MAPUTO: AMBASADERI NIKOBISANZWE CLAUDE MU BUGAMBANYI BWO GUSHIMUTISHA ABACURUZI BAKOMEYE B’ABANYARWANDA.

Ambasaderi Nikobisanzwe amaze iminsi azenguruka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Mozambique harimo iz’igipolisi, ubushinjacyaha no mu butegetsi bwite bwa Leta, ariko hose agenda atanga amafaranga ndetse asezeranya no gutanga andi akayabo igihe icyo asaba yagihabwa: Imitwe nibura itatu y’abacuruzi bakomeye muri Mozambique.

Amakuru yizewe neza aturuka mu bantu b’i Kambere muri Ambasade y’u Rwanda i Maputo, agashimangirwa n’andi aturuka ahandi hantu hizewe tudahise tubatangariza kubera impamvu zo kurinda aho twakuye  amakuru, aratubwira ko Nikobisanzwe yumvishije Leta ya Kigali ko azabasha guca intege abacuruzi bakomeye b’abanyarwanda bakorera i Maputo, atabaguruza i Kigali baboshye, ngo akabafungishiriza muri Mozambique!

Nikobisanzwe yashoyemo ruswa itagira ingano,ndetse anasaba abo bafatanyije bibumbiye  muri Diaspora-nyarwanda ya Maputo, nabo kubigenza batyo, ngo bagerageze gukusanya amafaranga kuko akenewe ari menshi!

Ibi byose ni nyuma y’aho Ambasaderi Claude we ubwe, aciye inyuma umuryango wa Louis Baziga wahoze ayobora Diaspora akaza kurasirwa i Maputo ku manywa y’ihangu maze  akiteguriye ikirego akakiregamo abo bacuruzi yagize umuhigo, maze akagishyikiriza ubugenzacyaha ageretseho uruboho rw’amafaranga! Nyamara mubo rubanda rukeka n’abakozi b’uyu mugabo bakaba barimo, dore ko we asanzwe azwiho iyo ngeso yo guseseza  abicanyi mu bihugu by’abandi, akaba ari nabyo byatumye ahambirizwa muri Afurika y’Epfo, aho yabanje gukora ari umunyamabanga wa mbere wa Amasade y’u Rwanda i Pretoria. Ibyo Mozambique ikaba ibizi neza cyane!

Ambasaderi Nikobisanzwe (wambaye ishati yera) yakoze ku ntore ngo bashyire hamwe amafaranga…

Umugambi wa Nikobisanzwe ngo ni ugutuga uko ashoboye abacuruzi yasheteye nibura bagafatwa bagafungwa. Ngo mugihe bafunzwe, Leta ya Kigali igahita ihimba amadosiye akaze ikayereka iya Mozambique, inayisobanurira ko yari isanzwe ishakisha abo bantu, bityo igasaba ko bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda!

Igihugu cya Mozambique nta masezerano yo guhererekanya abanyabwaha cyasinyanye n’u Rwanda kandi ubutabera bwaho buzwiho kuba bwihagazeho ubugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika. Usibye ko nta nuwanga ijana mu rindi,ariko no mu bukungu ibyo bihugu byombi ntiwabigereranya kuburyo Nikobisanzwe yaba yizera ko azabashukisha amafaranga ngo bakore ibyo ashaka!

Ikizwi ni uko abacuruzi bakomeye bakorera i Maputo atari bamwe b’insina ngufi cyangwa b’agafu k’ivugwa rimwe! Nitumara kumenya amazina yabo tuzayabatangariza mu nkuru yacu itaha.

NTAMUHANGA Cassien

2 Replies to “MAPUTO: AMBASADERI NIKOBISANZWE CLAUDE MU BUGAMBANYI BWO GUSHIMUTISHA ABACURUZI BAKOMEYE B’ABANYARWANDA.

  1. Erega bavandimwe turapfa ubusa.None se bana b’u Rwanda ko tugiye kumarana kandi konta uteze kumara imyaka 100 kandi ko iwabo wa twese ari hamwe ubu turapfa iki?Amaraso y’abanyarwanda yamenetse ni menshi!none igihe cyari kigeze ko arekeraho kumeneka.(ese ubu muribaza ukuntu bizatuvuna kugirango twongere tugire abanyabwenge nk’abo igihugu cyatakaje?bizadutwara igihe n’imbaraga nyinshi ziruta izo twakoresheje tubica🤭🤭.Abo bose turi guhiga kubika barakeneweeeeeeee!!!!!!ikindi ;igihe cyari ngo twishimishe tunishimire ibyo twarwaniye !ndetse n’abo twarwanyaga tubereke ibyo twashakaga 🤣🤣🤣🤣🤣aribyo kwishyira ukizana muri make kwisanzura mu rwatubyaye!!!none byose biratunaniye !!!!Nzabambarirwa ni umwana w’umuturanyi!!!!!gusa turapfa ubusaaaaaaaaaa!!!

  2. Jyewe uwangira Ambassador!nakwereka ibyo nakora!!!!!!!Abambasaderi mwese ndabasuhuje !!bavandimwe muri intumwa !!!!mureke kwijandika mu tudurudumbyu!!!!!muri abadiporomatike wangu!!!!eeee mwarizeeee!!!!mwarizeweeeeeee n’igihugu papa!!!!!!none kuki bamwe musebya igihugu cyabatumye???????Recyeraho yari Marume.namwe murekere aho !!!!murasebya uwabatumye kandi mwibeshya ngo muri kumushimisha..ariwe gihugu muhagarariye!!!

Comments are closed.