Imyaka ibaye itanu (5), amezi atatu (3) n’iminsi cumi n’ibiri (12), intwari, umwigisha, impirimbanyi y’impinduramatwara NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald aburiwe irengero, kuko yashimuswe mu ijoro ryo kuwa 05 Mata 2014, afatiwe iwe mu rugo aho yari atuye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Abagize amahirwe yo kumumenya bahora bababazwa n’igihombo gikomeye u Rwanda n’isi yose byagize byo kubura umuntu w’ingenzi nka Niyomugabo, abatarabashije ku mumenya nabo bumva ibye usibye ko bababazwa no kumubura, banababazwa no kuba yarabuze batabashije kumumenya.
NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald ni muntu ki?
Niyomugabo yavutse kuwa 10 Nzeri 1981, avukira mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busoro mu ntara y’Amajyepfo. Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Rwanamiza, ayisumbuye yayize mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire de Butare). Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu ndimi n’umuco nyafurika, akanagira impamyabumenyi y’ikirenga mu mikorere y’inzego n’imicungire y’abakozi. Yari umushakashatsi mu bintu byinshi ariko yibanda cyane ku muco, amateka n’imyemerere.
Bimwe mu bikorwa bya Niyomugabo
- Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye, no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
- Yatanze ibiganiro bitandukanye ku ma radiyo yo mu Rwanda arimo; Amazing Grace Christian Radio harimo ikitwaga BENIMANA cyagaruka ku isano y’Abanyarwanda n’Imana y’I Rwanda, ikiganiro ITYAZO cyasesenguranga ubuzima bw’igihugu mu ngingo zacyo zose nk’uburezi, ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere n’ibindi hagamijwe kugaragaza ibigenda neza no kunenga ibitagenda neza, ikiganiro KUBAHO NIWE cyatangirwagamo inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zibwira abantu ibyo gucungurwa kwabo n’ubugingo Imana yahaye abari mu isi bose itarobanuye n’ibindi.
Yakoze ibindi biganiro bitandukanye kuri Radio One cyane cyane Ikitwa “ISI N’ABANTU” cyayoborwaga na KNC, hari kandi ibiganiro yatanze ku Isango Star n’ikitwaga Uruganda rw’Ubunyarwanda yakoraga kuri Contact Fm cyayoborwaga na Gakwandi, ari nacyo yashimuswe akora kikaba kiri mubyo abagome baba baramujijije kuko yabivugiyemo ibintu bikomeye cyane. Ntitwakwibagirwa ibiganiro yakoranye na Kizito Mihigo mu kiganiro kitwaga “Umusanzu w’Umuhanzi” bagaruka ku kaga u Rwanda rwatewe n’ingengabitekerezo mbi ishingiye ku byiswe amoko mu Rwanda kugeza kuri jenoside n’ubundi bwicanye byahitanye imbaga mu buryo butandukanye.
- NIYOMUGABO kandi yashinze itorero gakondo ryitwaga “URUGANDA RW’UBUNYARWANDA” ryigirwagamo amateka n’umuco nyarwanda, indangagaciro n’iyobokamana nyarwanda hamwe n’uburere mboneragihugu ku bantu bose.
- Yanditse igitabo “INZIRA Y’ABANYARWANDA KUVA BAHIGA KUGEZA BAHIGANA” kigaragaza amateka y’u Rwanda kuva ahagana mu mwaka wa 1200 mbere y’ivuka rya Yezu kugeza muw1994. Iki gitabo cyagombaga gusohoka muri Mata 2014, ashimutwa ataragisohora. Iki ni cyo gitabo kinini kandi kirimo ibintu byinshi Niyomugabo yanditse.
- Yanditse igitabo “UMUSOGONGERO KU IJAMBO RY’IMANA Y’I RWANDA” kiva imuzi iby’imyemerere gakondo y’Abanyarwanda n’uburyo inyigisho z’abakoloni zibasiye umuco nyarwanda. Ni cyo gitabo yasohoye mbere y’ibindi byose, cyasohotse muri Gicurasi 2013, kinaba intangiriro y’inzira ndende yari yise “Rwandaism”.
