UBWIGENGE BW’U RWANDA– KWIBOHORA CYANGWA KWIBOHA?

Abakiritu bakunda kwiga umwanzi wabo bita ANTIKIRISITU. Uwo Bibiliya ivuga ko naza azigira inama yo guhindura ibihe n’amategeko… FPR nayo ni nka Antikirisitu! Aho yagereye mu gihugu yigiriye inama yo gusibanganya no guhindura amateka y’u Rwanda!“Nta bwigenge Abanyarwanda bafite”: isesengura ry’Umuryankuna (Igice cya 2).

Mu gice cya mbere cy’iri sesengura, ku bwigenge bw’u Rwanda, twagerageje kurebera hamwe incamacye y’amateka yambuye Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda ubwigenge bwabo, biciye mu kiswe ubucakara n’ikiswe ubukoloni, byaje gusimburwa n’ikiswe ubwigenge bwaje buhetse ubukoloni bushya (neo colonialism).

Muri ubu bukoloni bushya (neo colonialism), ntibikiri ngombwa ko umukoloni w’umuzungu aguma muri Afurika akurikirana uko umushinga we ugenda, ahubwo yafashe inkoni y’ubukoloni ayiha abacanshuro be (agents) akenshi bakorera muri politiki n’imiyoborere by’ibihugu byabo by’Afurika abandi bagakorera mu madini n’imyemerere.

Mu gihe ubukoloni bwasabye Abakoloni kwiyizira muri Afurika bakabana n’Abanyafurika bakabakoresha ibyo bashaka ariko bari mu ngo zabo,  ubukoloni bushya bwo bwazanye indi shusho yo gutwara umutima n’ubwenge by’Abanyafurika. Mu gihe cy’ubucakara, bajyanaga umunyafurika muri Amerika n’Uburayi ku ngufu, none mu bukoloni bushya umunyafurika ashaka kwijyana muri Amerika n’Uburayi ku ngufu, bamwe bakabigwamo barohama mu Nyanja baca inzira z’ubusamo (panya).

Umunya Kenya w’umunyamatekeko akanaba umwarimu muri Kaminuza benshi banafata nk’Umupanafurikaniste mu gihe turimo bwana Prof. Patrick Ottieno Lumumba akunda kuvuga ijambo abantu benshi bamaze kumenyera cyane agira ati: “Ubukoloni bushya buriho kandi bumeze neza (Neo colonialism is well and alive)”

None niba ubukoloni bushya buriho, bukorana bute n’icyo kiswe ubwigenge twahawe?

Ubanza iki kibazo n’ibimeze nka cyo atari abantu benshi bakunda kubyibanza ndetse n’ababisoma ubu bashobora kwibaza icyo bimaze kwibaza ibibazo nk’ibi bikabayobera, ku buryo byatekerezwa ko kubyibaza nta kamaro bifite cyangwa se bikanafatwa nk’ubusazi. Ariko nkuko umutekereza Albert Einstein abivuga, umuntu udakosa ni utagerageza ikintu na kimwe, bityo umuntu utibaza ibipfuye ni udafata umwanya wo gutekereza mu bwisanzure bwe.

Einstein avuga ko tudashobora gukosora amakosa(ibibazo) yacu dukoresheje imyumvire imwe twakoresheje tuyakora. Bivuze ko igihe cyose Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda dushaka ibisubizo by’ibibazo twahuye nabyo, tugomba kurenga inzira twaciriwe, tukibaza uko byamera natwe twiciriye inzira zacu zindi.

Mbere y’uko dusubiza icyo kibazo reka twibaze icyo ubwigenge ari cyo.

Ubusanzwe mu Kinyarwanda “ubwigenge” ni ijambo rikomokaa ku nshinga “Kwigenga” nayo ikomoka ku nshinga “kugenga” ivuga kuyobora no gutwara ikintu cyangwa umuntu mu cyerecyezo runaka ushaka. Ibyo birumvikana ko iyo ugenga umuntu umunjyana mu bigufitiye inyungu.

Naho inshinga “kwigenga” ikaba ivuga kwiyobora no kwitwara mu cyerekezo kigufitiye inyungu kandi wihitiyemo. Ni ukuvuga ko iyo utigenga, uba ufite undi muntu cyangwa ikindi kintu kigugenga mu nyungu ze cyangwa se iz’icyo kikugenga nyine.

Ubwigenge rero ni ubushobozi, uburenganzi n’inshingano karemano byo kwitekerereza, kwikorera no kuvuga ibyo ushaka, biri mu nyungu zawe n’amahitamo yawe, hatirengangijwe umuco n’inyungu rusange.

