Igipolisi cy’u Rwanda cyemereye urukiko rwibanze rwa Ruhango ko umufuka w’urumogi rwashinjaga umuryango w’umusaza Germain Munyentwari, kikabata ku munigo, kikababohesha amapingu urugo rwose, kikabakoza isoni imbere y’imbaga y’abanyarwanda n’abakristo basengana, ko burya urwo rumogi ari polisi yarwizaniye! Urukiko rwabahanaguyeho icyo cyaha rurekura umukazana wa Mzee Munyentwari, ariko uwo musaza we n’umuhungu we rubahamisha muri gereza!
Kuwa 15 Kamena 2019, imodoka ebyiri zuzuye abapolisi zagaragaye i Buhororo (Akagali) mu mudugudu wa Gako, mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ahagana saa tanu z’ijoro, igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko ari icy’umwuga, cyageze mu rugo rw’Umusaza Munyentwali n’urw’Umuhungu we Pascal NIYITEGEKA ,baza bikoreye umufuka w’urumogi maze babyutsa abari muri izo ngo dore ko zinegeranye maze, babategeka gucigatira ibimogi bari bazanye barabafotora babatwara bose, babashinja ko babafatanye urumogi!!!
Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, urukiko rwabajije igipolisi, cyemera ko urwo rumogi aricyo cyaruzanye gishaka kubona uko kibata muri yombi gusa ngo batava aho bacika ngo kuko bari bamenye amakuru ko benda guhunga igihugu! Umupolisi watekereje ibyo akanaharabika abantu yabigambiriye, akanabyemerera imbere y’urukiko, ntacyo bamukozeho, habe no kumugaya! U Rwanda rwaragowe wagira ngo ruyobowe n’abarwayi bo mu mutwe gusa gusa!
Mutekereze namwe ubwo bwoko bw’igipolisi dufite!!! Igipolisi gihimba ibyaha, kigatesha umuntu agaciro, kikamukorera ihohoterwa ryo kuri icyo kigero! Aho kugira ngo babakorere ibyo byose, ubwo bavuga ko bari bamenye amakuru yo gutoroka, urwo rugo bagombaga kurupangaho irondo kabone n’ubwo ryaba iry’abapolisi!
Nubwo urukiko rwumvise ko ibyakozwe ari agahomamunwa kandi ari ibyo batekinitse nkana, rwikuye mu isoni, rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, rubakuraho icyaha cy’urumogi bityo rutegeka ko umukazana w’umusaza Munyentwari witwa Uwiragiye Jeanne wari umaze amezi 5 afungiye akamama ko afungurwa, ariko ntirwamubwira ruti nibura ukwiye indishyi z’akababaro, uzaziregere, cyane ko bari bamutesheje utwana tubiri harimo agahinja, n’akari gacutse k’imyaka 3!
Urwo rukiko rwavuze ko umusaza Munyentwari n’umuhungu we Nzabandora William, bakomeza gufungwa hakurikijwe icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ngo rwabakatiye imyaka ibili n’igice, ngo bazira ko barabutswe Cassien Ntamuhanga ubwo yari abaciye mu rihumye, ngo ntibamwerekane ngo yicwe!
Tubibutse ko uyu musaza n’umuhungu we, bashimuswe na RIB mu mpera za 2018, ikabamarana amezi abiri, yabashyikiriza urukiko umucamanza agasanga nta cyaha kibahama akabarekura. Igihe bari bamaze iminsi mike bavuye muri gereza, ntawamenye aho amabwiriza yavuye, babahamagara kuri telefone babamenyesha ko bazongera kwitaba urukiko kuko ubushinjacyaha bwabajuririye!
Habura umunsi umwe ngo bajye kuburana urwo rubanza nibwo igipolisi cyabateye kibaraza ku nkeke, umuhungu William yari amaze iminsi mike agonzwe ariko ntiyapfa, ubwo yariho isima! Muri iyo mimerere nibwo babazindukirije mu rukiko ruhita rubakatira iyo myaka 2 n’amezi 6.
Bacamanza, bapolisi, basirikare, namwe bandi bategetsi mukorera ingoma ya FPR-Inkotanyi, nta soni mufite yo gukorera system nk’iyo? Harya ubwo twabyita ko ahari kujya ubwenge hagiye inda cyangwa hagiye ubwoba? Nimwikebuke muve muri Babuloni mutazahwana nayo!
Emmanuel Nyemazi
Intara y’Amajyepfo.