“RURA yaba ifite uburenganzira bwo kumpatira kwemera byaha ntakoze?
RURA yaba ifite uburenganzira bwo kunyambura uburenganzira bwanjye bwo kwisanzura mu mitekerereze no mumvugo ikanampatira gushyira urubanza ku utarufite?”
Impamvu: Kwerekana ko ndengana kandi ko naRadio Amazing Grace (Radiyo Ubuntu butangaje) yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Ku wa 22 Kamena 2019.
Nyakubahwa,
Nyuma y’igihe kirekire ndi mu manza z’urudaca ari nako dushyikiriza inyandiko zitagira ingano zikubiyemo imyanzuro yacu, ndiyumvamo ko ubuhamya bwanjye bushobora kuba bwarabaye imfabusa bukaba bwaragiye buba amasigaracyicaro. Kuri iyi nshuro ndifuza gufata akanya nkasobanura neza na neza icyatumye twitabaza inkiko.
Ku wa 29 Mutarama 2018 kuri radiyo yacu umupasiteri witwa Nicolas yabwirije ubutumwa bwamagana AMATORERO MABI gusa. Ibibazo byaje nyuma ubwo RMC (Komisiyo Nyarwanda y’Abanyamakuru bigenzura), yakinjiragamo maze ku buryo bunyuranye n’amategeko igahindura ibyavuzwe na Nicolas ikabiha indi shusho ndetse ikanamwanduriza izina. Icyakora twareze RMC mu rukiko hari ikindi kirego kinyuranye n’iki. Nanone reka nongere nsindagire ko Pasiteri Nocholas atari umukozi wacu, nta n’ubwo yari mu Itorero ryacu, ahubwo yari umuvugabutumwa ubwiriza ku giti cye.
Reka ntangirire ku kibwiriza cye n’ibyabaye nyirizina. Nanone pasiteri Nicolas yabwirizaga ku bijyanye N’AMATORERO MABI, ntabwo yabwirizaga ku BAGORE BABI. Muri Bibiliya, itorero ryiza rigereranwa n’umugore mwiza, n’itorero ribi rikagereranwa n’umugore mubi. Mu buryo bworoshye, itorero ryiza rihwanye n’umugore mwiza, itorero ribi rihwanye n’umugore mubi. Ntabwo bigoye kubyumva. Rero yakoresheje ingero z’abagore babi bavugwa muri Bibiliya yerekana uko amadini mabi ateza ibibazo. Muri ubwo buryo! Nta birenze ibyo.
RMC niyo yatumye radiyo yacu ifungwa mu gihe cy’ukwezi itugambanira kuri RURA kudufungira radiyo bitewe n’ubwumvikane bagiranye. Ariko se RURA yo ni gute yaje kudufungira radiyo burundu?
RURA yantegetse gukora ibintu bitatu:
- Gusaba imbabazi (ibi ntabwo nemeye kubikora kuko narenganaga).
- Gufunga radiyo.
- Kwishyura amande ahwanye na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ibyo bintu bitatu, “Gusaba imbabazi” ni cyo kintu cyonyine cyavuzweho mu biganiro twagiranye ku wa 19 Mata 2018. Bityo bivuze ko RURA yafunze burundu radiyo yacu ishingiye ku kuba gusa tutaremeye gusaba imbazi. Reka nsobanure impamvu ntari gusaba imbabazi:
Gusaba imbabazi bisobanura ko umuntu yemera ikosa. Muri ubwo buryo ibintu bibiri nibyo byashobokaga: kuba hari ikibi nakoze cyangwa se Pasiteri Nicholas yakoze. Ariko mu by’ukuri nta n’umwe muri twe wakosheze ikosa, kuko Pr Nicolas nta cyaha cyamuhamye.
Nihereyeho, iyo nsaba imbabazi nari kubanza kwerekana ikosa nakoze. None ni irihe kosa nakoze? Ntaryo! Rero ntabwo nari kwisabira imbabazi. Byari kuba nko kwishinja icyaha kandi mbizi neza ko ntacyo nakoze. Niyo Pasiteri Nicolas aza kuba afite ikosa, njye nari kuba ndengana kuko sinjye ugena uko Abapasiteri babwiriza ijambo ry’Imana uko riri muri Bibiliya.
Icya kabiri, Nicolas se we yari akwiye gusaba imbabazi ? Kubera iki? Yakoze iki? Nkuko nabivuze mbere yabwirizaga ku bijyanye n’amatorero mabi. Noneho ni munyumve neza. Kuri uwo munsi ntihabayeho ubugenzacyaha ku byo Nicolas yavuze. Fata akanya ubyibazeho. Kuko icyo kintu kirakomeye kandi ni Kigali: Reka mbisobanure ku buryo bwagutse: Nta rukiko rwigeze rwumva ibye ngo rumuhamye icyaha. Nta rukiko rwigeze rumuhamagaza ngo rumumenyeshe nibura icyo aregwa. Nta na rimwe RURA yigeze imwereka amakosa ye. Nta na rimwe RMC yamuhamagaje ngo imutangarize icyo aregwa niba kinahari. Nta bugenzacyaha na bumwe bwakozwe n’umuntu uwo ari we wese ngo bwerekane icyaha aregwa. Nta muntu n’umwe wigeze aganira nawe ngo amwereke icyo ashinjwa. Byongeye kandi nta nubwo yahawe amahirwe yo kuba yakwisobanura. Mu by’ukuri uruhande rwe ntirwigeze rwemererwa kuvugwaho ahantu aho ari ho hose yaba kubwe we ubwe cyangwa n’undi muntu uwo ari we wese.
