APOLLO ISMAEL GAFARANGA NA ALEX SUGIRA BASHYIRIWEHO IMPAPURO ZIBATA MURI YOMBI N’UBUSHINJACYAHA BWA AFURIKA Y’EPFO KUBERA URUHARE BAKEKWAHO MU RUPFU RWA COL PATRICK KAREGEYA.

Ismael Apollo Gafaranga bakunda kwita Kirisisi na Alex Sugira, babiri muri  bane bakekwa kugira uruhare mu kwivugana Col Patrick Karegeya wahoze ayobora urwego rw’iperereza ryo hanze ry’u Rwanda kugeza mu wa 2008 ubwo yahungaga, akaza kwicirwa muri Hoteli ya Michelangelo iri i Sandton mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013 rishyira iya 01 Mutarama 2014, Ubushinjacyaha bwa Africa y’Epfo NPA (The National Prosecuting Authority) bwasohoye inyandiko zo kubata muri yombi. 

Apollo Ismael Kirisisi Gafaranga umwe mu bashutswe na Kagame abaye mu bambere bashyiriwe impapuro zimuta muri yombi!

Ijisho ry’Abaryankuna ryabajije uwunganira mu rubanza umuryango wa Patrick Karegeya Umunyamategeko Kennedy GIHANA impamvu hasohowe impapuro zo guta muri yombi babiri gusa kandi ababigizemo uruhare bose bazwi, maze asubiza ko impamvu ari uko abo bombi aribo bayoboye amatsinda abiri yagize uruhare mu kwica Col Patrick Karegeya. Yagize ati: ” Abishe Nyakwigendera Patrick Karegeya baje ari amatsinda abiri. Rimwe riyobowe na Kirisisi Gafaranga Apollo abandi bayobowe na Sugira Alex. Gusohora arrest warrants z’abo bombi ni ugukubira hamwe ayo matsinda yombi n’abandi ejo cyangwa ejobundi nabo izabo zizasohoka. Abo ni Vianney Nshizirungu na Samuel Niyoyita. Ikindi abantu bakwiye kumenya ni uko aba bose nta numwe wari usanzwe afitanye ikibazo na Patrick Karegeya nabo baratumwe! Gukurikirana aba ni n’ubutumwa bukomeye kuri Paul Kagame wabatumye. Iyaba atari perezida yakagombye kuba ari we wasohorewe impapuro zimuta muri yombi, ariko n’ubundi ni ikibazo cy’igihe, bitinde bitebuke azatabwa muri yombi kuko ntazahama ku butegetsi paka apfuye!”

Umunyamategeko Kennedy Gihana aravuga ko Kagame ariwe wakabaye ahabwa arrest Warrant ariko ko nubundi atazagwa mu Urugwiro, azabibazwa!

Aya makuru yatangajwe  bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeli 2019 na Carina Bester ushinzwe Itangazamakuru mu muryango AfriForum ufite urwego rw’Ubushinjacyaha bwigenga muri Afurika y’Epfo kuri ubu buyobowe n’Umushinjacyaha w’icyamamare witwa  Gerrie Nel. Carina yatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo bwamenyesheje Umushinjacyaha wigenga Gerrie Nel ko bwasohoye inyandiko 2 zo guta muri yombi babiri muri bane bakekwaho kwica Col Patrick Karegeya. Ibi bije nyuma yaho mu kwezi kwa kane uyu mwaka, uyu mushinjacyaha wigenga yari yatangaje ko ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo nibuhirahira ntibukurikirane aba bicanyi, azabikurikiranira . Icyo gihe yagize ati:

“Ubushinjacyaha nibwongera kunanirwa gutanga ubutabera, nyuma y’amezi 3 nzasaba icyemezo cy’idakurikiranwa ry’ikirego (A nolle prosequi certificate), mpite nkikurikiranira nk’umushinjacyaha wigenga!”

Umushinjacyaha wigenga Gerrie Nel, aravuga ko azakomeza gukurikiranira hafi imigendekere y’uru rubanza.

Gerrie Nel, Yantangaje ko ubwo busabe nibwemerwa Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Africa y’Epfo buzasaba polisi mpuzamahanga (Interpol) ko bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa mu rwego mpuzamahanga (Red Notices), kugira ngo nibagira aho batarabukira bazatabwe muri yombi. Gerrie Nel, yatangaje ko iyi ari intambwe ishimishijwe itewe kandi ko ari n’insinzi ikomeye ubwabyo. Yatangaje ko urwego rw’Ubushinjacyaha rwigenga rwa Afriforum rufatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Patrick Karegeye bazakomeza gukurikiranira hafi imigendekere y’uru rubanza.

 NTAMUHANGA Cassien

Ijisho ry’Abaryankuna.

One Reply to “APOLLO ISMAEL GAFARANGA NA ALEX SUGIRA BASHYIRIWEHO IMPAPURO ZIBATA MURI YOMBI N’UBUSHINJACYAHA BWA AFURIKA Y’EPFO KUBERA URUHARE BAKEKWAHO MU RUPFU RWA COL PATRICK KAREGEYA.”

  1. Ntagihishe kitazamenyakana. Kwica ni icyaha guhabwa n amategeko mpuzamahanga naho mu rwanda bo babigize umuco mwiza wigishwa no mu masengesho ayobowe na Paul kagame.
    Bitinde bitebuke ukuri kuzatsinda maze umwijima utwikiriye u rwanda uyoyoke..

Comments are closed.