Umushumba w’Itorero Igreja Pentecostal de Reavivamento em Moçambique (IPRM) yitabye Imana kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Ukwakira azize amarozi nk’uko byemejwe n’abaganga kuko ngo basanze inyama nyinshi zo munda zangiritse bikomeye kandi n’amaraso yarahumanye.
Ubu burozi buhitanye Pastor John yaburi hagati mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, yaje kujya gusezeranya abantu mu gihugu cy’u Bubiligi mu bukwe bwabaye kuwa 18 Kanama 2019 agenda yumva atameze neza, biba ngombwa ko ajya kwisuzumisha muri icyo gihugu, abaganga bamubwira ko kugira ngo uburozi yariye bumushiremo byasaba ko avomwa amaraso yose amurimo bagashyiramo andi!
Mbere yuko Louis Baziga apfa yaramaze gukwirakwiza amakuru ko Pastor John ataramara kabiri. Bidatinze mu ntangiriro za Nzeli niwe warashwe urufaya agenda mbere ye. Birakekwa ko ubu burozi bakunda kwita “Utuzi twa Munyuza” twavuye mu Rwanda kuko uyu Pastor yakundaga kwakira abavugabutumwa n’abaririmbyi bavuye mu Rwanda. Nta gitangaza kandi kirimo kuba mu nsengero naho haba harimo abarozi kuko FPR iby’umwuka yabisimbuje iby’umubiri inashyira ku mbaraga mu buyobozi bw’amadini abayikorera bikaba aribyo byatumye amenshi acikamo ibice andi atakaza imbaraga zayo maze itangira kuyashyiraho amananiza no kuyafunga.
Uwo mwuka mubi ntiwagurkiye mu Rwanda gusa kuko FPR yagerageje kwinjira no gushinga amadini ayobowe cyangwa afitwemo ijambo na za maneko zayo hirya no hino mu nsengero z’abanyarwanda ziri hanze y’u Rwanda. Bigeze i Maputo ho byabaye isibaniro aho “Intore zo muri Diaspora” ziyobowe na NDEKWE Philbert afatanyije BAHUFITE Anthère zashatse kwigarurira urusengero rwa Maputo ariko bikananirana ahubwo bikarangira barwirukanywemo. Kuva icyo gihe bagerageje ibishoboka byose ngo bamwivugane harimo no kumuguririra ngo araswe birananirana none birangiye bibutse ko kwa shebuja bafite ikigega cy’uburozi banyarukirayo, dore ko bamushinjaga kuba inshuti ya hafi y’abanyarwanda bavuga ko batumva ibya FPR n’ubwo we yari umuvugabutumwe.
Amakuru aturuka mu bantu bari hafi ya Bahufite aravuga ko we yabyiniye ku rukoma kandi nta nahishe amarangamutima ye y’ibyishimo, kuko ngo yanafunguye Champagne yishimira urupfu rwa Pastor umukirisitu mwene se! Abasigaye murirebere!
FPR igiye gusiga umugani ku isi kuko ubu abanyarwanda bose bavuye mu Rwanda batangiye kwikangaho kugendana uburozi. Hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko Leta ya Canada yatahuye itsinda ry’Abanyarwanda harimo n’abakora muri ambassade bikoreye uburozi. Namwe nimwumve aho u Rwanda rugeze!
Pastor Hakizimana Jean de Dieu wayoboraga itorero IPRM, azshyingurwa kuri uyu wagatandatu Taliki ya 19 Ukwakira 2019 i Maputo muri Mozambique.
NTAMUHANGA Cassien
Haaaaa kgli yaragowe mubyukuri harutaziko yabanaga n ubwandu agakoko ka Sida HIV bari baranamubujije kubyara kubera Sida haaaaa
Nibyo Hakizimana John yarapfuye ntabyishi navuga ibyishi byaravuzwe Imana imwakire mubayo Ano bishima ko yapfuye Nano Ntabwo bazarama nku musozi .Niyitahire yiruhukire .
Niyngendere abishima KO yapfuye ntabwo bazarama nku musozi.
Mwavuye se muri ayo madini ya kagame ko mubizi ko ayakoresha abahiga bukware. Nimwisubirire muri kiliziya Gatolika n’ubundi mwahozemo mukayivamo mwirukira ku magambo asize umunyu ngo bazabamare. Muri gatorika ishingiye ku ntumwa ntabwo yabishobora kuko itavogerwa.
Naho basenga Kristo kandi batabica.