Ntitwigeze tuganira ku ireme ry’ikibwiriza cye ngo turebe niba afite icyaha cyangwa niba arengana. Nta na rimwe! Nta nubwo RURA yigeze yumva ibi bisobanuro usomye hejuru. Kugeza ubu nakwemeza ko nibura wumvise byinshi kurusha ibyo RURA yumvise.
Ubwo nari mu kiganiro na RURA naravuze nti:”Ibyo Pasitori Nocalas yabwirije ntibyigeze bivugwaho, mbese dushobora gufata umwanya tukavuga kubyo Pasitori Nicholas yavuze? RURA ntiyabyitayeho namba. RURA yafashe icyemezo cyayo bwite ko Nicolas afite icyaha, nta buhamya, nta bimenyetso cyangwa ngo anahabwe amahirwe yo kwisobanura.
Mu Rwanda abantu bafatwa nk’abere kugeza igihe bahamijwe icyaha n’urukiko.
Nicolas ni Umwere ku cyaha icyo ari cyo cyose. None ni gute nasabira imbabazi umuntu udafite icyaha? Uburyo bumwe bushoboka ni ukumugira umunyacyaha. Nabwiye RURA ko ntazahindura umwere umunyacyaha.
RURA ntiyigeze yita ku byo mvuga ahubwo ni nko kunshecekesha bati”Funga umunwa!” Uko niko twabuze twabuze radiyo yacu! Muri make twabuze radiyo kubera ko nanze guhindura umwere umunyacyaha atabanje kwisobanura.
N’umunyamakuru nyamunyamakuru usanzwe ntiyatangaza ibinyoma ku muntu atabanje kubikorera iperereza byimbitse! Binyuranye n’ubunyamwuga kandi bihanwa n’amategeko.
Ikindi kandi ndi umupasiteri nkanaba umukirisitu. Itegeko rya cyenda muri Bibiliya rigira riti:”Ntugashinje ikinyoma mugenzi wawe”. -Kuva 20:16. Ni gute nari guharabika izina ryiza rya Pasiteri Nicolas nkanemeza ko ibyo avugwaho ari byo we ubwe atisobanuye? Sinshobora!
Rero njye ubwanjye ndasaba uru rukiko gufata ibyemezo ku ngingo ebyiri zihariye zikurikira: 1. RURA yaba ifite uburenganzira bwo kumpatira kwemera byaha ntakoze? 2. RURA yaba ifite uburenganzira bwo kunyambura uburenganzira bwanjye bwo kwisanzura mu mitekerereze no mumvugo ikanampatira gushyira urubanza ku utarufite?”
Nahoze mbwira RURA ibi bintu byombi kuva mu ntangiriro z’aya mahano. Ikibabaje ni uko RURA itita na gato ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Itegeko Nshinga ritanga ubwisanzure mu kuvuga rikanavuga neza ko umuntu ari umwere kugeza igihe ahamijwe icyaha. Rero ku ruhande rumwe nabaye inzirakarengane y’imikorere mibi ya RURA inyuranyije n’amategeko yo kurenganya umuntu w’umwere ; ku rundi ruhande nabaye kuko nanze ko RURA inyambura uburenganzira bwanjye bw’ubwisanzure no gutanga ibitekerezo kandi mbyemererwa n’Itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Nsoza, Kabone naho ubu RURA yaza mu rukiko ikagerageza kwerekana ko Nicolas ari umunyacyaha, ubwo nabwo ngomba kwisobanura. Gusa ubu ikiburanwa si ikibwirizwa cya Nicolas kuko cyo iyo kiza kuba ari ikiburanwa, biba byaraba kera nibura umwaka umwe uhereye none. None radiyo yacu yagombye gufungwa.
Ndizera ko ibi bitumye mumenya ukuri kw’ibyabaye. Ndabinginze mwe kwita ku binyoma byavuzwe mu itangazamakuru ritandukanye mu Rwanda.
Ndacyeka ko muzaca urubanza mutabogamye muhagaze mu butware bw’Imana munakurikije amategeko y’u Rwanda.
Ngiyi ibaruwa ikakaye ubutegetsi bwa Kagame bwasomye bukamera nk’ubusogoswe inkota, aho kumva ukuri kuyirimo bugahita bumuhambiriza shishi itabona.
NTAMUHANGA Cassien
Ijisho ry’Abaryankuna.