO 05/2015 YO KU WA 29/12/2015 YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

AGENGA
 AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE YO MURI GASHYANTARE-WERURWE 2016 ateganya Uburyo imyanya itorerwa ku rwego rw’Umudugudu ikurikirana, ayo mabwiriza agira ati: Mu gutora ku rwego rw‟Umudugudu, imyanya itorerwa ikurikirana ku buryo bukurikira:

  • 1°  Abagize Komite Nyobozi y‟Umudugudu batanu (5) bagomba gutorwa bakurikirana mu buryo bukurikira:
    • Umukuru w‟Umudugudu;
    • Ushinzwe imibereho myiza y‟abaturage n‟imbonezamubano;
    • Ushinzwe umutekano, abinjira n‟abasohoka mu Mudugudu;
    • Ushinzwe amakuru n‟amahugurwa y‟abaturage;
    • Ushinzwe iterambere.
  • 2°  Umujyanama rusange uhagararira Umudugudu mu Nama Njyanama y‟Akagari;
  • 3°  Abakandida babiri (2) b‟abagore bazatorwamo abajya mu Nama Njyanama y‟Akagari.

Udatorewe umwanya ubanza ashobora kwiyamamariza undi mwanya ukurikiraho.”

Ukurikije inshingano aba baturage bahagarariye abandi baba batorewe, bakagombye kuba babifitiye ubumenyi, biti ihise, bakabanza kubiherwa amahugurwa mbere y’uko bajya mu buyobozi. Ariko siko bikorwa kuko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ari ubutegetsi bw’ikinyoma, bukaba bukora uko bushoboye ngo abaturage bubatware mu kigare ari abayoboye n’abayobowe bose nta n’umwe uba uzi icyo agomba gukora!

Ikindi FPR yadukanye ibintu byo gucurika abaturage ngo ishyizeho ibyitwa inama njyanama n’inama y’igihugu y’abagore ihera ku rwego rw’umudugudu. Usibye n’umuturage usanzwe uramutse unabajije Minisiti wo mu Rwanda icyo izo nzego zombi zikora n’icyo zimaze ntawabasha kuguha igisubizo!

Mu myaka mike ishize FPR yakugiriye itya imara igihe igerageza koza abantu mu mutwe ngo irabanyuza mu ngando irangije icyari nyumbakumi iba irakigaruye ariko ibyita “ISIBO” abakuriye ayo masibo bakaba babita ba Mutwarasibo. Mu kugena ba Mutwarasibo ntawe upfa kumenya icyo bagenderaho!

By’amacuri, abaturage mu mudugudu batinya umuyobozi w’umudugudu n’akomite ye yose.

Bakora uko bashoboye ngo bakore ibyo we na komite ye bashaka Nawe na komite ye, bagakora uko bashoboye ngo bamenye icyo ibukuru bashaka ngo aricyo gikorwa! Mugihe mu by’ukuri umuyobozi w’umudugudu na komite ye bakagombye gutinya kandi bagakorera abaturage!

b. AMATORA Y’UMURIMBO KU RWEGO RW’AKAGALI.

 Ku rwego rw’Akagali naho, habaho imyanya itorerwa n’idatorerwa! Muriyo idatorerwa harimo “Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari” muby’ukuri niwe uyobora akagali. Igisekeje kandi kinababaje, akenshi uwo mutegetsi ntanubwo aba avuka cyangwa atuye aho! FPR iragenda ikamuvana iyo! Akaza kuyobora abantu atazi nabo batamuzi, ahantu atazi!

Nk’uko twabibonye mu mudugudu, AMABWIRIZA NO 05/2015 YO KU WA 29/12/2015 YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

AGENGA
AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE YO MURI GASHYANTARE-WERURWE 2016

Mu ngingo yayo ya 30, Ateganya ko k’urwego rw’Akagali, imyanya itorerwa ari iyi ikurikira:

1° Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akagari batorwa n’abaturage bose bemerewe gutora batuye Akagari bagatorwa mu bakandida b’abagore batowe ku rwego rw’Imidugudu:

2° Abakandida babiri (2) b’abagore bazavamo nibura 30% by’abagore bazahagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge. Icyakora Umurenge ufite Utugari tutarenze dutatu (3) hatorwa abakandida b’abagore bane (4) muri buri Kagari.
Batorwa n’Abaturage bose b’Akagari bemerewe gutora.

3° Abajyanama batorwa mu byiciro bikurikira:

  • Inama y’Igihugu y’abagore;
  • Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
  • Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga;
  • Ibigo by’amashuri y’incuke biri mu Kagari;
  • Ibigo by’amashuri abanza biri mu Kagari;
  • Abikorera bari muri ako Kagari.

4° Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’ utorwa n’Inama Njyanama y’Akagari;Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari;

5° Abagize Inama Njyanama bitoramo abagize Biro.
Mu gutora, imyanya ikurikirana nk’uko itondetse muri iyi ngingo. Udatorewe umwanya ubanza ashobora kwiyamamariza undi mwanya.

Nk’uko namwe mubizi kandi mu bibona mu kagari mutuyemo, aba bayobozi batorwa sibo bayobora! Ahubwo basa nk’imirimbo ndetse bakaba babereyeho kujijisha abaturage n’amahanga ngo byitwe ko igihugu cyacu kiyobowe ku buryo bwa demukarasi. Abayobora bya nyabyo ntawe ubatora yemwe nta numenya aho FPR ibavana!

Mugihe mu Rwanda uburezi ari ikintu cyapfuye yemwe na Mwalimu akaba ari mubakozi ba Leta bafashwe nabi kuruta abandi, mu buryo bw’ijijisha n’ubw’ubucakura, FPR ishyira abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buyobozi kuva ku rwego rw’akagali, ariko ntacyo bihindura kuko usanga ari umurimbo!

Abo abaturage batora sibo basanga mu biro iyo bagiye gusaba serivisi!

Iyo ugiye ku biro by’Akagali usangamo abategetsi bakurikira:

  • Umunyamabanga nshingwabikorwa (Gitifu)
  • Uwitwa SEDO
  • DASSO

Muri bamwe batowe n’abaturage, nta n’umwe uhasanga! Bagira igihe bateraniraho kandi bagasa n’abategekwa na wa Gitifu wazanywe na FPR, bakazamurusha ingufu babitegetswe na FPR imuhararutswe igashaka kumwirukana ikaba aribo ikoresha imukerakeza!

Uku gukoresha amatora y’umuhango yarangiza ikazana abandi bantu abaturage batanazi babategekesha inkoni y’icyuma n’ibyo byimakaje cya gitugu kirimbuzi turi kuvugaho muri iyi ngingo! Iyi mikorere igomba guhagarikwa n’uko FPR ikuwe k’ubutegetsi vuba na bwangu!

 c. AMATORA Y’UMURIMBO KU RWEGO RW’UMURENGE.

Nk’uko bimeze kuva k’ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagali, iyo bigeze ku Murenge biba byamaze kuba amahamba!

Ku rwego rw’umurenge, Umuyobozi mukuru ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge. Nawe ntatorwa kandi akenshi na kenshi ntaba avuka cyangwa atuye hafi aho, mu minsi yashize bwo FPR yari yaraniharaje gushyiraho abayobozi b’imirenge bahoze mu gisirikare cya Kagame!

Iyo bigeze ku badepite ho abaturage ntibarushya batora abantu! Batora urutonde!

