DR EUGENE MUTIMURA MINISITIRI W’UBUREZI NA DR IGNACE GATARE UMUYOBOZI WA KIST MU RUNGABANGABO KU KIBAZO CYA MWALIMU AIMABLE KARASIRA.

Ubuyobozi bwa FPR buri gushyira igitutu kuri Minisitiri w’uburezi ngo apfuke umunwa mwalimu Aimable Karasira, Minisitiri nawe agahindukira akagishyira ku muyobozi wa Kaminuza ya Kist ngo yitoratoze kuri Karasira ngo abambwe, ariko birabakomereye. Bameze nka Pirato abatambyi bamuzaniye Yesu!

Nyuma y’aho Karasira Aimable afatiye icyemezo cyo kwivura agahinda gakabije bitewe n’ingorane nyinshi yanyuzemo ndetse no gufasha abandi bafite ibikomere nk’ibye kwivura abinyujije mu biganiro bishingiye ku kuri bigamije guca ubujiji, kuri ubu Karasira arafatwa nk “Intumwa nyayo ya rubanda”, “Umuhanuzi” n “Umutekereza w’igihugu” byose biza byiyongera ku kuba asanzwe ari umurezi ndetse n’umuhanzi. Igitangaje ubu ni uko yahagurukiwe na FPR-Inkotanyi ibinyujije muri Minisitiri w’Uburezi!

Amakuru akomeje kugera ku Ijisho ry’Abaryankuna ateye impungenge arerekana ko FPR yahagurukiye Mwalimu Aimable Karasira nyuma y’aho atangiriye gutanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga bigakundwa n’abanyarwanda benshi. Nyuma y’aho atangiye ikiganiro kuri radiyo Ijwi ry’Amerika maze agakomoza ku kuba mu Rwanda abaturage bakorera ku bwoba, akavuga agaya uburyo hari umwana wiciwe muri Kist kandi hari uburinzi ndetse hanasanganywe umutekano hakesha ku kuba ari hafi y’urugo rw’umukuru w’igihugu ndetse akanifatira ku gahanga “Made in Rwanda” avuga ko yakanageze mu burezi no mu buvuzi abana b’abayobozi birwa bashishikariza abanyarwanda “made in Rwanda”nabo bakagombye kwiga mu mashuri yo mu Rwanda n’imiryango yabo ikivuriza mu Rwanda, bamwe mu bayobozi ba FPR bashyize imbere icurikabwenge n’igwingizamyumvire babajwe cyane n’uko kuri kwe, bahagurukira Karasira.

Aimable Karasira arazira kujijura abaturage no kuvuga ukuri!

Amakuru yizewe tuvana mu bakozi ba Kaminuza ya Kist aravuga ko Mwalimu Aimable Karasira ubu agendwa runono n’umukozi ushinzwe umutekano muri Kist witwa MUGISHA, usanzwe arebuza abanyeshuri n’abakozi ngo anekaneka ashakamo abadashyigike cyangwa abanenga iby’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ubu arasa n’uwabonye ubutumwa bw’umwihariko kuri Karasira. Raport zose atanze FPR izishyikiriza Minisitiri w’uburezi nawe agashyira igitutu ku muyobozi wa Kaminuza  y’u Rwanda ishami rya Kist Dr Ignace GATARE, kuri ubu uri mu ihurizo rikomeye ryo gushakira ibyaha Karasira Aimable, abaturage bose bamaze kumenya ko ari umuntu w’inyangamugayo kandi w’ingirakamaro.

Aba badogiteri bombi (Dr Mutimura na Dr Gatare) ubu bari hagati y’umupfu n’umupfumu imbere y’amaso y’abaturage b’u Rwanda, bategereje kuzareba niba bazashyira hasi ubwenge ubushobozi n’ubushishozi bwabo bakarenganya uyu mukozi wabo, akaba mwalimu w’abana b’u Rwanda, intumwa ya rubanda n’umutekereza w’igihugu, bashingiye kuri raport ya Mugisha bivugwa ko atanize!

Dr Ignace Gatare abantu bategereje kureba icyo azakora ashingiye ku muntu ufite impamyabushobozi y’Ikiburamwaka!

 Bitegerejwe kumenyekana kandi niba abadogiteri nk’aba bazafata icyemezo cyo kuvutsa rubanda umutekereza wabo ku nyungu z’agatsiko k’abantu bake batazwi kandi bigaragara ko batifuriza icyiza abanyarwanda!

 Ubwo Pirato bamuzaniraga Yesu ngo abambwe, we yatinyutse kubabwira ati: “Uyu mugabo nta cyaha mubonaho cyamubambisha!”…Byarangiye abatambyi boheje abaturage kuvuga ko abambwa amaraso ye ntazabarwe kuri Pirato,ahubwo akazababarwaho bo n’abana babo!

Minister Dr Mutimura nawe Principal Dr Gatare, namwe se muremeza ko Karasira abambwa amaraso ye akazababarwaho mwe n’abana banyu?! Rubanda rubateze amaso!

REMEZO RODRIGUEZ

UMUJYI WA KIGALI