IKIBWIRIZWA CYATANZWE NA PR NIYIBIKORA NICLAS, LETA YA FPR IKACYURIRIRAHO IFUNGA RADIO AMAZING GRACE: (IGCE CYA MBERE)

Radiyo Amazing Grace izwi ku izina ry’ikinyarwanda nka Radio Ubuntu butangaje ni imwe mu maradiyo make cyane yarasigaye mu Rwanda atanga ibiganiro bigira aho bivana abanyarwanda naho bibageza! Byaba ibiganiro bishingiye ku madini cyangwa ku buzima busanzwe bw’igihugu, Radiyo Amazing Grace ntiyigeze irya umunwa ngo irindagize abanyarwanda nk’uko ubutegetsi bwa FPR bubyifuza! Kuva aho bwiciye Niyomugabo Nyamihirwa Gerald bugafunga Ntamuhanga Cassien wayiyoboraga kugeza 2014, iyo radio yabaye umwanzi ukomeye w’Ubutegetsi bw’umwijima bwa FPR-Inkotanyi butangira kuyitoratozaho kugeza ubwo bubonye urwitwazo mu kiganiro cyatanzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas wari umaze imyaka igera kuri 5 atanga ibiganiro kuri iyo radiyo muri porogaramu yari yarise “Kwihana no Kubabarirwa”.

Bibaye ngombwa nko mbaha ikiganiro uko yagitanze ijambo ku ijambo, kuko nubundi hari abagiye mu murongo w’ubutegetsi bakacyumva macuri bigasa nkaho nabo batumvise niba atari ukubyirengagiza nkuko Yesu yabivuze muri Matayo 13:15 “Kuko umutima w’ubu bwoko uriho ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihuriri, amaso yabo bakayahumiriza ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima bagahindukira ngo mbakize.” Ndagira ngo musome iki kigisho, nimurangiza mwumve uko Niyibikora yabivuze namwe muce urubanza niba Radiyo Amazing Grace yaragombaga gufungirwa iki kibwirizwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “UBWIRU KU MADINI”

Pasiteri Niyibikora Nicolas: “uko Bibiliya yahinduwe n’amadini yihuje

Abanyamadini baha abayoboke babo Bibiliya zahinduwe

Ndababwira ibanga rimwe mutari uzi

Ikibazo Imana ifitanye n’amadini

Uyu munsi ndababwira kucyo bita ‘UBWIRU’

Mumenye ingorane amadini agiye guhura nayo ndetse nuko agaragara  

Ubwo bwiru nababwiraga ndabuhera mu ITANGIRIRO mbugeze mu BYAHISHUWE noneho muze kumva !

Turatangirira Mu BYAHISHUWE 21:2 Yarahasomye

UMUGORE,UMUGENI,UMWALI Bibiliya iberekana mu MARENGA ko kimwe muri ibyo gishushanya ‘ITORERO’

 IBYAHISHUWE 21: 2; 2 ABAKORINTO 11:2; YESAYA 37:22 n’IBYAHISHUWE 19:7 Aho herekana itorero riboneye

 Itorero ni umuryango w’abantu bahamagariwe kuva ahantu bakimuka bakajya ahandi

 Iyo itorero rero rivanze ukuri n’ibinyoma rihinduka MARAYA bityo rikaba ritaye Yesu nk’umukwe rikimika satani ariwe se w’ibinyoma nk’uko twabibonye muri YOHANA 8: 44

Reka mbabwireko guta ukuri ni uguta YESU, KUKO ARIWE NZIRO , UKURI N’UBUGINGO !

 Ababerekera ukuri bakagushyira kuruhande baba babyigishijwe cyangwa aribo babyihitiyemo baba ari ababibafashijemo bitwa ABASAMBANYI nutabizi abimenye

Muri Yesaya 1:21; Ibyahishuwe 17:1-2; Yeremiya 3:1-; no mu Byahishuwe 18:3 ugende uhasome hagaragazako ubwo abisirayeli bari bamaze guta Imana bagaragaye nk’abamaraya

.Ibyahishuwe 18:3 aho herekana ko iyo itorero ritaye ukuri riba rihindutse INDAYA kumugaragaro

Rekanze noneho mbabwire ishusho y’amatorero mu maso y’Imana

Ibyahishuwe 17:5 Soma , murumva icyo kintu! NYINA w’abamaraya kandi nyina w’ibizira byose byo mu isi!