Y’ AMABWIRIZA NO 05/2015 YO KU WA 29/12/2015 YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA

AGENGA
AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE YO MURI GASHYANTARE-WERURWE 2016

Mu ngingo yayo ya 38, n’ubundi ateganya ko k’urwego rw’Umurenge imyanya itorerwa ari iyi ikurikira:

Ingingo ya 38: Imyanya itorerwa ku rwego rw’Umurenge

Imyanya itorerwa ku rwego rw’ Umurenge ni:

1. Abajyanama batorwa mu byiciro bikurikira:

a) Inama y’Igihugu y’Abagore;

b) Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;


c) Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga;


d) Ibigo by’amashuri yisumbuye biri mu Murenge;


e) Ibigo by’amashuri abanza biri mu Murenge;


f) Abikorera bakorera mu Murenge ;


g)Uhagarariye Imiryango itari iya Leta ikorera muri uwo Murenge;

g) Amakoperative ;


h) Ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro.

2. Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Umurenge;

3. Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge;

Nk’uko abaturage batuye u Rwanda babizi, iyo bamaze gutora, barahamagazwa ngo berekwe umuyobozi nshingwabikorwa w’Umurenge. Uwo niwe ubasinyira ku byangombwa niwe ubasezeranya, niwe baregera n’ibindi! Nyamara ntatorwa! Ntibamenya iyo aba avuye kandi ntan’ubwo aba ari uwo muri uwo murenge akenshi na kenshi!

Ku munsi w’amatora birirwa bacezeshwa muzunga mu kibuga inyuma y’abayobozi b’ibitaro b’amashuri, b’abikorera, b’abagore, urubyiruko n’abamugaye ngo ngaho bari mu matora! Abenshi usibye muri icyo kibuga ntahandi bongera guhurira!

Iyo ugiye ku biro by’Umurenge uhasanga abategetsi bakurikira:

  • Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge (Gitifu)
  • Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage (Social)
  • Ushinzwe irangamimerere (Ari nawe usimbura Gitifu iyo adahari.)
  • Ushinzwe imari (DAF)
  • Noteri w’ ubutaka
  • Agronome
  • Uyobora DASSO

Muri babandi bose abaturage bagiye inyuma mu matora, nta n’umwe ushobora gusanga mu biro wirirwa abakorera umunsi ku munsi!!! Baterana bafite ibyo bagiye gukoreshwa mu inyungu z’agatsiko ka FPR zidafite aho zihuriye n’iz’abaturage!

Ngaho nimutekereze, abayobozi bakora munzego z’ibanze…bakora gicanshuro, aho gukorera umuturage bakorera uwabashyize mu kazi. Iyo baba bashyirwaho n’abaturage nibo bakagombye kuba bakorera! Iyi mikorere n’aya matora agamije kujijisha abanyarwanda n’abanyamahanga nibyo byatumye FPR ishobora kwimika igitugu cya kirimbuzi yubatse mu Rwanda.

Mugihe abagize Komite nyobozi ku rwego rw’Akagali n’Umurenge badatorwa kandi aribo begereye abaturage, iyo ugeze ku Karere ho iratorwa!

Aha twabibutsa ko Akarere k’ubu ari kanini kuburyo twakageranya na Superefegitura ya cyera!

Kwirirwa tuvuga abayobozi ku rwego rw’Akarere, Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali ni ugutakaza umwanya kuko iyo byamaze gupfira hasi bigera hejuru ari ibyo kujijisha gusa kuburyo usanga abategetsi bakorera uwabashyize ku ntebe, nawe akajya ayibahagurutsaho uko ashatse n’igihe ashakiye ntacyo yiriwe abaza abaturage!

Abayobozi b’Uturere uburyo bakurwa mu myanya bwerekana ko atari abaturage baba bashyizeho!

Ingero ntiziri kure. Uwashaka kubikurikirana yareba uko abayobozi b’Uturere n’ab’Intara bavanwa mu myanya yabo! Mu minsi ishize byagiye bivugwa ko begura ku mpamvu zabo bwite ariko umunsi umwe Kagame byamwanze mu nda avuga ko baba begujwe!

