2021 AKARENGANE K’IBIHEKANE – IMANZA ZA POLITIKE

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Umwaka wa 2021 waranzwe no gufunga abatavuga rumwe na FPR, byose bikitwa imanza za politiki, ariko ikiriho ni kimwe: FPR ntishaka ko abanenga ibitagenda ikora batuza. Irabica cyangwa ikabafunga. Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda basanga aya mahano FPR ikora adateze kugeza u Rwanda aheza.

Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko abo FPR yafunze bose bataka gufungirwa mu kato, bakabaho ubuzima izindi mfungwa zitabayemo, byose nta kindi kibiri inyuma, uretse munyangire na munyumvishirize. Ese Mana y’u Rwanda igihe kizagera buri muturage yisanzure mu gutanga ibitekerezo, atikanga kwicwa no gufungwa?

Muri uyu mwaka wa 2021 twabonye imanza zikomeye, ndetse zitemerewe kuburanishwa ku mugaragaro kuko harimo amanyanga ya FPR, bituma Abambari ba FPR bahitamo ko zibera mu muhezo, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze bajijishwe, batazavumbura amayeri ya FPR Inkotanyi ariko turahari ngo tuyababwire. Ntacyo Abanyarwanda batayobewe, abenshi bamaze kumenya gukubitira ikinyoma ahakubuye.

Mu mpera z’uyu mwaka ushize, twabonye imanza zisa n’izisinziriye ariko ntaho zari zagiye. Mu cyumweru cya mbere cy’uyu mwaka twatangiye wa 2022, imanza zikomeye zongeye kubyutswa, abasesenguzi bibaza icyari cyarabaye, ariko bose bahuriza ko Kagame yabuze icyo avuga atangiza umwaka, akaba ashaka icyo azavuga muri ya masengesho ya nyirarureshwa bakora, akayoborwa na Antoine Rutayisire, bishimira abapfuye.

Buri munyarwanda ureba kure yiteguye ko muri aya masengesho azumva ko Aimable Karasira na Dr Kayumba Christopher biyahuriye muri gereza, naho Cyuma Hassan Dieudonné, Yvonne Iryamugwizwa Idamange, Théoneste Nsengimana, Abdul-Rashid Hakuzimana n’abandi bakaba batorotse gereza bafungiwemo. Ubundi bakatubwira ko Victoire Ingabire Umuhoza yaburiwe irengero.

Mu manza zasubukuwe mu mwaka wa 2022, harimo izabiciye bigacika mu itangazamakuru, ari zo izi zikurikira:

Urubanza rw’umunyapolitiki Paul Rusesabagina: Kugeza uyu munsi bizwi ko yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, ariko kuko yivanye mu rubanza, ntawe uzi niba yarajuriye cyangwa niba yarabibujijwe.

Umunyamakuru akaba n’umwarimu wa kaminuza Dr. Christopher Kayumba: Na n’uyu munsi aracyaburana imanza ebyiri, zirimo urwo gufungurwa akaburana ari hanze, n’urwo kumuhanaguraho ubusembwa yasizwe mu cyaha yafungiwe umwaka urenga, azira kurwana ku kibuga cy’indege.

Nkusi John Bosco wo mu ishyaka ritaremerwa, RPD rya Dr. Kayumba Christopher: Uyu mugabo yafunzwe amarabira, nawe ubwe ntaramenya icyo afungiwe, ariko ikizwi ni uko azira kuba mu ishyaka ritaremerwa. Uyu munsi nta wamenya niba afungiye ya minsi 30 cyangwa niba yarishwe.

Abdul-Rashid Hakuzimana: Uyu mutaripfana wafunzwe imyaka umunani agasohoka ataburanye, yongeye gufungwa azira ibitekerezo bye, nyamara ibyo yavugaga biri mu mitima y’Abanyarwanda benshi, ariko ntibatinyuka kubivuga, kuko bazi neza ko abambari ba FPR batabarebera izuba.