Imirimo n’ibikorwa bya nyina w’amaraya , mu nyamaswa ya kane muri Daniyeli ibyo byose twara bibabwiye:

Gutoza abantu kugomera isumba byose

Kuvanaho amategeko y’Imana

Kuvanaho ibihe byashyizweho n’imana

Kwica no kurenganya abera bisumba byose

Ibi biboneka mu bantu bose bari hose, ijambo iyo bavuze bose ni umugambi mubi wa Satani

IBYAHISHUWE 12:9; 13:3 ; 13: 16; 17 . Uwo maraya wa bonye, amahanga yose indimi zose,imiryango yose niwe uyicayeho niwe uyitegeka.

Ijambo bose n’ Imana yararikoresheje nutabizi abimenye, irikoresha nayo mu mugambi wayo nkuko base barindagiye, nayo irashaka ngo ikize bose.

IBYAHISHUWE 14:6 ubutumwa bwiza yaringanije ngo bugende bugere mu bantu b’indimi zose amahanga yose, amoko yese, ibika byose, abirabura, abakene, imbata ,ab’umudebndezo,abazungu bose nta muntu uvuyemo.

Muri MATAYO 28:19, MARIKO16:15; LUKA24:47 Haravuga ngo mugende mwigishe,……..muhere kuri Yerusalemu ariko muzenguruke isi yose ati nimwe bagabo bibyo nimwebwe nyumye

Ikibazo Imana ifitanye n’AMADINI giherereyehe?

Uhereye kuri nyina w’abamaraya ukageza ku bana be ndetse n’abasambane be bose, nta numwe udafitanye ikibazo n’Uwiteka.

NDATANGIYE RERO KWINJIRA MU BWIRU NABABWIRAGA MUBUTEGE AMATWI

Maraya twaramubonye, abana be twarababonye, uyu munsi afite abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi, ibyo twarabyitegereje.

Ubu noneho ntabwiru burimo reka mbibabwire, ubwo itorero ry’Imana ryari rimaze kugeza mu binyejana bine, ntazina ryitwa abantu bose bitwa abaKristo nibwo ryaje kuvangirwa n’abapagani b’i Roma batangiye gucanga ukuri n’ibinyoma, akarengane gahagaze, bamaze gucomekeranya abaKristo n’abapagani, Itorero riba riraguye, rimaze kugwa ikintu cya mbere ryakoze ryinjiye muri gahunda y’Iyobokamana, rifasha hasi ibyukuri rirwanya amategeko y’Imana, maze iryo torero rimaze kugwa rirandavura rihinduka umwanda, muri uwo mwanda niho havuyemo KIRIZIYA GATORIKA. Ni itorero ryavuye mu mwanda, kuko ryaje ryigisha ibidahuje n’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Iryo Torero rifite inkomoko i Roma, rifite inkomoko ku cyicaro cy’ubupagani nyirizina, niryo nyina w’abamaraya rivugwa mu BYAHISHUWE, Ni naryo ryabyaye andi yose, abaprotestanti uko bavutse nabyo twarabyize, iyo rero ryiswe nyina w’abamaraya, ni ukuvugango ayo ryabyaye, nayo afitanye ikibazo n’Uwiteka, nayo yakoze UBURAYA nk’ubwa nyina. “Imikorere nimwe, imisengere nimwe, iminsi mikuru nimwe, byose bidafite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana.”