Iyo bigeze ku badepite ho biba ikinamico, abaturage ngo batora urutonde! FPR ifata abantu yishakiye uko baba bameze kose biterwa n’icyo bayimariye! Yarangiza iti twebwe urutonde rwacu ruruzuye! Iti nimutore! Kubaza umuturage w’umunyarwanda umudepite wo kubwa Kagame icyo ari cyo waba umuhemukiye! Uwo mudepite nawe ntacyo apfana n’umuturage kuko siwe umushyira ku ilisiti!

Kubw’ibyo, abakora mu nzego zose z’ubutegetsi bwa Kagame bakorera uwabashyizeho. Uwo ninawe batinya. Abahinduranya uko ashaka akabirukana uko ashaka n’igihe ashakiye!

Nkuko bimeze kuri abo bo hasi, iyo bigeze kuri Kagame we, biradogera. Abanyarwanda beretse Kagame ko batamwifuza mu matora ya 2003 ubwo yari yahatanye na Twagiramungu Faustin. Icyo gihe we n’abamwegereye biboneye uko abanyarwanda bamufata! Aho baraye batwika amajwi y’abaturage bagatoranya abantu bemera kwisiga icyasha maze bagafasha umujura Paul Kagame kwiba no kubeshya! Nanubu ababikoze bakaza kurokoka ibihembo Kagame aha abakoranye nawe bapfana kandi bazapfana icyo cyaha. Abagize uruhare muri ibyo bintu, mukaba mukijya mu nsengero, mukaba mwari mwarabyibagiwe, turabibukije muzicuze icyo cyaha!

2010 n’ubwo yari yazitiye Ingabire Victoire wagombaga guhangana nawe akanamufunga nabwo abaturage benshi baremeye batora imfabusa, mugihe abandi bari baraye bambuwe amakarita yabo y’itora, bakaza kuyasubizwa mu gitondo ariho “yatoye” kandi batigeze batora!

Ibi byose byerekana ko mu Rwanda rwa Kagame na FPR ye ko abaturage ataribo banyir’ubutegetsi. Ubutegetsi ntibutangwa n’abaturage. Kubw’ibyo abategetsi ntibatinya abaturage ahubwo abaturage batinya abategetsi! Abategetsi ntibakorera abaturage, ahubwo abaturage bakorera abategetsi. Abaturage bafashwe bugwate n’agatsiko k’iterabwoba kabategekesha igitugu gihutaza kandi kirimbura! Barangiza bakavuga ko u Rwanda ruyobowe mu buryo bwa demukarasi!

Uko Paul Kagame yitora ninako atorera abanyarwa ababategekesha inkoni y’icyuma!

Kugira ngo umuntu abone ko ari ikinyoma ntibimusaba kuba yarize amashuri.

Umuryankuna w’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa Gerald, umunsi umwe yitegereje uburyo abategetsi FPR ibicaza ku ntebe n’uburyo bakora bakebaguza arinako basahura basahuranwa n’iminsi maze aravuga ati: “Ntamuntu wakunda igihugu atakiremejemo… abayobozi bari mu gihugu kuko badufitemo akazi si uko bakunze igihugu nikarangira ntuzongera kubabona…”

  • IBINDI BIGARAGAZA KO UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI ARI IGITUGU KIRIMBURA.

Muri gahunda y’impamvu 100 Abaryankuna basanga ari ngombwa ko FPR-Inkotanyi ivanwa ku butegetsi vuba na bwangu, tuzagaruka bimenyetso byinshi byerekana ko imikorere yayo n’imitegekere yayo ari igitugu kandi kirimbura. Mu gihe ibintu byakagombye kuva hasi bijya hejuru bwa FPR biva hejuru biza hasi kandi uko bimanuka akaba ariko birushaho kugenda biremera, kuburyo bigera ku muturage wose ari nk’ikibuye kimuri ku bitugu atabasha gushyigura!