Bitewe n’imiterere ya muntu, umuntu ni kimwe mu binyabuzima by’ubusabane (social species) bishingira ubuzima bwabyo ku mubano n’ibindi binyabuzima. Bityo bikaba bitoroshye ko umuntu atekereza ibyo ashatse, agakora ibyo ashatse, akanavuga ibyo ashatse biri mu nyungu ze bwite hirengagijwe uruhare rw’abandi bantu n’ibindi bintu. Niyo mpamvu mu gisobanuro cy’ubwigenge hazamo ko hatagomba kwirengagiza umuco n’inyungu rusange.

Mu yandi magambo, iyo ijambo “ubwigenge” rivuzwe byanze bikunze hahita humvikana ibintu bitatu: “ubushobozi”, “Uburenganzira” n’”inshingano”. Mu gihe uburenganzira ari ibyo isi cyangwa se abandi batugomba, inshingano zo ni ibyo twebwe twigomba cyangwa se tugomba abandi. Bitewe n’uko inshingano zikura uko natwe dukura tukanakuza ubushobozi bwo kugira uruhare mu bidukorerwa, ku ikubitiro tukivuka ubuzima bwacu bushingira ijana ku ijana (100%) ku burenganzira bwacu (Ibyo isi itugomba) hanyuma uko tugenda dukura twongera ubushobozi bwo gukora no kugira uruhare mu bidukorerwa, natwe tugakuza bwa bushobozi bwo kwihitiramo ibidukwiriye no kubiharanira, ibyo ni byo byitwa ubwigenge.

Akamaro k’uburezi ku rundi ruhande kakaba ako gukuza ubwo bushobozi bwo kwitekerereza, kuvuga no gukora ibiri mu nyungu zawe no mu nyungu rusange.

Bitewe n’uko igihugu ari ihuriro ry’abantu basangiye isano (y’amateka n’umuco cyangwa se ishingiye ku hantu batuye, ariko hari n’ubwo ishingira ku maraso y’abakurambere abo bantu bakomokaho) akenshi bakanahuza ururimi cyangwa se indimi, bituma bareka kureberwa mu ndorerwamo y’ubwinshi ahubwo bakifata nk’abantu bamwe, kuko nyine baba ari ishyanga rimwe.

Ubwigenge bw’igihugu rero bukaba ubushobozi, inshingano n’uburenganzira/ubwisanzure) bw’abakigize bwo kwihitiramo ibibabeye no gukora ibibafitiye inyungu. Igihe cyose abanyagihugu batitekerereza ibibabereye ngo bikorere ibibafitiye inyungu, byitwa ko icyo gihugu kitigenga ariko akenshi bisobanurwa hagendewe ku burenganzira bwo kwihitiramo ababayobora baturutse muri bo ubwabo. Ibyo twagarutseho mu nkuru yabanje by’ubucakara, n’ubukoloni bigaragara ko ari ikinyuranyo cy’ibi.

None se ni nde utanga ubwigenge?

Mu gusubiza iki kibazo, ni ngombwa ko twumva ubwigenge mu nguni eshatu twavuze haruguru ari zo; ubushobozi, uburenganzira n’inshingano.

Ubwigenge nk’ubushobozi: ubu bushobozi turabuhabwa, ariko tubuhabwa n’urusobe rw’ibiriho (abantu n’ibintu/nature) rwo rutwakira tutazi gutandukanya icyatsi n’ururo, tudafite ubushobozi bwo kumenya ibitubereye n’uburyo twabigeraho, rukaturera kugeza igihe tubimenyeye n’igihe tuboneye ubwo bushobozi.

Ubwigenge nk’uburenganzira: ubu burenganzira bwo guhitamo ibitubereye nabwo tubuhabwa n’urusobe rw’ibiriho n’umuco rusange ugenga abantu. Bityo nta muntu ku giti cye cyangwa agatsiko k’abantu bafite uburenganzira bwo kutubuza uburenganzira remezo bwacu nkuko nta n’abafite inshingano zo kubuduha.

Ubwigenge nk’inshingano: ku ikubitiro buri wese, bitewe n’uko tuvuka nta bushobozi dufite, ni nako tuvuka nta nshingano dufite. Ahubwo uko dukura ni nako dukuza inshingano n’ubushobozi byo kwihitiramo ibidukwiriye no kubikorera. Nta muntu rero uduha izi nshingano tuzihabwa n’uburenganzira remezo n’ubushobozi tugezeho bwo kwitekerereza no kwikorera ibitubereye.

Twavuga ko mu buryo busanzwe kandi buboneye nta muntu uha undi ubwigenge kuko buri wese avukana.

