Kuri uyu wagatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2019, umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda UPDF Gen David Muuhoozi yatangirije ku mugaragaro i Kampala mu mu murwa mukuru igikorwa cyo kwandika abavuye ku rugerero bose ngo mu rwego rwo kubategurira kongera kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’ubusugire bw’igihugu cyabo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda wungirije Lt Col Deo Akiiki, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza igisirikare cya Uganda, gutsimbataza umutekano, no gushyiraho ingabo ziryamiye amajanja kuburyo zatabara bwangu igihe byaba bikenewe no kubw’ubutumwa bwihariye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Chimp report cyandikirwa muri Uganda, aravuga ko Uganda itangije iki gikorwa nyuma y’aho mu karere bikomeje kugaragara ko ishyamba atari ryeru, aha bagatanga urugero ku mpungenge z’umutekano ushobora kwangirika kubera inyeshyamba zirwanya Uganda ziri muri Congo, ndetse n’ikibazo cy’umubano mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda, aho kugeza ubu ibihugu byombi byamaze kwegereza imipaka yabyo imitwe y’ingabo idasanzwe ndetse n’ibitwaro kabuhariwe bikaba birunze hafi y’imipaka ibyo bihugu bihuriyeho!
Uko bigaragara ntabwo Uganda iki kibazo yakijenjekeye kuko yatumije umuntu wese wakoze ku mbuna ukiyumvayumva ariko akaba atari akiri mu murimo. Abo barimo abahoze ari abasirikare nyirizina, abahoze ari Local Defance n’abahoze bari mu mutwe ushinzwe gukumira ibyaha (Crime Preventers). Abiyandikisha bagomba kuba batarengeje imyaka 50 ku basirikare basanzwe na 60 kubahoze ari abasirikare bakuru (Officers).
Ubushotoranyi bwa Kagame ntawe ukibufata minenegwe! Aho bukera turaza kureba iherezo ry’ubwishozi!
Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.