UMURYANKUNA UMWE YAZENGURUTSE KIGALI, UNDI AZENGURUKA KAMPALA BAFATA AMAFOTO: BYAGARAGAYE KO ABANYARWANDA BATINYA CYANGWA BAHEJWE MU MUJYI WABO!

Mu gihe u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere muri Afuria bituwe cyane (…..), bikaba bivuze ko ubwo bucucike bwakagagombye kugaragazwa n’uruvunganzoka rw’abaturage mu mujyi, mu Rwanda ho siko bimeze kuko Kagame na FPR ye, umujyi bawuciyemo abakene, babahindira kandi bihindira mu byaro abandi babacira ishyanga, cyangwa nabo baribwiriza bavanamo akabo karenge. Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda siko bimeze. Kampala ni iya buri munya-uganda, bose usanga babyiganiramo. Ihere amaso amafoto:

Kiruhura;uvuye ku giti cy’inyoni winjira mu mu marembo y’umujyi wa Kigali Nyabugogo, aha ni hamwe harangwaga abantu…

Aha hantu hkera FPR itaratambamira abantu ngo ibace mu mujyi wabo mu buryo bw’ubwenge, aha habaga urujya n’uruza rw’abantu bava cyangwa bajya Gitarama,-Burare, Shyorongi-Ruhengeri-Gisenyi..ntbyabaga byoroshye kubisikana n’umuntu…

Kampala: Iyo ugeze mu mujyi aho bategera imodoka ubura n’aho ukandagiza ikirenge… Buri wese aba yabukereye yaje gushaka ifaranga (Ishilingi) Nta mwiryane, nta bwoba buri wese aba ahiga ukwe…
Nyabugogo: Ahazwi nko ku mashyirahamwe cyangwa kwa Mirimo…Nimwitegereza neza murabona kuri iyi foto abasirikare n’abapolisi n’urujya n’uruza rw’abantu n’amamodoka ruringaniye. Aha ni hamwe muhitwa ko harangwa abantu benshi. Bamwe baba bagiye Gatsata-Karururuma-Gicumbi…abandi bagiye Nyamirambo-Butamwa, abandi Kinyoni-Muhanga-Shyorongi ndetse no mu mujyi rwagati!
Kampala mu mujyi rwagati. Aho wajya hose mu mujyi wa Kampala usanga abantu ari uruvunganzoka!
Mu mujyi Kigali rwagati (Kuri Rondpoint)…aha niho hakagombye kugaragaza ko umujyi ugendwa. Nyuma yo kuwucamo abakene, no gucamo akazi gaciriritse ubu ni nko mukitadaturwa!!!

Iyo ugeze muri Kampala usanganirwa n’abantu ubwoko bwose buri wese arimo gukora ibihwanye n’ubushozi bwe ashaka imibereho. Muratwihanganira Umuryankuna wazengurutse Kigali ahagaragara ntiyabashije kubona amafoto tugiye kubereka yafashwe n’uwazengurutse Kampala!

Kampala, ababyeyi bacuruza imbuto batikanga uwaza kubirukankana…nta nkeragutabara, nta Dasso, nta polisi nk’ibyo Kagame yashyizeho ngo ashaka gushimisha abanyamahanga…

