UBWIGENGE BW’U RWANDA– KWIBOHORA CYANGWA KWIBOHA?

Abakiritu bakunda kwiga umwanzi wabo bita ANTIKIRISITU. Uwo Bibiliya ivuga ko naza azigira inama yo guhindura ibihe n’amategeko… FPR nayo ni nka Antikirisitu! Aho yagereye mu gihugu yigiriye inama yo gusibanganya no guhindura amateka y’u Rwanda!“Nta bwigenge Abanyarwanda bafite”: isesengura ry’Umuryankuna (Igice cya 1).

Italiki 01 Nyakanga 1962 ni italiki Abanyarwanda benshi bafata nk’umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda, ndetse kuva muw1962 kugeza igihe FPR yadukaniye ikinyoma cyo kwibohora nacyo kizihizwa itariki ya 04 Nyakanga buri mwaka, uwo munsi wizihizwaga mu buryo bwihariye, Abanyarwanda bakabwirwa ko bizihiza ubwigenge bwabo.

Kuva aho icyo kinyoma cyo kwibohora cya FPR kiziye, ayo mataliki yarahujwe, ubu byizihirizwa hamwe kuwa 04 Nyakanga buri mwaka, ibi bigakorwa mu mugambi wo gusingiza igitugu cya FPR ivuga ko ari yo yabohoye Abanyarwanda kuri uwo munsi yise uwo “kwibohora”. Nubwo ibyo kwibohora tutari bubitindeho muri iyi nkuru, ariko ntitwabura kubamenyesha ko nabyo ari ikinyoma cyambaye ubusa kuvuga ko ari wowe wabohoye Abanyarwanda, ariko umunsi w’icyo kinyoma ukawita uwo “kwibohora” bivuze ko Abanyarwanda ari bo bakabaye baribohoye. Ibi tuzabiabavira imuzi tubibagerere imuzingo mu nkuru ivuga ku kinyoma cya FPR cyo “kwibohora”.

Tugarutse ku ngingo nyamukru turiho y’UBWIGENGE BW’U RWANDA, nta gushidikanya ko ingingo y’ubwigenge mu bihugu byinshi by’Afurika ari ingingo ikomeye kandi yo kwitondera cyane, kuko ukurikije ibiyivugwaho, usanga urugendo rugana ubwigenge bw’Afurika rukiri rurerure cyane nabyo ubwabyo bikaba byaba imbogamizi izatuma butagerwaho nkuko bwifuzwa.

Ikibazo cya mbere gituma iyi ngingo iba ingume mu ruhando rw’ibitekerezo by’ubuhanga ni iy’uko habayeho ubukoloni n’ubucakara byaryamiye ihame rusange ry’uburenganzira bwa muntu bwo kwigenga. Amahame mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu nayo ashingiye ku miterere ya muntu mu by’imiterere y’umubiri n’ibiwugize (biological traits), no mu by’umuco n’ubusabane (cultural/social traits), avuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, gutekerezo, kuvuga no gukora ibimufitiye inyungu mu mahitamo ye, igihe cyose bitabangamiye inyungu rusange. Ibi byagonganye n’urukuta rw’ubucakara n’ubwigenge, Abanyafurika babona ikinyuranyo cy’ibyo.

Ntitubyinjiramo cyane, ariko birazwi ko Afurika yahuye n’umusaraba ukomeye w’ubucakara, aho Abanyafurika bajyanwaga muri Amerika n’Uburayi gukoreshwa imirimo y’agacuragano ifitiye inyungu nyinshi ababajyanaga n’ababkoreshaga, ikiguzi cyazo kikaba amaraso n’imvune by’Abanyafurika. Ibi byakuyeho ubwigenge karemano na shingiro bwa muntu, Abanyafurika bamburwa uburenganzira bwabo bwo guhitamo ikibabereye no gukora icyo bashatse kandi kiri mu nyungu zabo. Uyu wabaye umuzi wo kubuzwa ubwigenge rusange bw’Abanyafurika.

Bidatinze, ba byiri umushinga basanze bishobora kuzasubirwamo maze ubwo bugome bagirira Abanyafurika bakabubazwa, ni ko guhindura umuvuno, batangiza umushinga w’ubukoloni.