  • Nguko uko abaturage basenyerwa abandi bakirukanwa muri gakondo yabo ngo bananiwe kubaka cyangwa gukorera ku butaka bwabo ibijyanye n’igishushanyo mbonera batazi iyo cyashushanyirijwe. Akenshi FPR iba yisimbukuruje ikajya kwigereranya n’ibihugu byateye imbere ikaba ariyo ishishuraho ibyo bishushanyo
  • Nguko uko abaturage barandurirwa imyaka ngo bahinze ibitanye n’ibyateganyirijwe ubwo butaka, mugihe aribo bakagennye ibyakagombye guhingwa kuri ubwo butaka cyane ko aba aribwo babuzi n’ikihahingwa kikarumbuka cyangwa kikarumba.
  • Nguko uko abaturage bashidutse ubutegetsi bubabwira ko ubutaka bwose ari ubwabwo ko bagomba kujya babukodesha nabwo, bwarangiza bukanabubasoresha kandi bizwi ko ubundi nyir’umutungo ari nawe uwutangira umusoro!
  • Nguko uko abana b’abanyarwanda bakora mu nzego z’umutekano bashidutse bategekwa kurasa mu kico ababyeyi babo,barumuna na bakuru babo nta rubanza yemwe rimwe narimwe banambaye amapingu cyangwa bari mu makasho y’igipolisi cyangwa amazu afungirwamo atemewe kandi atazwi yitwa safe houses.
  • Nguko uko ubutegetsi bwa FPR bwakajije ubuzima bw’abaturage bwarangiza bukanabarunda mu magereza bukayuzuza!
FPR yimitse ubutegetsi bw’igitugu kirimbuzi kinasuzugura abaturage kugeza ubwo banabarandurira imyaka!

3. IGERERANYA HAGATI YA DEMOKARASI N’IGITUGU

Ni byiza ko hagaragazwa bimwe mu bitandukanya demokarasi n’igitugu, kugira ngo ibyo FPR yakoze byumvikane.

DEMOKARASIIGITUGU
Ubuyobozi bukorera abaturage kandi bugashyira imbere inyungu z’abaturageAbaturage bakorera abategetsi kandi inyungu z’abategetsi, udutsiko n’imiryango yabo  ni zo zishyirwa imbere.
Abayobozi bumva kandi bakumvira abaturageAbaturage bashyira mu bikorwa ibyifuzo by’abategetsi
Abayobozi batinya kandi bakubaha abaturageAbaturage batinya abayobozi
Abayobozi bashyirwaho n’abaturage bakikuraho igihe bahawe kirangiyeAbategetsi bishyiraho ku gitugu, bakavanwaho ku kindi gitugu
Ububasha buhabwa inzego hakurikijwe amategekoUbubasha buhabwa umunyagitugu hakurikijwe igitugu, ubushake n’amabwiriza ye.
Abaturage bagira ubwigenge kandi batanga ibitekerezo byabo mu bwisanzure.Abaturage barapfukiranwa n’ugerageje gutanga ibitekerezo bivuguruza ubutegetsi arabizira.
  • ICYO ABARYANKUNA BATEGANYA GUKORA
  • Binyuze mu mpinduramatwara Gacanzigo, Abaryankuna twifuza kuvunururura ubutegetsi mu maboko ya FPR tukabusubiza abaturage maze hamikwa imitegekere ishingiye kuri Demokarasi nyayo. Reka tubanze dusubire inyuma gato turebe abatangiranye demokarasi uko babyitwayemo:
  • Aho demokarasi yaturutse

Mu mateka y’isi, ubutegetsi bwa demokarasi bwatangiriye mu Bugereki, mu mugi wa  Atenayi[1], mu mwaka w’i 510 mbere y’ivuka rya Yezu. Izanwa n’umugabo witwaga Clisthéne. Uwo mugabo yabanje guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwariho kugira ngo butazagaruka, ashaka gushyira ubutegetsi bwose mu maboko y’abaturage bose bafite « ubwenegihugu ».  Abo baturage bahise bashyira ubutegetsi bw’umugi wabo mu nzego ebyiri zitandukanye:

