LETA Y’U RWANDA IKOMEJE GUSHINYAGURIRA IMPUNZI ZA KIZIBA, UWAKAREZWE NIWE UREGA AKABA ARI NAWE UCA URUBANZA! URUBANZA RWAKOMEJE I KARONGI.

Urubanza ruregwamo Bwana Louis Mbangutsa Maombi,

Mukeshimana clemence, Semahoro, Bakunzi Dusabimana na Rurangwa Issa rwasubukuwe ahagana saa yine n’igice za mugitondo  kuri uyu wa 07 Ugushyingo ku rukiko Rukuru rwa Karongi, hakaba humviswe

ugukomeza kwiregura kwa Mukeshimana Clemence

bitewe n’uko ubushize iburanishwa ryasubiswe akiri kwiregura.

 Yatangiye nanone ashimiraubutabera kubw’akazi keza bukora kuko bamwemereye kuburana ari hanze .

Clemence yireguye ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’Amahanga. 

Mu kwisobanora, Mme Mukeshimana yisobanuyeko avuga ko nta bubasha afite bwo kuba yakwanganisha Leta n’indi kuko n’umudugudu n’undi atabifitiye ububasha ko yemwe hari  n’uburenganzira atemerewe . Yatanze urugero rw’uko adafite uburenganzira bwo gutora, gukora akazi nk’ababanyarwanda  n’ibindi. Yagaragaje ko ibyaba babarega babihuza n’ibyabanyepolitike nka Diane Rwigara na Victoire Ingabire kandibbo ari impunzi batunzwe n’amafaranga 90 ku munsi, adashyitse n’irindazi

rimwe!

 Ikindi  yagaragaje ni ko kuba yavugira kuri radio  cyangwa yarayivugiyeho atabibona nk’inkosa cyangwa icyaha! Anasaba ko Ubushinjacyahabbugararagaza  igihugu bagiranye umushyikirano. Ati niba hari igihari hagaragazwe  umwimerere w’amashusho cyangwa amajwi arimobgushyikirana cyangwa kuganira nabyo!

Ubushinjacyaha bufashe ijambo bwabwiye  urukiko ko ibyo bushingiraho Ari inkuru y’igitangazamakuru cya BBC iyi Gahuzamiryango (inasanzwe yarafunzwe na Leta y’u Rwanda, ikaba itanumvikana ku butaka bw’u Rwanda), ikimenyetso simusiga ngo akaba ari uko hariho urubuga ibyo yavuze byaciyeho ariko ikibazo kikaba ari uko

hari igihe BBC ikuraho inkuru nyuma y’icyumweru!

Mme Clemence yireguye avugako kubayaravuze ko bafitanye isano n’abanyarwanda ari uko bahuje  ururimi ko kuba yaravuze ko bajyanwa mu gisirikare atari ibihuha ko hari abandi baregwa mu rindi tsindabbatanze amakarita yabo y’uko babaye abasirikare b’u Rwanda… Akiri kuvuga  Presidente w’inteko iburanisha yahise ategeka ko hababaho akaruhuko ko urubanza rukomeza nyuma y’isaba ubwo twari tugeze saa saba.

Nyuma y’Akaruhuko umucamanza yahise ahamagaza  Bakunzi Dusabimana na Rurangwa Issa bisobanura ku cyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha Leta abaturage n’ibihugu by’amahanga! Ikiregobubushinjacyaha bubarega bushingiye kuri Film mbarankuru (Film documentaire) bariho bategura ariko batari bagashyira hanze,Byavugaga ku buzima bwo mu nkambi n’ibyabaye ku mpunzi, bireguye bavuga ko ibyo gukwirakwiza ibihuha batabyemera kuko iyobvideo baregwa bakoze batari bakayishyize hanze kuko hari hakiri inzego bagomba kubaza harimo Police na Midimar.

Bakunzi yavuze ko umutangabuhamya yanwise Sebakunzi kandi Akavuga ko atuye i Muhanga kandi ari mpunzi yo mu nkambi ya Kiziba.Ati ibyo byose biragaragaza ihuzagurika n’ihimbabinyoma.

Rurangwa Issa we yagaragajeko ibibazo by’iimpunzi

ntaho ahuriye n’abyo ko yahamagawe ahawe ikiraka cyo gukora amashusho . Agaragazako imyigaragambyo bamushinja ko yabaye adahari. umwunganizi we yasabye ko hagaragazwa abatangabuhamya mu rukiko bityo hakazabaho kuvuguruzanya bakagira n’ibibazo bababazanya imbere y’urukiko. Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa hakazashakwa abatangabuhamya bakazanwa mu rukiko bityo umucamanza ategeka ko urubanza rusubitswe rukazakomezabkuwa 31 Ukuboza uyu mwaka hazanwe abatangabuhamya!

Uru rubanza ruregwamo abari abayobozi b’inkambi ya Kiziba, abarukurikira bose barukurikirana bafite agahinda gakabije kuko ubusanzwe abaregwa nibo bakagombye kuba barega kuko nibo bakorewe urugomo.

Bararashwe bicwamo Abantu 11 hakomereka benshi, bashyirwa ku nkeke kugeza na n’ubu baragiwe na Polisi yagize uruhare mu kubarasa.Impunzi za Kiziba zihora mu ihahamuka, ryo kubona uwabishe ari nawe ubahora imbere avuga ko abarindiye umutekano hagakubitiraho nogucunaguzwa mu nkiko!

Iyi nkuru tuzabagezaho igice cyayo cya kabiri mu masaha ari imbere!

Emmanuel NYEMAZI