UMUYOBOZI WA DIASPORA NYARWANDA MURI AUSTRALIA, EMMANUEL KAREKEZI MU MAZI ABIRA NYUMA Y’AHO ATAHURIWE AKORERA LETA YAHUNZE!

Emanuel KAREKEZI wageze muri Australia nk’impunzi, ubu arahumekera mu kwaha nk’umuserebanya, nyuma y’aho ikinyamakuru cya Leta ya Australia ABC (Australian Broadcasting Corporation) gitangaje amababanga menshi y’imikorere y’ubutasi bw’urwanda n’uburyo bwagerageje gutera ubwoba abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu. IKi kinyamakuru cyatangaje ko Leta ya Kagame inakoresha n’abitwa ko bahunze Leta ye, mu guhiga no kugirira nabi bagenzi babo b’impunzi.

Uwububa abonwa n’uhagaze koko! Uyu mugabo Emmanuel KAREKEZI,  nyuma y’aho yumvikaniye na za maneko za Kagame ndetse n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore (ari nawe ukurikirana inyungu z’u Rwanda muri Australia na New Zealand) Guillome KAVARUGANDA, yakugiriye atya aromboka ajya kwipfurika muri Ambasade y’u Rwanda muri Singapore maze arahira indahiro y’uko atazahemukira ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe mu gushaka ubuhunzi muri Australia yaravugaga ko yahunze itotezwa akorerwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi aribwo buyoboye u Rwanda!

 Uyu mugabo ibye imbwa zabirwaniyemo, akaba afite imyaku myinshi yo kwamburwa ubuhunzi agahabwa amahirwe menshi yo kujya gukorera iyo FPR yarahiriye imbere ya Ambasaderi Kavaruganda. Cyangwa se akaba yanafungwa azize kubeshya ubwo yasabaga ubuhungiro!

Muri iyo ndahiro, ashyize akaboko ke k’iburyo hejuru kanafashe Bibiliya, akandi gafashe ku ibendera ry’u Rwanda rirambuye ku meza yagize ati: “Njyewe, Emmanuel KAREKEZI, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzubahiriza itegekonshinga n’andi mategeko, ko nzubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, nibyagirira abanyarwanda bose akamaro, ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

Mu nkuru yabaye kimomo ku isi hose ivuga iby’ubwicanyi bw’intasi za Kagame yasohowe na ABC News yaba ikinyamakuru cyandika na Televiziyo, ikaba yanasubiwemo n’ibinyamakuru byinshi bikomeye nka BBC y’Abongereza, baragaruka ku bantu nka Karekezi bagenda babeshya ko bahunze ubutegetsi bwa Kagame naho ari intasi ze. Biravugwa ko hari n’abandi bagenda bavuga ko bagiye kwiga bamara kubona ibyangombwa bakikunkumura bakamera ubwoya bagahuma kandi bakaryana bupyisi! Ngo hari n’abandi baba ari impunzi koko, ngo ariko u Rwanda rukabahendesha ubwenge bwo ngo kuba buzajya bubemerera bagasubira mu gihugu gusura ababo nta nkomyi ngo cyangwa imitungo y’abo basize ntifatirwe cyangwa ngo igurishwe! Maze bakemera kuba igikoresho cyo kwica abandi cyangwa gutikiza ibyabo! Mbega ukwikunda!

Guillome Kavaruganda wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Ambasade yakoreragamo niyo yari indiri y’intasi za Kagame mu bihugu yarashinzwe!

Iyi nkuru ya Karekezi yakabereye urugero abandi bose bameze nkawe aho bihishahisha ku isi mu bihugu runaka! Iminsi y’umujura ni 40. Ibi ni nka bimwe bya ba babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari batorokeye muri amerika, ngo barahunze, bidateye kabiri bakagaragara muri ambasade y’u Rwanda bahamiriza mu birori byo kuboha u Rwanda, aribyo FPR-Inkotanyi yita kwibohoza.

Banyarwanda, iki si igihe cyo kwifatanya na FPR na Kagame ye! Barahumanye, bameze nk’abarwaye Ebola. Kumugaragara iruhande ni ukwikururira akato, n’ibindi bibazo rugeretse! Ingaruka z’ibikorwa abashoramo iyo zitakwishe, arakwiyicira! Urugero ntiruri kure, Louis Baziga wayoboraga Diaspora nyarwanda i Maputo!

Irebere impunzi Emmanuel Karekezi hasi aha, arahira mu mabanga y’igihugu yahunze!!!

NTAMUHANGA Cassien

Ijwi ry’Abaryankuna