Eeeehhh! Reka noneho jye muri ryasomo Ismael yariyadusomeye mu BYAHISHUWE 2:20-24 noneho niba ‘UMUGORE ASOBANURA ITORERO’ mujye mwakumva UMUGORE icyo aricyo, mutajya musoma muri Bibiliya, jyembasobanurira umugore icyo aricyo,

Ikintu kimbabaza ni amagambo abakatorika banditse ngo umuntu utanditse muri kiriziya gatorika ntazajya mu Ijuru, hariryo mufite mwebwe mwarariremye? Hari iryo mugira? Namwe ubwanyu birabaruhije!!! Ngo utabarimo ntazajya mu Ijuru? Mwagiye mwandika ibintu muvanye mubwenge? Uzi kubona abantu bafite za Doctora, ariko ubugoryi bwabo bubemezako ngo bazajya mu Ijuru ngo nutabarimo adashobora kujya mu Ijuru?

Aba Prostestante bamwe barimo ADEPR niyo yajyaga yirata yiyemera ngo ifite ababwiriza batitira imbere y’abantu bakababwira ngo itorero ryabo niryo ry’Umwuka? Ngo andi wapi! Munitonde, uwo mwuka utarigeze utsinda umutima wawe ngo ukwereke ibibi byawe ngo nurangiza uyamanike usabe Imana imbabazi? Ni mwuka ki wakomotse he kandi wavuye he?

N’umwirato w’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi, itorero ry’Imana , rifite amategeko y’Imana, guhamya kwa Yesu, n’umwuka w’ubuhanuzi  twasigaye, wasigari ye iki? Uzi gusigarira kuzarimbuka!!!

Inzira yo kwihana no kubabarirwa ibyaha ntuyizi uko umuntu yiyunga n’Imana ntubizi? Konditiyo abantu bagomba kuzuza ngo babe bafite amahora ku Mana ntabyo uzi, uhinda gusa ngo uri mu Itorero ryasigaye, uzapfa nk’imbwa mbikubwire. Urw’ Abakatorika rurakureba, urw’Abaprotestanti bapfuye rurakureba, nawe kimwe nabo.

Bibiliya niba ivuze ngo nyina w’abamaraya ujye wumva icyo aricyo, reka noneho wumve urubanza Imana ifitanye n’amatorero noneho jyena basobanurira bwa BWIRU nababwiraga

IBYAHISHUWE 2:20-24 Imana yerekezaga kuki? Icya:

Yarimo gusobanurira abantu ibereka ibya YEZEBELI  warindagije Israel yose igata Imana, bagaruka kuri Kiriziya Gatorika, mu binyejana bitambutse, uburyo uburaya bwayo, ariyo yateretse amahanga yose inzoga, maze akagotomera akanwa, abami bagasambana nayo, abaprezida bagasambana nayo, andi matorero nayo akanywa ku nzoga, isi yose ikabayarasinze irimu buyobe, abantu batabizi.

Nshima ko Imana yitoranirije abantu bayo hirya no hino, mu matorero irimo kugenda ibegeranya ibashyira hamwe kadi bigisha ukuri ku ijambo ryayo, maze uyu munsi bakaba barimo kurimenya, ndabishimira Uwiteka.

IBYAHISHUWE 2:20-24 Yarahasomye……… Si ubundi buriri aryamyemo ni ukuba badamaraye munyigisho zipfuye, bararyamyemo barasinziriye, umuburo ukabageraho ntibumve, Bibiriya iravugango abantu bose basambanye nawe, amakonje atangwa na za LETA yayakuye he?

Iminsi mikuri abantu babona amakonje babivanyehe? Ibyo byose ni ibyakomotse I Roma, izahanwa ihananwe n’abategetsi,mwumve uko bakomeje nibatihana imirimo yabo mibi,…abana bamaraye mutege amatwi mwuve ibihano nyogukuru  wacu azabona azabona , nzabicisha urupfu, amatorero yose ngaho vanamo ryarindi ryanyu musengeramo, mwirata ngo ni iry’Imana rivanemo!!!, nzagusha ku burirri maraya mwicane n’abasambane be mutere inkota,n’abana be nzabicisha urupfu kandi amatorero yose , sha ngaho mbwira niba iryi ryanyu wongera kuryerekana ko ari ryiza, riruta andi?