Urwego rwa mbere rwitwaga « Boulè »:  Rwabaga rugizwe n’abenegihugu 500 batorwaga hakoreshejwe ubufindo bakaba bari bashinzwe kwakira imishinga y’amategeko yazanwaga n’abenegihugu muri rusange nyuma bagategura amategeko;

Urundi rwego rwari inteko y’abenegihugu bose yitwaga  Ecclésia: Muri Ecclesia abenegihugu bose babaga bafite uburenganzira bwo gutora, aho niho amategeko yabaga yizwe na ba bandi 500 yatorerwaga akemezwa.

Abaryankuna dusanga ari ngombwa ko abaturage bahaguruka bagafata ubwo butegetsi bamaze igihe bitirirwa nyamara batazi iyo biva n’iyo bijya! Gusa dusanga ikigomba kwitonderwa ari ukubijyanirana n’ikibazo cyo guca inzigo yabagariwe na bene abo bategetsi bagiye bafata umwanya munini wo kuyobya abaturage babateranya kugira ngo badasobanukirwa ko aribo banyir’ububasha, ahubwo bakigira abarinzi b’igice kimwe, abandi bakigira abacunguzi b’ikindi, ubundi bamara kuteranya bakabaca ruhinga nyuma bakababoha bombi bakabatwaza igitugu kugeza ku cya FPR kibabaho kibacurika ari nako kirimbura abagerageje guhumuka no guhumura abandi.

Iyo abaturage bamaze gusobanukirwa ko muri demukarasi ubutegetsi buba buri mu maboko yabo ntawe ubigiraho kagarara ngo abatwaze igitugu!

Abaturage bagomba gusubiza amaso inyuma bakumva ko ntacyo bapfa, bakiyunga, bagaca inzigo ubundi bagasenyera umugozi umwe bagashyiraho ubutegetsi bihitiyemo bubakorera kandi bafiteho ububasha, hakubakwa ishyanga rya bose kandi ry’iteka ryose. Ngurwo urugamba abaryankuna bahamagarira abantu bose kwambarira cyane cyane urubyiruko, rwo Rwanda rw’ejo, kandi rwagize amahirwe yo kuvuka mugihe kumenya amakuru ari ibintu byoroshye, bityo ibinyoma bya FPR bikaba bitakagomye kugira aho bimenera!

Abaryankuna bateganya ko igihe ubutegetsi bw’igitugu cya FPR kizaba cyakuweho, hazashyirwaho ibiganiro bakanazengurukwa mu duce twose two mu gihugu abaturage bagahabwa amahugurwa k’ uburengaznira bwabo, bakanigishwa Demokarasi kugira ngo ubwoba buve mu baturage, bityo bamenye uruhare rwabo mu butegetsi bwa demokarasi.

Iyi nkuru wayisanga ku buryo bw’amajwi n’amashusho ku Abaryankuna Tv.

Ubwanditsi


[1] Athènes.

One Reply to “#003 FPR YANIZE DEMUKARASI YIMIKA IGITUGU KIRIMBUZI//IMPAMVU 100 FPR IGOMBA KUGENDA.”

  1. ikintu kibababaje nuko wewe wanditse iyo nkuru utegerezwa kuba utazi ingene ibihugu biterimbere
    CHINE,RUSSIE,SINGAPOUR,VIET NAM,……………
    iyo uriko usevya FPR nizere ko utazi ingene imigamwe yo CHINE na Russie bakora n’ingene XI JI PING na POUTINE bakora
    ico womenya FPR na Kagame bakora nkuko kw abo nkubwiye
    RERO WEWE BA URAHURUZA U RWANDA UZOTAHUKA Rwaragusize

Comments are closed.