Umunyapolitiki Sekikubo Barafinda Fred: Uyu nta wamenya niba afunze cyangwa yidegembya, kuko icyo Kagame amukorera ari ukumujyana mu kigo kivura abarwayi bo mu mutwe, bakamutera inshinge, akazavamo atakibuka n’uko yitwa. Abana be 10 n’umugore we nibo babizi.

Umunyamakuru Théoneste Nsengimana w’Umubavu TV : Uyu munyamakuru w’umwuga yafunganywe n’abarwanashyaka ba DALFA- UMURINZI ya Victoire Ingabire Umuhoza, bazira ko basomye igitabo gusa. Niba gusoma igitabo ari icyaha kuri FPR, iraje ifunge abasoma bose.

Ababyeyi bane barimo Madamu Idamange, Madamu Shyaka Gilbert, Madamu Munyenyezi na Madamu Ngendahimana David : Aba bose ntacyo ubutegetsi bwa FPR bwabona bubashinja.

Abanyamakuru bafungiye inkuru zabo: Muri aba harimo Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, abanyamakuru batatu ba Iwacu TV aribo Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack bavunzwe mu mwaka wa 2018, mu kwezi kwa 10, uyu munsi bakaba bakiborera muri gereza, byitwa ko bafunze iminsi 30 y’agateganyo.

Abandi batangaga ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga : Aba barimo Aimable Karasira n’abandi. Aba bose nta kindi bazira uretse kuvuga ibyo FPR ikora bitanyuze Abanyarwanda.

Abahoze ari abayobozi muri FDLR: Aba barimo Col. Abega n’umuvugizi we La Forge Fils Bazeyi, hakabamo n’abavugwa ko bafatiwe mu Karere ka Musanze, hafi y’ibirunga, bagabye igitero ku Rwanda.

Abasiramu bamaze imyaka itanu, urukiko rwarabuze icyo rubashinja: Aba bayisiramu biganjemo urubyiruko bafunzwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, nyuma mu mwaka wa 2020 hiyongeraho abandi bayisiramu bafunzwe bashinjwa ko bigambye kuzaturitsa inyubako zikomeye muri Kigali. Ibi byose byateguwe hagamijwe gucecesha abayisilamu cyane ko uwabayoboraga yanze agahato ka FPR, bituba abambari ba FPR bamwikoma bikomeye. Ubu ntawe uzi aho afungiye.

Itsinda ryitiriwe RNC ryari riyobowe na Col. Mudathiru: Iri tsinda ryazanywe mu Rwanda bivugwa ko ryafashwe n’ingabo za FARDC, ariko bidatinze bivugwa ko ryafashwe na RDF.

Hari n’izindi nyinshi ariko tugiye kuvagamo nkeya, kugira ngo abumva ururimi rw’Ikinyarwanda bamenye aho FPR igejeje u Rwanda. Imwe yavugaga koi je kurengera u Rwanda, niyo imaze Abanyarwanda. Birababaje.

Duhereye nko ku rubanza rwa Munyenyezi Béatrice, uyu yari amaze imyaka myinshi aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu munsi arimo kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare agashinzwa ibyaha bivugwa ko byakozwe n’umugabo we Shalom Ntahobari, Sebukwe Maurice Ntahobari, wari Recteur wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline wahoze ari Minisitiri w’Umuryango. Ubu butabera burarwaye mba mbaroga.

Hatabayeho kwirengagiza, ni nde uyobewe ko icyaha ari gatozi? Niba Munyenyezi aburanishwa ku byaha bya Sebukwe na Nyirabukwe, ko Perezida wa Sénat y’u Rwanda, Augustin Iyamuremye, ataraburanishwa ku byaha bya Sebukwe, Sindikubwabo Théodore, wayoboye Leta y’Abatabazi afatanyije na Kambanda, Minisitiri w’Intebe? Ko uwo yasimbuye Bernard Makuza ataraburanishwa ku byaha bya Se, Makuza Anastase? “A ce que Makuza vient de dire, je n’ajoute rien”! Tuvuge ko ibi Kagame atabizi cyangwa arirengagiza? Birakwiye ko berura bakavuga ko ujyanwa mu nkiko ari uvuga ibitagenda bya FPR-Inkotanyi.

