CSP KARERA RUTAYISIRE YATANGIYE KU MUGARAGARO UBUCURUZI MURI GEREZE YA NYANZA ABEREYE UMUYOBOZI.

Mu itangazo uwo muyobozi yagejeje ku baturage bafite ababo bafungiye muri gereza ya Nyanza kuwa gatanu taliki ya 21 Kamena 2019, ubwo bari baje mu isura risanzwe, ni uko nta kintu na kimwe bagomba kujya baturukana iwabo mu ngo! Ibyo kurya,amata,imikati,amandazi, imbuto n’ibindi ngo arabyifitiye, bajye baza bitwaje amafaranga bahahire aho!

Iki cyemezo kije nyuma yo gufunga canteen abafungwa bahahiragamo ibiribwa bibisi n’ibindi binyuranye, bakoresheje amafaranga imiryango yabo yabaga yabasigiye muri serivisi y’imibereho myiza ya gereza. Iyo canteen yahinduwemo restaurant, ariko iza kubura abakiriya kubw’ibiciro biri hejuru ku buryo bukabije! Amakuru twabashije kumenya ni uko mu bafungwa bakabakaba 8,000 bafungiye muri iyo gereza 25 bonyine nibo babashaga kugura ibyo kurya muri iyo restaurant!

CSP Karera abonye ntakigenda,yafashe icyemezo cyo kwerura maze akumira ikintu cyose cyasurishwa umufungwa kivuye iwe mu rugo cyangwa mu muryango umusura. Yanakumiriye kandi ubundi buryo bwose bwakwinjiza ikintu cyakunganira intica n’ikize itangwa na Leta ku bafungwa, ngo inzara nibica bazagura!

Iri akaba ari ishyano n’ubugome bukabije, kuko byari bisanzwe ko umuturage wituriye i Nyanza,Nyamagabe,Kamonyi n’ahandi akura ibijumba bye, agatara avoka zo ku giti cye, n’igitoki cyo murutoki rwe, amata y’inkaye …maze akajya gusura umwana we,umugabo cyangwa inshuti ye! None namwe mutekereze gusiga ibyo bintu byose iwawe ukajya kubigura kwa CSP Karera Rutayisire!

Uretse kandi no kuba amata acuruzwamo ari “ibicupuri” (amata mabi) n’igiciro cya yo ni agashobero:   litiro imwe ni amafaranga 500 Icunga rimwe ni 400, igisate cy’ikijumba  ni amafaranga 100, avoka imwe ni  100, pomme imwe ni amafaranga 400! Ibi biciro birahanitse kandi abaturage benshi barakennye mu gihugu. Bikaba bitangaje guhindura imfungwa uburyo bwo kwikungahaza cyangwa kuzishakiramo indonke!

Amakuru aturuka kuri iyi gereza kandi aravuga ko Karera Rutayisire n’ubwo yarabisanganywe, ngo yarakajwe n’uko bamwe mubafungwa yari yarizeye akabategeza abandi, akabategeka kujya babakuramo amafaranga bamushyiraga nk’imisoro, baje gushwana bikomeye, maze abafungwa bandi bakabyuririraho bagashaka kwica umwe muri bo. Uwo ni uwitwa RUTUNGURAMAHINA Benjamin wari ushinzwe Community Policing, uwo bashwanye ni KAMANZI Claude wari ushinzwe umutekano. Ubu ngo abo bombi byabaye ngombwa ko abahungishiriza mu bindi bipangu bya gereza ya Nyanza.

CSP Karera Rutayisire yari yabanje guteguza abafungwa anababwira ko atunzwe n’iyo canteen none bakaba batayihahiramo (Niba adahembwa!) kubera izo mpamvu ngo agomba gukoresha ububasha bwe! Abafite ibyemezo bya muganga yabyambuye agaciro ababwira ko bazajya bagemurirwa isahani imwe,ibindi bakabigura muri restaurant na Canteen bye!

Iryavuzwe riratashye: Gucuruza mu bitaro no muri gereza, ibyo si bimwe mubyo wa musaza ashobora kuba yarise “Kurya akaribwa n’akataribwa?” iyi nzara n’aka gahinda ka bafungwa se ko ntacyo yaba yarakavuzeho?  Ibi byo si ibimenyetso by’ibihe?

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Tweeter; @abaryankuna

You Tube; Ku mugaragaro info.

One Reply to “CSP KARERA RUTAYISIRE YATANGIYE KU MUGARAGARO UBUCURUZI MURI GEREZE YA NYANZA ABEREYE UMUYOBOZI.”

  1. Nyemazi, Magayane yarabivuze rwose kubyerekeye abafungwa n’abagororwa, ko BAZARIRA AMARIRA YUZUYE INTANGO, KUBERA AGAHIRI N’AGAHINDA BAZATERWA N’IMIBEREHO MIBI CYANE BAZABA BARIMO, ahubwo igihe cyabyo kikaba kirimo kugera, bikaba bitangiriye kuri gereza ya Nyanza, bikazakwira igihugu cyose, bikubitiyeho n’INKONI N’AKARENGANE KARI MU MAGEREZA YO MU RWANDA AHO ABAFUNGWA BAKUBITWA NK’INGOMA ZA NOHERI BURI MUNSI, WAKUBITIRAHO INDYO MBI KANDI NKE CYANE….ABAFUNGWA MU RWANDA BARAGERAMIWE….kuko nubukene+inzara mu banyarwanda bimeze nabi, abafite ababo bafunzwe nta bushobozi bafite bwo kugira icyo basurisha ababo bafunze, wakubitiraho nibi byo kutongera gusurisha ibyo abasura bakuye murugo….abafungwa bageze mu bihe by’akaga gakomeye.
    MANA TABARA

Comments are closed.