Wize nabi wigishwa nabi,maze umaze kwigishwa nabi uhagarare noneho nze mbarondorere ubwiru nitutabusoza nzabusubukura, Baranditse ngo kandi n’abana be nzabicisha urupfu kandi n’amatorero yose amenyeko ari njye urondora ubwenge n’imitima, urumva, kwa kurondorwa, kwaguhishurirwa ibyo umuntu yakoze, uhereye mu bwana bwe, binyuze mubyo Imana imwereka ikamuhishurira, ngo amatorero yose akwiriye kumenya iyo nzira akabisobanukirwa, siyo twirirwa twibwira hano, siyo nzira yangwa muraya ariko hari abandi bayemera, nshima abanyamadini bamwe nabamwe barimo kugenda bayakiira kandi Imana igakora umurimo, Umurongo wa 23 (yarawusomye)

Bwabwiru bushingiye he rero? Niba utanabizi reka mbikubwire, itorero iyo riva rikagera risobanura UMUGORE, umugore iyo yifashe nabi akavangavanga abagabo yitwa indaya, yakagombye kuba umugore w’umugabo umwe,iyo itorero rifashe ukuri rikakuvanga n’ibinyoma ryitwa maraya. Rihita uwo mwanya rijya kumurongo wa Kiliziya Gatolika kuko niyo ibyiyemerera kumugargaro.

Ibitabo mfite hano ntanbwo nakwirirwa mbibasomera, aho bemera ngo twebwe twafashe ibi tubihinduza ibi turangije tushyiraho ibi tubivanye mu mihango ya gipagani, nigute ushobora gufata parufe ukayitera ingurube kandi uziko ari ingurube, ko ububi bwayo budashingiye ku kuba yivuruguse mubyondo ahubwo ko arimbi uhereya imbire. Ni gute?

ITORERO RISOBANURA UMUGORE ariko noneho ikibazo ABAGORE (Amatorero) bahafite uyu munsi NI UKO BABAYE INDAYA. REKA RERO NZE MBABWIRE UKO UMUGORE AGARAGARA IMBERRE Y’IMANA.

Afitanye ikibazo n’imana , MWUMVE RERO IKIBAZO CY’UMUGORE (itorero), GUHERA MU Itangiriro kugeza mu byahishuwe, ndaje, turinjiye, twinjiye mu bwiru, niba mwarasomye bibiliya. Icyaha cyinjira mu isi bwambere cyanyuze kuri nde? Kuki se kitanyuze ku mugabo? Ibyo ntabwo ujya ubyibaza? Kuki kitanyuze kumugabo ese iyo abantu barindagiye bagapfa batamenye Imana kandi bajya gusenga, Kuki bapfa ubwenge kandi bari ahantu hitwa ngo havugirwaga iby’Imana? Ntabwo ubyibaza? Kuki se kitanyuze ku mugabo?

Tujyemo Adamu acumura uwabigizemo uruhare ni nde uwamushyeshyenze,si umugore? Tuve aho ibyaha byatumye isi irimbuka ITANGIRIRO 6 Mugende musome murebe ngo nuko abanab’Imana bareba abana babantu barongoramo aba batoranije, bishakiramo abagore, isi yambere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhari.

Umugore icyiza cy’umugore ni iki? Bakivana he?

Aburaham ananirwa guhamya Imana muri Egiputa, uwamugiriye inama yo kwicecekera ngo avuge ko ntacyo bapfana ni nde? Si umugore?

Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’mugore (itorero), ifitanye ikibazo n’ABAGORE, ifitanye ikibazo n’AMATORERO, niba utanabizi ubimenye

Tuvaho tugende, Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano  turi mu ITANGIRIRO 6 uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Imana ni nde? Si umugore?

Umugore! Mwebwe mura mwitiranya!!  Umugore ni mubi noneho mbivuge.

Umugore ni mubi adidiza gahunda z’Uwiteka, IYO MVUZE UMUGORE  KU MASOMO NATANGIYE ABABYUMVA NEZA TURIMO KUJYANA  NI ‘ITORERO’. Nababwiye nti uyu munsi ni ubwiru, ninawo mutwe wacu, ‘UBWIRU’

Tuve aho ngaho, intandaro yo kwirukanwa kwa HAGARI, ninde wabigizemo uruhare? Si umugore?