Madamu Ngendahimana David yaburiwe irengero hamwe n’abana be bane (4), baza kuboneka mu bihe bitandukanye, none ahatirwa kwitaba Ubushinjacyaha bwa Byumba. Bisobanuye iki kwitaba i Byumba utuye i Bugesera? Kuba yarafungiwe i Byumba bivuze ko ku wa Gatanu, tariki ya 07/01/2022 yagiye guhatirwayo ibibazo? Ese ubu uwamubaza yasobanura aho umugabo we afungiye? Uyu ni umugore wa 2 uzira ubusa.

Kuri Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne, urubanza rwe ntirukivugwa cyane kuko yikuye mu rubanza, ariko akatirwa imyaka 15 y’igifungo. Ni ikihe cyaha Yvonne yakoze kirenze icya Dr. Isaac Munyakazi cyangwa icya Dr Habumuremyi ? Wasobanura ute uburyo Madamu Idamange yangiwe kuburanishwa habona? Kuba Madamu Idamange atarajuriye ni igisebo kuri Leta ya Kagame, izabyicuza iteka ryose!

Madamu Shyaka Gilbert yarahohotewe bikabije, ubwo yari afunzwe muri kwezi kwa Nyakanga 2021, yakubitishijwe amashanyarazi mu gitsina, hagambiriwe kumuvanamo amakuru, arayimana. Nyuma yongeye gutabwa muri yombi ku wa 29 Kanama 2021, none uyu munsi afunzwe amezi arenga atanu, nyamara byitwa ko afunze iminsi 30 y’agateganyo. Nta cyaha ashinjwa kizwi ngo gitangazwe kuko ibyo ashinjwa bihinduka buri munsi. Aha rero ukaba wakwibaza niba kumucomeka amashanyarazi mu gitsina aribyo kumuha ubutabera.

Tugarutse ku rubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable, ubu maze amezi umunani (8) afungiye iminsi 30 y’agateganyo. Ubwo aheruka mu rubanza yavuze amagambo akakaye, ku buryo buri munyarwanda ushyira mu gaciro wayumvise, yagize ubwoba. Yavuze ko Imfungwa zifungwa zifatwa nabi, zigakorerwa iyicarubozo.

Mu magambo ye agira ati “ibyemezo nahawe n’abaganga ntabwo bihabwa agaciro, nibikomeza gutya nzivana mu rubanza kuko nta butabera nteze mu Rwanda Rwanda rwa Kagame”. Arongera ati “nimubona nikuye mu rubanza ntibizabatungure”. Ntibyateye kabiri uwamwunganiraga Me Evode Kayitana yivana mu rubanza, nta mpamvu atangaje hasigaramo gusa Me Gatera Gashabana wiyemeje kuburanira abanenga Leta bose. Ibi se byo wavuga ko ntacyo bihatse? Tubitege amaso, Bizaza tubireba!

Nkusi John Bosco yari umuyobozi ushinzwe icengezamatwara muri RPD, yafunzwe mu kwezi kwa 03/2021, amezi ashize ari 10, ntawe uzi aho afungiye nta n’uzi icyo afungiwe! Ubu se bwa butabera tuvuga ni ubuhe?

Kuri Barafinda Sekikubo Fred we nta gereza izwi afungiyemo. Ikibaho ni uko abambari ba FPR baza bakamufata bakamujyana muri CARAES (CARitate AEgrorum Servi) bakamuteragura ibishinge, akahava atakibuka n’abana 10 yabyaye. Ubu kujyanwa i Ndera inshuro zirenze eshanu (5) bisobanuye iki?