- Yanditse igitabo “GATEBE GATOKI YA GAHUTU NA GATUTSI MU GIHUGU CYA KANYARWANDA” kigaragaza ikibazo cy’amako n’ibyiswe amoko mu Rwanda, n’ingaruka byagize mu gusenya u Rwanda.
- Yanditse igitabo “NTA YEZU NTA RUGANZU” kigaragaza ubuhangange bwa Ruganzu II Ndoli n’umugabekazi NYIRARUMAGA n’aho bahuriye n’izindi ntumwa z’Imana cyane cyane Yezu w’i Nazareti na nyina Bikiramariya. Cyasohotse muri Gashyantare 2014.
- Yanditse igitabo “UBUMENYI GAKONDO BW’ABANYARWANDA: Ku Isi, Ijuru n’Ikuzimu”. Kigaragaza uko Abanyarwanda bari basobanukiwe Ijuru, Isi n’ikuzimu n’ibiri mu isanzure. Yashimuswe ataragisohora.
- Yagize uruhare rukomeye mu kwandika igitabo “INDONGOZI Y’UBUVUZI GAKONDO” kigaragaza uko Abanyarwanda bumvaga ubuzima n’uko bacyemuraga ibibazo by’ubuzima mu buvuzi gakondo bakoresheje ibiri mu rusobe rw’ibiriho (nature).
- Yabaye umwe mu batangije “IMPINDURAMATWARA GACANZIGO” igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda, yatangijwe mu mwaka wa 2013.
Biragoye ko umuntu yarondora ibikorwa bya NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald kuko usibye ibyo bikorwa byamenyekanye, inshuti ze za hafi zatubwiye indi mishanga myinshi yarimo ategura nko gushinga ikigo cy’amahugurwa cyagombaga guhugura urubyiruko mu myuga itandukanye N&G HIT CENTER, yateguye amasomo atandukanye ku nyigisho z’uburere mboneragihugu n’ibindi.
Usibye kandi ibikorwa bigaragara yakoze ku buryo n’utamuzi yahita amumenyeraho, abamuzi ntibakwibagirwa zimwe mu ndangagaciro n’imyumvire ya gihanga byamuranze, ntibakibagirwa umuhate n’umurava bye, gukunda abantu n’igihugu, kudaca ku ruhande ibyo yemera, ubuhanga buhambaye, impano yo gusobanura n’ibindi. Kureba kure kwe byatumaga abenshi bamwita umuhanuzi, abandi bakamwita umupfumu, umufilozofe, umuvuzi n’ibindi bamubonagamo.
Usibye igitabo kitwa “UBUMENYI GAKONDO BW’ABANYARWANDA” cyabuze kubera ko abamushimuse bamutwaranye n’imashini ye n’abo yafatanyaga nabo kubitunganya bakakibura, ibindi bitabo byose yanditse birahari, igihe nikigera bizagezwa kubo byandikiwe.
Niyomugabo yari azi ko isaha ku isaha ashobora gupfa
Usibye ko yakundaga kuvuga ko aterwa ubwoba no kuba atagira ubwoba, hari andi magambo menshi yavuze y’inyurabwenge ihanitse (philosophy) agaragaza ko isaha ku isaha ashobora kwicwa n’abanzi b’ibyiza.
Mu kiganiro “Uruganda rw’ubunyarwanda” kuri contact Fm hari igihe umusaza Ntambara yamuhanuriye ko Abanyabungo n’abanyabyinshi bazamwireza, Niyomugabo yashize amanga amubwira ko uwahirahira amwica akibwira ko yaba amwikijije bityo ko acyemuye ikibazo ko yaba yibeshya cyane, kuko yazagaruka kandi akaguruka avuga ibikomeye cyane kurusha ibyo yavuze mbere, kandi ko hari n’abandi benshi baza bakora ibikomeye kumurusha. Agaragaza ko asanga urupfu atari ikibazo, kuko atemera ko umuntu apfa ngo birangire gutyo ariko ko nuwapfa acyemura ibibazo byugarije igihugu nta gihombo kibirimo akabisobanura atandukanya “gupfa nabi” no “gupfa urupfu rubi”.
Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri
Email: abaryankuna.info@gmail.com
Facebook; RANP Abaryankuna
Twitter: @abaryankuna
YouTube: kumugaragaro info
Ubunyamabanga bukuru bwa RANP-Abaryankuna.