PASTOR GREGG SCHOOF NGO YAFATIWE GUKORANA N’ABANYAMAKURU INAMA ITEMEWE KANDI KU KARUBANDA.

RIB yari yagerageje kurangaza Pastor Schoof imusaba kuyitaba kandi akabikora ku masaha yari yapanzeho ikiganiro. Nk’umuntu uzi neza ubucakura bw’ubutegetsi bwa Kagame, yanze kwica gahunda yari yahaye abanyamakuru, agerageza kubanza kujya guhura n’abo. Nabwo asanga Polisi yahamutanze!

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco KABERA, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko icyo cyafatiye Umunyamerika Pastor Gregg Schoof, ari uko yagerageje gukorera inama itemewe n’abanyamakuru ku karubanda.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu ibanza, muri iki gitondo Pastor Gregg Schoof yari yaramutse yateganyije gukoresha inama n’abanyamakuru kugira ngo abasobanurire ikimukuye mu Rwanda. Iyo nama yari yayise “Mbere y’uko mva mu Rwanda” (Before I leave Rwanda). Igipolisi cyabanje kumwitambika kimubuza kugera aho yari yateganyije gukorera inama. Mugiye yari agihagaze aho ari gusobanurira abanyamakuru ibimubayeho, Polisi y’u Rwanda yaje nk’inkonkobotsi iba imwambitse amapingu. Uko gusobanurira abanyamakuru anabaha impapuro zariho inshamake z’ibyo bagombaga kuganiraho nibyo Polisi yise gukora inama itemewe!!!

Ukurikije iyo nshamake yari yakubiye kuri ruriya rupapuro, Pastor Schoof hari aho yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurwanya Imana ibinyujije mu migirire yayo ya gipagani.”

“Radiyo ya Gikirisitu, ifunzwe ku buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7,000 zifunzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko, udukingirizo turashishikarizwa gukoreshwa n’abana bato bakiri mu mashuri, ubwo ni nde wamamaza ibizira?”

Leta y’u Rwanda yatinye amagambo akarishye Pastor Schoof  udakebera mu mano ntanarye umunwa yashoboraga kuvugira mu kiganiro cye cya nyuma n’abanyamakuru mbere y’uko ava mu Rwanda. Kuko atari gutinya no kubasengera abasabira ku Mana kuko bayobowe n’imbaraga z’ikuzimu zihagarariwe na Paul Kagame.

Gukoma imbere iki kiganiro n’abanyamakuru muri ubu buryo ni bwa bwenge bucye burimo n’ubuhubutsi bw’abayoboye u Rwanda ku gacuri, kuko ibyo azavuga nakurwaho ariya mapingu bizaba bikaze kurusha ibyo yari kuvuga!

Ubu bubaye ubwa kabiri Leta y’u Rwanda ita muri yombi umunyamerika ku mpamvu zitumvikana kandi zififitse. Uwaherukaga yari Umunyamategeko Peter Erlinder wafashwe muwa 2010 ubwo yari aje kunganira Ingabire Victoire imbere y’amategeko.

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.