Abasore ntibakeneye kwiba cyangwa gushyirwa muri gereza, Wawa cyangwa ngo biyahuze ibiyobyabwenge…bakura amaboko mu mifuka bagashaka ishillingi bagendeye ku bushobozi bwabo…Uyu akora ibyo bita Rorex (Capati irimo amagi).
Abana igihe batari ku ishuri, bashaka amashilingi mu bushozi bwabo…Uyu ari gucuruza isanani!
Kampala umurimo n’umurimo, ntawe uhezwa cyangwa ngo anenwe…ugomba kumenya uko upfunyika ibintu byawe neza. Uyu akongora ibisheke akabitemera mu gashashi atabikozeho agahereza umukiriya…nta polisi nta Dasso nta nkeragutabara bamwirukaho!
Kampala caguwa si ikibazo…abantu bashaka amashiringi bicururiza Caguwa nta kibazo…Made in Uganda ni nyinshi kuruta Made in Rwanda, ariko ntibibabuza no kwigirira caguwa!
Kampala ni umujyi ufite inyubako zikomakomeye kandi zihambaye gusa ni umujyi w’abanyagihugu, buri munyaUganda awisangamo…!
Kigali harabura gato ngo ube ” Hakurya mu gihuku” Kuko usanga amazu aturanye n’abantu aho kugira ngo abantu babe bayatuyemo. Aha ni aho bita mu Mujyi ruguru…Centenary House ugana hirya kuri BK ugakomeza Kiyovu CHK!
Kigali: Umujyi urangwamo isuku…uhezwamo banyirawo ukaba umurimbo ku banyamahanga. Ubwo iwanyu baramutse bafite inzu nziza ariko ntuyikandagiremo, ikaba iy’abanyamahanga, byaba bikumariye iki?!!!
Kampala, Umujyi wa bose: Muramutse mubyiganira mu nzu yanyu ntawe uheza undi, mwaterwa imfunwe n’umuturanyi ubakandagiza isuku ariko yabujije abana be kugera mu nzu yabo ngo batayanduza!!!?

Twitegereje kandi urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda igihe byabaye byinshi (Traffic jam cyangwa Ambouttellage) dusanga bisa n’aho Kigali nta traffic jam igira. Niyo ibaye ntimara iminota 30. Mu gihe muri Kampala aribwo buzima. Impamvu yiyo jam ni ubwisanzure n’umurenganzira abaturage bagira mu mujyi no mu gihugu cyabo:

Ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri ubu iyi yakwita Jam mu mujyi wa Kigali!
Mu gitondo ahagana saa tatu… ubu rwose imodoka aba ari nyinshi mu mujyi wa Kigali!
Abanyauganda barangwa no kwihanganirana. Muri Traffic Jam, ntushobora kubona uwo imitsi yareze afureka ngo yabuze aho aca, bose baba bagerageza…umujyi wuzuyemo abaturage bafite uburenganzira bungana!
Kampala aho waca hose, amasaha ayo ariyo yose, usanga abantu ari uruvunganzoka!
Bisa nk’aho amamodoka aba bibone b’iwacu ngo ni Kagame na FPR ye (abenshi bakuriye mu nkambi no mu bundi bukene bw’ubuhunzi) amamodoka birukanye yabone iya Uganda amenshi… Kampala haboneka amatagisi (Hiace) menshi cyane… kandi ni ay’abaturage si nkabimwe by’iwacu aho abemerewe gutwara abagenzi batageze no ku 10!
Kigali umuhanda Nyabugogo muhima uzamuka ujya mu mujyi. Imodoka zigenda zisanzuye…abantu bo ni umwe n’umwe. Ibi si ubumanzi, ni uko baba batemerewe kugira icyo bawukoreramo. Abenshi mubaba bawucaracaramo usanga ari maneko za Kagame. (Iyi foto yafashwe na Drone)

Umunsi umwe Museveni yavuze amagambo atebya ariko afite ubutumwa bukomeye cyane. Yaravuze ati: “U Rwanda ni igihugu abaturage bafite isuku ariko bafite n’isuku mu mifuka. ushaka amafaranga azaze muri Uganda, ushaka isuku azajye mu Rwanda”

None banyarwanda, duhare igihugu cyacu kubera abantu bangahe bameze nk’abahigura amajyini? Ni ngombwa ko Abanyarwanda niba nayo majyini ahari ko bayamenesha! Iki ni igihe cyo gufata icyemezo.

Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna.

Icyitonderwa: Hari amafoto make twifashishije yafashwe n’abandi bantu!