IBIMENYETSO 5 BY’IKUBITIRO BYEREKANA KO DUSABUMUREMYI SYLDIO YISHWE N’INZEGO ZISHINZWE UMUTEKANO KU MABWIRIZA YA KAGAME.

Mu gihe hashize amasaha make RIB (Urwego rw’igihu rushinzwe Iperereza) rwiyerurukije rubinyujije kurukuta rwarwo rwa Tweeter ngo rwafashe 2 bakekwaho kwica Bwana Dusabumuremyi Syldio, Ijisho ry’Abaryankuna naryo ryakoze iperereza ry’ibanze  ryaryo, maze iryo perereza ry’ikubitiro ryerekana ko nyakwigendera yahitanywe n’inzego z’abicanyi za Kagame kandi ku mabwiriza ye!

Twibutse ko nta byumweru 2 byari bishize Kagame atukiye Ingabire Victoire imbere y’abambari be mu nteko rusange ya FPR-Inkotanyi…

Ikimenyetso cya 1: Dusabumuremyi Syldio yiciwe muri Canteen y’Ikigonderabuzima cya Shyogwe ahagana saa mbili z’ijoro . Yatewe ibyuma n’abantu babiri baje kuri moto,ariko sibo gusa bari aho kuko aho kwa muganga hari hari abandi  bari bahamaze umwanya bahisihinga, bikatisha bacaracara aho haba mu kigo ku marembo no hanze.  Abo bakoze akazi ko kubambira abantu bose bashakaga kureba cyangwa gutabara ubwo Syldio yicwaga, bagiye bashusha nk’abagize ubwoba, bakihinda basa nk’abahunga byo kujijisha abari aho. Syldio amaze gupfa n’abicanyi bamaze kwamuruka ntawamenye aho barengeye.

Ikimenyetso cya 2: Igipolisi cyatabaye bwangu. Mugihe ahantu habaye impantuka cyangwa ibindi bibazo inzego z’umutekano zidafitemo akaboko igipolisi kihagera abantu baraze niba ari ahashya hakongotse, aha ho byagaragaye ko  igipolisi cyahageze kibangutse kitwaje n’ibikoresho…bigaragare ko cyari kiryamiye amajanja kugira ngo kihagere mu bambere, nigisanga atarapfa kimuhuhura nk’uko byagenze kuri Rwigara Assinapol.

Ikimenyetso cya 3: RIB yatwaye umurambo gusa, ijya gukorera iperereza mu biro byayo! Mugihe igipolisi cyahageze bikiba kigafunga ikigonderabuzima, nta muntu mu bari aho kuva ku muzamu kugeza no kubandi kigeze gitwara ngo kijye kubaza nibura niba ntawabonye abicanyi,plaque z’ipikipiki,… RIB yitwariye umuntu wari umaze guterwa ibyuma, ntiyabaza abaganga ngo bayifashe kureba ahubwo ngo igiye kureba icyamwishe! Ubusanzwe ahantu habereye icyaha inzego z’ubutegetsi bwa Kagame zidafitemo akaboko, bayora umudugudu wose n’umwana ucutse ntasigara aho! None mu bitaro byarimo abantu nta n’inyoni bakuye!

Ikimenyetso cya 4: Nta bariyeri cyangwa isakwa ryabereye mu muhanda Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye cyangwa Muhanga-Kihali! Mu gihe ahantu habereye icyaha nk’iki cy’ubwicanyi, abicanyi bagatoroka bakoesheje ikinyabiziga, inzego z’umutekano zihutira gufunga imihanda no gusaka ibinyabiziga byose bimeze nk’icyo abicanyi bahungiyemo, bakanasaba abaturanyi bari hafi aho gutangatanga, aha ho ntacyakozwe na kimwe. Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranye niba hari icyakozwe muri urwo rwego rusanga wapi! Ntakabuza birabafata.

Ikimenyetso cya 5: Nyuma y’amasaha 24 RIB ntiratanga umurambo! Abantu bose bishwe n’inzego za Kagame bakajyanwa gukorerwa autopsy, hari akamenyero ko batindana umurambo kugira ngo bitegure n’uburyo baribujye gushinyagura no gutera ubwoba mu gihe k’itabaro. Ubu ku itabaro hazaba hari indushyi nyinshi zambariye ku mapisitoli… (Banyarwanda, ntimuyobowe kureba umuntu wambaye pisitori, uwo mubona mumenye ko ari umwicanyi woherejwe. Isura ye muyifate azakubitwe icyuhagiro mu gihe gikwiye) Ntibyumvikana ikintu RIB yaba igishakisha ku muntu wishwe n’ibyuma hakaba hashize umunsi urenga!

Ubutumwa: Biragaragara ko FPR-Kagame batifuza kunamura icumu mu Rwanda, bisa n’aho batunzwe n’amaraso birirwa bamena babikoresheje abicanyi  baguye ikinya mu bwonko. Turasaba abanyarwanda kwikebuka bakiyambura umwuka w’ubwoba bakitandukanya n’aba bicanyi. Turasaba urubyiruko gufata inzira ya kiryankuna tukamurura   aba ba“Rukarabankaba” hejuru y’ababyeyi, bakuru, basaza, urungano n’inshuti zacu. Niba ntawawe barica, cyangwa bishe ahagaze, komeza ubakomere amashyi! Wowe musore wahinduwe umwicanyi ntuterwa isoni zo kwica urungano usenya igihugu ku nyungu z’umusaza rusahuzi utangiye gusukuma asuzumizwa n’amaraso y’inzirakarengane!

Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna.