Ku munsi wa kabiri w’inama ihuje intumwa z’ibisirikare byo mu karere mu rwego rwo kugerageza kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ba Congo bakamejeje basaba abadepite n’abasenateri kutemerera ingabo mvamahanga cyane cyane iz’u Rwanda bita iza Kagame, guhonyoza akarenge ku butaka bwabo ku buryo bwemewe n’amategeko, dore ko nabo bazi ko zihari mu buryo bwa rwihishwa!
Abanyekongo barasaba izo ntumwa za rubanda gusubiza agatima impembero bakibuka ibyo Kagame yabakoreye, bakibuka miliyoni 12 z’abanyekongo bapfuye kubera intambara Kagame yateje mu gihugu cyabo, bakibuka imitungo yabo yasahuwe kandi ikomeza gusahurwa na Kagame kuburyo akomeje no kuyiratamo agaragaza u Rwanda uko ruzaba rumeze mu minsi iri imbere, mu gihe nta kindi ashingiraho usibye ubujura bwo kwiba Congo (Bivuze ko Congo ibashije gucunga imipaka yayo Kagame yajya ku mugaragaro akaboneka), baranasaba ko igihe izo ntumwa zaterana mu nama idasanzwe zitatandukana zidasohoye itangazo ryamagana ku buryo budasubirwaho iby’izanwa ry’izo ngabo ku butaka bwabo.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi ntibiyumvisha ukuntu Perezida wabo Felix Tshisekedi Kilombo (basigaye bahimba Gisekeramwanzi) nk’umuntu ufite abaminisitiri n’abandi bamukikije basinya ibyo batasomye neza cyangwa batumva neza! Barifatira ku gahanga ingabo zabo zamunzwe na ruswa kandi zidafite umutima w’igihugu, bakarangiza basaba abaturage gufata ibintu mu minwe, igihe ingabo, inteko nshingamategeko z(zombi) na Felix Tshisekedi baba batagize icyo bakora!
Kagame bikomeje kugaragara ko ntawe umucira akari urutega. Ubu noneho yareruye igihugu kiri mu ntambara. Umwuka umeze nabi imbere mu gihugu ku mbibi n’iyo giterwa inkingi! Abakiri inyuma ya Kagame mutegereje iki?
Cyubahiro Amani