MU RWANDA UBUCUCIKE MU MAGEREZA BUMAZE KUGERA KU 126% LETA NYIRABAYAZANA NGO ABANTU NIBAREKE GUKORA IBYAHA!

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Umusaza Joseph Matata amaze kumva amakuru ya Radio Urumuri yagize icyo ayavugaho maze yoherereza Ijisho ry’Abaryankuna inyandiko ikurikira yise: “Rwanda 1er producteur mondial des MORTS (abishwe), des REFUGIES (impunzi) et des PRISONNIERS Politiques (imfungwa za politiki)” Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna bwayibagejejeho uko yakabaye: 

Umusaza Matata: “Aya makuru ya Radio Urumuri yo kuwa mbere tariki ya 04/11/2019 aravuga kuri za gereza zuzuye zikarenza ubushobozi bwazo (ubucucike bugeze kuri 126% kuva 2014-2019).

 Minijust Busingye ati: “abaturage nibareke gukora ibyaha, noneho gereza zizahindurwe ibitaro cg amashuri…” Ahubwo Leta niyemere ko hari imfungwa zizira guharanira ubwisanzure bwazo (droits et libertés).

Ubu se abanyarwanda barushijeho kwishora mu byaha muri iyi myaka itanu kurusha mbere ya 2014? Oya. Ahubwo Leta yababujije kwinyagambura mu gihugu cyabo, maze ibafunga ku bwinshi.

Nibutse ko muri 2014  ariho Leta ya Kagame yakajije umurego mu GUHIMBA ibyaha bishya yise ITERABWOBA no kugirira nabi UBUTEGETSI bw’igitugu cya Perezida Kagame.

Muri uwo mwaka (2014) niho umuhanzi Kizito MIHIGO n’umunyamakuru NTAMUHANGA Cassien bafunzwe barengana bazira ibitekerezo byabo n’indilimbo “igisobanuro cy’Urupfu”. Umwanditsi w’ibitabo NIYOMUGABO Gérard aburirwa irengero kugeza ubu. ABARYANKUNA barushaho gusagamba mu rubyiruko rwashize amanga.

Muri 2015 Kagame ASISIBIRANYA Itegeko Nshinga yihesha mandat ya gatatu mu rwego rwo kwishakira UBUHUNGIRO muri Village Urugwiro, kubera uruhare yagize mu bwicanyi bw’abantu ibihumbi amagana mu Rwanda no muri RDCongo.

Imfungwa ziyongereye mu magereza n’izahimbiwe ibyaha bishya: ITERABWOBA, INGENGABITEKEREZO, IPFOBYA no KWANGISHA abaturage Ubutegetsi bw’igitugu bubakandamiza.

Umusaza Matata arasaba ko abaturage bahaguruka bakarwanya igitugu cya Kagame.

Niba nta gihindutse ngo Leta y’igitugu ISHYIRWE mu KIRUHUKO cyo kuba YARANANIWE kubahiriza amategeko arengera umuturage, UBUCUCIKE mu magereza buzagera kuri 300% mu mwaka utaha. Bityo muri VISION 2020 u Rwanda rukazaba rubaye urwa mbere mu kugira umubare munini w’IMFUNGWA, nkuko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere kw’isi mu KWICA abaturage (INTUMBI) no kubamenesha (IMPUNZI). Mu gifaransa : “le Rwanda est le plus grand producteur mondial des MORTS (CADAVRES), des RÉFUGIÉS et des PRISONNIERS POLITIQUES.

Ibyerekeye UMUSORO w’ubutaka n’amazu yo guturamo, nabyo biragaragaza système y’ubujura bugana ku BUCAKARA Leta yashyizeho bwo kunyunyuza imitsi abaturage. 

Niba Leta ya Kayibanda Grégoire, Habyarimana Juvenal na Bizimungu Pasteur byaririnze gushyiraho bene uwo musoro, byari bikwiriye kubera ISOMO ubutegetsi bw’igitugu cya KAGAME.

Société civile n’amashyaka bikwiye kubikoraho ibiganiro byinshi, byo gusobanura aka AKARENGANE k’ibihekane (wa mugani wa Barafinda Sekikubo Fred).”

Ushobora kwiyumvira amakuru ya Radiyo Urumuri hasi ahangaha, yo kuya 04 Ugushyingo Umusaza Matata yashingiyeho yandika iyi nyandiko.

Matata Joseph mercredi le 06/11/2019.