Aho umushinga w’ubukoloni watandukaniye n’uw’ubucakara ni ku ishyirwa mu bikorwa ryayo. Mu gihe ubucakara bwajyanaga Abanyafurika muri Amerika no mu Burayi ku ngufu, bagakoreshwa imirimo y’agahato kandi itabafitiye inyungu na nkeya batagishijwe inama, mu bukoloni ho Abakoloni bariyiziye, babana n’Abanyafurika babakoresha imirimo y’uburetwa, babakubita ibiboko ariko bigaragara ko umunyafurika ari muri Afurika ndetse ibyinshi mu bimubabaza bigacishwa ku wundi munyafurika. Nko mu Rwanda abantu bazi iby’abashefu (chef) n’abasushefu (sous-chef) bahagarariraga inyungu z’Abakoloni maze uwakoze ibinyuranye n’ibyo umukoloni ashaka agakubitwa ibiboko n’umusushefu we, bigasa nkaho ari umunyarwanda ukubita umunyarwanda, ariko yamukubita gahoro, igihano akaba ari we gihindukirira.

Ntitwabura kuvuga koi bi biri mu byabaye umusemburo ukomeye mu macakubiri yaranze Abanyarwanda, kuko abenshi muri ba chefu n’aba sushefu baturukaga mu kiswe ubwoko bw’Abatutsi, nyuma abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu nabo bagiriye kwibere ry’umuzungu, basa n’abihimura ku wiswe Umututsi wabababaje muri ya nkubiri y’ikiboko. (ibi ni birebire cyane tuzabigarukaho mu buryo bwihariye mu zindi nkuru).

Usibye iyo mirimo y’agacuragano kandi idafitiye inyungu Abanyarwanda, ahubwo yarushijeho kubateranya dore ko n’ubusanzwe abasangiye ubusa bitana ibisambo, hiyongeragaho imisoro n’amaturo bikabije ku byo umuntu yungutse n’ibyo atunze, hakiyongeho no kubuzwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, Umunyarwanda abuzwa ibimufitiye inyungu, ashyirwa mu bifitiye inyungu abakoloni bamutegekaga, mbese nta buyobozi bushishikajwe n’inyungu z’abenegihugu ahubwo byose byari mu nyungu z’abakoloni.

Kuwa 01 Nyakanga 1962 nyuma y’ibikorwa byinshi muri Afurika byasabaga bikanaharanira ubwigenge bw’Afurika, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi by’Afurika rwahawe ikiswe ubwingenge n’umuryango w’Abibumbye, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.

Ku ruhande rumwe, abantu benshi batekereje ko koko ubwigenge bubonetse, nubwo batatinze kubona ko nubwo icyo cyiswe ubwigenge bagihawe, ariko ko atari ubwigenge bwuzuye (ibi tuzabisobanura neza mu nkuru ikurikira iyi). Ku rundi ruhande ariko nyiri umushinga we yari azi ibyo arimo ko umushinga we ukomeje, icyakora ko icyahindutse ari izina cyangwa se icyo twakwita ’icyiciro cy’umushinga (phase), nkuko twavuye mu kiswe ubucakara tukajya mu kiswe ubukoloni, ni ko twavuye mu bukoloni tukajya mu bukoloni bushya (Neo colonialism) kitwikiriye umutaka w’ikiswe ubwigenge.

Ese ishusho y’ubukoloni bushya iteye ite?

Ubukoloni bushya bufitanye sano ki n’ikiswe ubwigenge?

Umwimerere w’ubwigenge ni uwuhe?

Ni nde ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubwigenge?

Ni nde se ufite uburenganzira n’inshingano byo guha undi ubwigenge?

Ishusho y’ubwigenge twahawe n’Umuryango w’Abibumbye kuwa 01 Nyakanga 1962 iteye ite?

 Aho KAGAME na FPR ye ntibaba ari abacancuro (agents) b’ubukoloni bushya?

Inkuru yacu ikurikira iyi izibanda kuri ibi bibazo hamwe n’ibindi.

Iyi nkuru iri mu bwoko bw’isesengura ryakozwe n’Umuryankuna muto ku mubiri, ariko ufite u Rwanda ku mutima, agamije gufasha cyane cyane abakiri bato nka we gutekereza no gusobanukirwa ibyago igihugu cyacu cyagize, mu rwego nanone rwo kubakangurira kugira uruhare mu cyerekezo gishya u Rwanda rucyeneye no kurugeza ku hazaza harwo heza.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Ubunyamabanga,

RANP-Abaryankuna