Barafinda n’umugore we bifuza ko niba uyu mugabo afite icyaha ashinjwa yajyanwa mu butabera, cyamuhama akakiryozwa aho gukomeza kwicirwa urubozo i Ndera, kandi bazi ko ntacyo azira mu by’ukuri.

Kuri Cyuma Hassan wasabiwe gusubikirwa urubanza nta cyizere na gito afite ko azabona ubutabera. Ahubwo yumva icyaba cyiza ari uko yafungurwa, akaburana ari hanze kuko urubanza rwe rwagizwe urwa politiki.

Ku rubanza rwa Abdul-Rashid Hakuzimana, uheruka mu rubanza ku wa 23/12/2021, yabwiye urukiko ko adashaka kuburana atari mu rukiko, nyanara bakarenga bakazana Bucura bwe mu rukiko, bagamije kumwica mu mutwe. Rashid yasabaga ibintu bibiri: gufungurwa akabura ari hanze no kuburanira mu rukiko. Byose yarabyimwe ahubwo urubanza rwimurirwa ku wa 20/01/2022. Muri uku kwa mbere haraje hashye koko!!!

Ku rubanza rw’umushakashatsi akaba n’inararibonye, Dr. Kayumba Christopher, araburana imanza ebyiri: urwo asaba guhanagurwaho ubusembwa n’urwo gufungurwa by’agateganyo. Izi zose ntazi yatsinda kuko FPR itamuri inyuma. Igihe Dr. Kayumba Christopher yavugiraga FPR ntiyari azi ko nawe byamugeraho.

Urubanza rwa Théoneste Nsengimana n’abayoboke ba DALFA-UMURINZI, nta na hamwe ruragera kuko rumaze amezi ane (4) bagikatiwe iminsi 30 y’agateganyo. Iyi minsi 30 ishatse yavaho kuko yandagaza Kagame. Buri wese yakwibaza icyo izi manza ziba zigamije nyamara zifunga abatarangwaho icyaha.

Urundi rubanza ni urwa Robert Nyamvumba. Uyu ava inda mwe na Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse akaza ko kuba Minisitiri w’Umutekano, aho yaje gusimburwa na “From Tingi Tingi”. Na none, ni murumuna wa Andrew Nyamvumba, wahoze akuriye ubutasi mu gisirikare. Aho umuryango wa Nyamvumba ubereye Shikarete yashizemo uburyohe, abawugize bashakiwe ibyaha. Ku wa Gatanu, tariki ya 07/01/2022, Robert Nyamvumba yitabye urukiko aburana ubujurire, asaba ko 21,000,000 FRW yazikurirwaho, ndetse agakurirwaho n’imyaka yakatiwe gufungwa. Mbega agahinda.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twababwira ko mu manza zamukiranyije iyi myaka harimo urubanza rwa Mudathiru, hakabamo urubazne rw’abasenyewe muri Kangondo I &II na Kibiraro, aho benshi bazi nka Bannyahe. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/01/2022, nibwo tuzumva urubanza rwa Bannyahe mu mizi.

Uru rubanza rero rufite ibibazo bikomeye kuko abarega basabwa kuba baripimishije Covid-19, bigatuma abasesenguzi babona ko FPR yananiwe gukoresha intwaro ya Jenoside, none yabonye indi ntwaro yitwa Covid-19. Aya manyanga azashyira ajye ahagaragara, FPR n’ikinyoma cyawe mukubitirwe ahareba i Nzega!

Nta kintu kindi cyakiza FPR uretse kwemera “Impinduramatwara Gacanzingo”. Iyi niyo ibereye Abanyarwanda. Iyi niyo izatuzanira amahoro Abanyarwanda bose bifuza, tukava mu matiku adashira.

FPR, ABO WAFUNZE BARAHAGIJE, REKA AMANYANGA, UGENDE RWIZA, NTITUZAGUKUMBURA.

Ahirwe Karoli