IKIMUGA CYASETSE URUJYO. KAGAME YASETSE UGANDA KO 1% RYIKUBIYE IBYIZA BY’IGIHU, ANASHYIGIKIRA ABIGARAGAMBYA BASHAKA UBURENGANZIRA BWABO.

Kagame utagira isoni yatinyutse kuvuga ko hari igihugu baturanye aho hari abantu 1% bigaruriye ibyiza by’igihu haba mu mitungo ndetse no mu butegetsi! Yavuze ko ubu hari imyigaraga y’abantu bashaka uburenganzira bwabo…igihugu mu bikikije u Rwanda yavugaga ni Uganda kuko niho hari imyigaragambyo y’abanyeshuri ba Makerere!

Kagame yavuze ko abategetsi b’icyo gihugu, batita ku baturage babo ko babahinduye nka moto bagenderaho! Yasetse abategetsi ba Uganda ko barimo gusoma urwo bishigishiye! Ngo kuko 1% bigaruriye 99% bya politike y’igihugu n’aho 1% bakigarurira 100% by’ubutunzi bw’igihugu. Ukurikije imibare ya Kagame, ubukungu bwa Uganda bwose bwibereye mu gatsiko kangana na 1% kari ku butegetsi! Kandi we yarasaranganyije!!!

Kagame yavuze ko mu 1988, Uganda yabasanze mu nkambi ikabashishikariza kudasubira mu gahugu kanuyu! Akomeza avuga ko nubwo muri Uganda bahabwaga ubuvungukira n’ibisigazwa, ngo niyo waba umeze neza ntacyaruta igihugu cyawe! Umuntu yakwibaza niba Kagame yari azi icyo avuga kuki yanga ko abanyarwanda basubira iwabo!

Kagame yumvikanye ashyigikira abigaragambya bashakisha uburenganzira bwabo mu gihe we yafunze abarwanashyaka ba FDU-Inkingi abaziza gusa kugaragara ku rukiko bambaye imyambaro igaragaramo ibara ry’iroza. Ngo bashakagaga kwigaragambya.

Abumvise ijambo rya Kagame bose bifashe ku munwa! Ubukungu bw’u Rwanda bwo nta nubwo bwihariwe na 1% ahubwo bwihariwe n’urugo rwa Kagame gusa ku buryo n’abahanuzi bahanuye ko mu gihugu hazatera igisahiranda karundura kitigeze kibaho kandi ntigishyire n’uturaso ku mubiri ku buryo azitwa “Rwabujindiri rurya ntiruhage”!

Rubibi Jean Luc