None se niba ntuwuha undi ubwigenge, ni igiki Umuryango w’Abibumbye wahaye Abanyarwanda kuwa 01 Nyakanga 1962?

Mbere y’uko dusubiza iki kibazo, ubanza twabanza kwibanza uwahaye u Budage n’u Bubiligi uburenganzira, n’inshingano byo kutwambura uburenganzira n’inshingano byacu byo kwigenga. Ariko nkuko byumvikana ibi ntitwabibonera igisubizo, ariko ubanza ni yo twakibona ntacyo twabihinduraho kuko byabaye kandi byarangiye, ahubwo igifite agaciro cyane ubu kikaba ari ukwibaza uko twabisubizwa niba koko bitangwa, cyangwa se uko twabyisubiza kuko bigaragara ko buri wese abyiha atabyiha bigafatwa n’abandi nkuko bivugwa mu Kinyarwanda ngo “Umugabo arigira yakwibura agapfa”.

Mu magambo yahuranije, ntabwo twavuga ko icyo Umuryango w’Abibumbye wahaye Abanyarwanda ari ubwigenge kuko nkuko twabibonye, ubwigenge nk’ubushobozi tubuhabwa n’urusobe rw’ibiriho uko tugenda dukura, ntabwo Umuryango w’Abibumbye ari wo wabutanga, unabutanze ntabwo wabikora nk’uko wabikoze utanga itangazo, ahubwo wari kubicisha mu burezi bwongerera abanyagihugu ubushobozi nkuko twabibonye hejuru, naho ubwigenge nk’inshingano nazo tuzihabwa n’ubushobozi twifitiye bwo gutekereza no gukora ibitubereye hatirengangijwe inyungu rusange, izo nshingano nazo ntawavuga ko itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ari ryo rizitanga.

Icyakora wenda ubwigenge nk’uburenganzira bwo kwihitiramo ibitubereye nubwo tubuvukana kandi ari remezo ku bantu bose, ubanza twaraburetse, Abanyaburayi bakabwifatira, Umuryango w’Abibumbye ukabona bidakwiriye, ukatubera umuvugizi ukanadutangariza ko dufite uburenganzira bwo kwigenga.

Ibyo nubwo ku ruhande rumwe umuntu yabinenga ko byiswe uko bitari (kuvuga ko uwo muryango uduhaye ubwigenge kandi nkuko byumvikana waba waraduhaye amakuru atubwira ko dufite uburenganzira bwo kwigenga), ariko ku rundi ruhande byaba binaduha inshingano zo kwigenga nkuko bigaragara ko ubwigenge ari karemano.

Umuryango w’Abibumbye ushobora no kuba warabikoze usubiza ubusabe bw’Abanyafurika icyo gihe basabaga ubwigenge, mbese ikosa ryo gusaba ubwigenge (turaryita ikosa dushingiye kubyo twagaragaje by’uko ubwigenge nta wubuha undi) rikaba ryarasubirishijwe irindi kosa ryo gutanga ubwigenge (iri na ryo turaryita ikosa kuko nkuko ntawusaba ubwigenge ni nako ntawubutanga).

Uko biri kose mu magambo yahuranije, twavuga ko Umuryango w’Ababumbye ubicishije mu itangazo (declaration) waduhaye amakuru y’uko dufite uburenganzira, inshingano n’ubushobozi byo kwigenga, bityo ni ahacu guharanira no kwigeza ku bwigenge bwacu bwuzuye.

None se niba ari uko bimeze, ni ryari tuzagera ku bwigenge bwuzuye?

Ishusho y’ubwigenge bwuzuye bw’Afurika ni iyihe?

Ese inzira y’ubwigenge bwuzuye bw’Afurika ni iyihe?

Ahubwo se ni ibihe bipimo by’ubwigenge bw’Abanyarwanda muri uwo mujyo?

Aho FPR ya KAGAME ntiyaba ari umucancuro (agents) w’ubukoloni bushya, ikaba inabuza Abanyarwanda kwigenga?

Mu nkuru itaha tuzagerageza gusesengura dushingiye kuri ibi bibazo.

Iyi nkuru iri mu bwoko bw’isesengura ryakozwe n’Umuryankuna muto ku mubiri, ariko ufite u Rwanda ku mutima, agamije gufasha cyane cyane abakiri bato nka we gutekereza no gusobanukirwa ibyago igihugu cyacu cyagize, mu rwego nanone rwo kubakangurira kugira uruhare mu cyerekezo gishya u Rwanda rucyeneye no kurugeza ku hazaza harwo heza.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Ubunyamabanga,

RANP-Abaryankuna