Uwahozo ayoboye Igipolisi cya Uganda IGP Kale KAYIHURA yafatiwe ibihano na Leta z’Unze ubumwe z’Amerika kubera uruhare yagize mu guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa mutu, gukora iyicarubozo no gukoresha ruswa agambiriye gusohoza ibiroto bye bya Politiki. Bikaba bizwi ko ibyo bikorwa n’izo nama yabyohejwe na Paul Kagame!
Kale Kayihura, afatiwe ibihano n’Amerika nyuma y’iminsi mike Afurika y’Epfo nayo isohoye impapuro zo guta muri yombi Apollo GAFARANGA Kirisisi na Alex SUGIRA abagabo babili muri bane nabo Kagame yaguririye akanaboshya kujya kuvogera igihugu cy’amahanga,bakicira ku butaka bwacyo Col Patrick Karegeya, wari impunzi muri icyo gihugu,arengerwa n’amategeko mpuzamahanga. Urukiko muri Afurika y’Epfo rwemeje ko nyuma y’iperereza rwakoze, rwasanze urupfu rwa Karegeya rwarateguwe na Leta y’u Rwanda (muyandi magambo ni Kagame).
Mu buryo busa n’ubwo Leta zunze Ubumwe z’Amerika nazo mu iperereza zakoze zasanze Kale Kayihura yarakoze ibyaha bihohotera ikiremwa muntu…(bivuze ko muri iryo perereza ntakuntu bataba baramenye nyirabayazana ko ari Paul Kagame), kumufatira ibihano akaba ari ugucira isiri uwamwoheje ko nawe ari mu “kilingiyo”(ko ariwe utahiwe)! Kayihura arashinjwa ruswa, kurigisa inkunga zigenewe imirimo ya Leta, gucuruza magendu hanze ya Uganda zirimo amabuye y’agaciro nka zahabu,ibiyobyabwenge n’ibindi…byose neza neza nk’uko bikekwa kuri shebuja (kagame) ubu uri ku mwanya wa 4 mu baperezida bakize cyane muri Afurika n’imari ibarirwa muli miliyoni Magana atanu z’amadorali y’Amerika (500,000,000$)!
Mu bihano Kale Kayihura yahawe harimo no kudahonyoza ikirenge cye ku butaka bwa Amerika. Ibi bikaba byanageze ku muryango we, umugore we Angela Umulisa Gakuba, umuhungu we Kale Rudahigwa n’umukobwa weTesi Uwibambe nabo ntibashobora kuhakandagira! Ikorana rya Kayihura na Kagame ryemejwe ku buryo budasubirwaho, ubwo yajyanwaga mu rukiko akaregwa ibyaha birimo no gushimuta impunzi z’abanyarwanda no kuzisubiza i Rwanda ku buryo bw’akagambane kandi bunyuranyije n’amategeko. Mugihe Uganda icumbikiye impunzi zikomoka muri RD Congo,Burundi,Somalia,Eritereya, Ethiopia, Sudan…iz’u Rwanda nizo zonyine Kayihura yibasiye,azishumurijwe na Kagame!
Nababwiye ko gukorana na Kagame ko ari nko gukora k’umurwayi wa Ebola, uhita uhumana! None bantu mukiri inyuma y’uyu mugabo,mutegereje iki? Kurimbukana nawe? Muve i Babuloni bigishoboka!
NTAMUHANGA Cassien
Ijwi ry’Abaryankuna.