Lt Gen Muhoozi umuhungu akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Yoweli K. Museveni, ushinzwe ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare, yatangaje ko uzahirahira guhungabanya igihugu cya Uganda agomba kuza yiteguye guhindurwa ubushingwe “Crushed to dust” nkuko yabivuze mu magambo ye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimp Report cyandikirwa muri Uganda, aravuga ko igisirikare cya Uganda (UPDF) cyakajije imyiteguro yo kurengera igihugu cyabo igihe cyaba gitewe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’inyeshyamba gisanzwe gishyigikira.
Kuri ubu Ingabo za Uganda ziri mu burengerazuba bw’igihugu, zarushijeho gukaza ibirindiro no kuryamira amajanja nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zigaragariye hafi y’umupaka wa Uganda na Congo zambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo (FARDC). Umukino ingabo za Kagame zirimo ukaba wayoberanye kuko zagaragaye no mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi hose ziyambitse impuzangano zitari izazo.
Chimp Report yakomeje itangaza ko ubu bubaye ubugira kabiri mu gihe cy’umwaka umwe ibisirika by’bihugu byombi byambarira urugamba, hakabura gato ngo bitane mu mitwe. Muri Gicura 2018, nabwo ngo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ku mupaka wacyo gisangiye na Uganda, abasirikare barenga ibihumbi icumi, bigaragara ko gisa n’igishaka kugaba igitero kuri Uganda birangira zihavanwe uko zahazanwe.
Igihugu cya Uganda cyakomeje gutanga abagabo ku bushotoranyi gikorerwa n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda, kurundi ruhande u Rwanda narwo, umurwanyi wese rufashe rumutoza kandi rukamutegeka kuvuga ko yarashyigikiwe n’igisirikare cya Uganda. Birasa n’aho u Rwanda narwo rwibitseho abo rwita ko ari “abatangabuhamya” rwiteguye kwereka amahanga ku bushotoranyi bw’igihugu cya Uganda.
Ukurikije imvugo uyu muhungu wa Museveni amaze iminsi akoresha biragaragara ko bafite amakuru ku gitero gishobora guturuka ku ngabo z’u Rwanda aho zaba zinyuze hose! Byaranasobanutse ko iyo Uganda ivuze “Abanzi” bayo iba ivuze u Rwanda n’inyeshyamba rwihimbiye! Nimugihe kandi hari hamaze iminsi hari amakuru ko ingabo z’ibihugu byombi zishobora guhurira mu gikorwa cyo kurwanya imitwe y’inyeshyamba zirwanya ibihugu byo mu karere ziri ku butaka bwa Congo!
Ariko twibaze, icyuma cyafatanye n’ibumba ryari!
Istinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.