Tuve aho, Imana ijya kuvuga ngo wowe ABURAHAMU nzanyura hano umwaka utaha, umugore wawe azaba akikiye uruhinja, uwasetse Imana akanyega amagambo ivuze ari mu ihema yarangiza akavuga ngo ko usetse ati ‘oya’ ntabwo nsetse agahindura umusazi Imana kandi ivuze ibyu kuri ni nde? Wannyeze Imana, akannyega ibyo ivuze, akabipinga akabisuzugura, si umugore? Kuki se bitakozwe n’umugabo?

Wagiye wumva ububi bw’umugore? Niba Imana ikubwiye ngo nzatikura YEZEBELI mutere inkota, n’abasambane be nzabatera inkota, abana be mbaterere inkota kandi AMATORERO yose amenye, aho ntacyo wumvamo?

Uwabujije LOTI amahoro ngo bajye mu mujyi ngo bazabigisha si muka Loti? Si umugore? Umugore uramukinisha wowe uramuzi?  UBWO URUMVA NTA MARENGA YA GIHANUZI AKUBIYEMO AHO NGAHO?

Tuvaho, ibibazo bikomeye kuri ABIMEREKI, agiye kwica na malayika, yabitewe niki? Si uko yari agiye kuryamana n’umugore wabandi? Kandi umugore yari yabwiye umugabo ngo uceceke ntuvuge ko ndi umugore wawe?

Kuki umugore yagiye abangama muri gahunda nyinsi uhereye mu itangiriro?

Tuve aho  ITANGIRIRO 19 umugambi wo gusindisha Loti wapanzwe na bande? Si abakobwa be? Bamuha inzoga arasinda, amazegusinda birongoza se, babyarana abamowabuzi bwa bwoko bwavumwe, Imana yavuzeko bukwiye gutswembwa bukavanwaho? Ubwo urumva umugambi wo gusindisha Loti wavuyehe? Si umugore?

Se umugore ko tubona afite ibikorwa bibi? URATEKEREZA NGO SI AMARENGA Y’IBINTU bw’UBWIRU abantu bakeneye gusobanukirwa? UMUGORE  ni mubi!

Yakobo ariganya ESAWU umugisha kuko ESAWU niwe wagombaga kuwubona, Mu ITANGIRIRO 27, Yakobo yabifashijwemo na nde? Si nyina si umugore? Uratekerezako aho AI NTA SOMO RY’UBWIRU BUDASANZWE RIRIMO? Kuku atafashijwe n’abandi bo hanze agafashwa n’umugore? Umugore akaba ariwe umufasha kwiba no gukora ibinyuranye na gahunda Uwiteka yari yarapanze ku mwana w’imfura?

ITANGIRIRO 29 Yakoba adindirira muri gahunda z’Imana, yari arindagiriye mu biki? Si mu bagore? Si abagore? Ibaze gupagasiriza umuntu umyaka 7 bakakuriganya bakakubwirango ongera upagase indi myaka 7 kandi wari waratoranijwe ngo uzakorere Uwiteka? Imyaka 14 akirindagira. Uwambere ahita amushyingira undi, na RASHERI yashakaga nawe amushyingira undi arindagirira mu bagoreeee!!!!!!!!!!!! Ajya kwibuka gahunda z’Uwiteka amaze gusaza! Urumva iyo ngorane?

Umugore wa mbere ngo mpa bana? Harya njyewe ntanga abana ITANGIRIRO 30, Sara ati njyewe si nkibyara , simbyara! Kora ibishoboka byose rongora Zirupa ITANGIRIRO 30:9 Arindagirira mubagoreeee !!!!!!!!!! gahuza z’ Uwiteka azibuka ashaje. ABAGORE URABAZI WEWE?

Ibyaha birakunanira ukaba uvuye muri iri TORERO ukajya muri iri rikakunanira ukaba ushinze ibyawe? Kabona birapfuye buriya uratekerezango ibyo urimo ntibifiite ibyo bivuga muri Bibiliya nubwo utabizi?

Reka mve aho ngaho 15 Wenda YAKOBO ARAZAMUTSE YIBUTSE KUJYA GUKORA GAHUNDA Z’UWITEKA

Ni inde wibye ibigirwamana mu itangiriro igice cya 31 ku buryo byari bikoze kuri uwo muryango wose wari ugiye gupfira mu nzira si umugore? Abihisha mu myenda maze yarangiza bagiye kumufata akababwira ngo ubu ndi imugongo  kandi ntibyemewe ko abantu….Yari amarishije umuryango wose!

Umuryango wari ugiye noneho gukora gahunda z’Uwiteka, Uwari uwutikirije mu nzira, Umugore! 16  niba musoma bibiliya neza mu itangiriro igice cya 39 uwafashe Yozefu ku ngufu ni umuki? Si umugore? Ubwo murumva ibikorwa by’umugore? Ubwo MURATEKEREZA KO NTACYO BISHUSHANYA? Abatoranyijwe n’Imana barabangamirwa n’abagore (amatorero),batoranyijwe n’Imana barabangamirwa n’abagore,batoranyijwe n’Imana barabangamirwa n’abagore KANDI ABAGORE BASOBANURA AMATORERO! hhhh.

Hita ureba mu ITORERO ryanyu,abantu bagerageje kuzamuka mu by’umwuka, bagerageje kuzamura akabaraga, barimo kuvuga iby’abayobozi batazi ni bande babarwanya? Ni ITORERO n’ubuyobozi bwaryo. Nyuku uko busohoza ubuhanuzu, ubu bupfu, niyo mpamvu Yesu yavuze ngo AZABATIKURA INKOTA. Murapfuye murashize mwaba NYAMATORERO mwe, cyane cyane abayayobora, nimuramuka mutihannye, mutegereze gato ntanubwo binatinze!

Yozefu w’Imana , uwashatse kumufata ku ngufu ni umugore! Tujye kuri 17 nimusoma kuva igice cya 2, abahawe misiyo yo kurimbura abana b’impinja b’abisilaheli ni bande? Si abagore? Ariko kuki umugore umugore umugore, umugore ni gati ki koko? uyu mugore umugore umugore kuki umugore umugore? uuhhh

Tugende 18 bashaka kwica Mose, urugendo rugahagarara no mu minsi 7 rugahagarara ishyari kuri Mose ryatewe na bande, wowe nushaka ugende usome mu kubara 12 byari bitewe n’umugore. Va aho ngaho, Kora na Datani na Biramu, barwanya Mose Kubara 16 bashaka kugira ngo bamwice, bitabaje iki?Bitabaje umugore. Eeeh! UBWO URUMVA NTA KINTU BIBILIYA IHISHEMO AHO NGAHO? NTA KINTU IRIMO KUKUBWIRA? Tumaze iminsi tuvuga iby’ababangamirwa n’AMATORERO, ubwo murumva ntacyo bibiliya YAHISHEMO mwebwe mutajya musoma ngo mumenye? Mufungure amatwi mbahe UBWIRU bwa Bibiliya, mubumenye neza, mumenye n’UKO IMANA IREBA AMATORERO nuko, ‘NGUYU UMUGORE TURIHO DUSOMA’!

Reka dusubikire aha iki gice cya mbere…..

Ukurikije uyu mubwiriza Niyibikora Nicolas, yavuze agitangira ko agiye guhishura ubwiru buhishe muri Bibiliya kubijyanye n’Amatorero (Amadini) …. Yatangiye yereka abantu ko Bibiliya ishushanya umugore n’itorero. Bivuze ko aho wumva “umugore” hose muri iki kiganiro wahashyira “Itorero” cyangwa “Idini”. Twibutse ko mu Rwanda abenshi bazi ko habaho amadini (Kiliziya Gatulika na Islam) n’amatorero( Abangirikani, ADEPR, Abadivantiste….)

Kurikira igice cya mbere cy’ikiganiro cya Niyibikora Nicolas, uburyo umuyobozi wa Profemme Twese Hamwe yabihinduyemo ikirego n’icyo nyirayo Umunyamerika Gregg Schoof babivugaho, hasi aha ku Mugaragaro.Info

Igice cya kabiri kirabageraho bidatinze!

REMEZO Rodriguez

Ijisho ry’Abaryankuna-Kigali