AMEZI ABIRI ARASHIZE UMUSAZA NSENGIMANA JEAN NA MURUMUNA WE ANTOINE ZIHABAMWE BABURIWE IRENGERO MU RWANDA.

Kuwa 28 Nzeri 2019 nibwo Umusaza NSENGIMANA Jean w’imyaka 50 uvuka mu karere ka Huye akaba ari naho atuye, na murumuna we Antoine ZIHABAMWE w’imyaka 43 utuye mu mujyi wa Kigali, batwawe n’igipolisi cya Kagame ahagana mu ma saa saba z’amanwa ubwo bari mu rugendo berekeza mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i burasirazuba bw’u Rwanda, ahitwa Karangazi igipolisi cyahagaritse imodoka bari barimo ya RUHIRE EXPRESS maze gihamagara amazina yabo kibavana mu modoka, gitegeka imodoka gukomeza kirabasigarana.

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rifite avuga ko abo bagabo bari bagiye gusura umugore wa Jean NSENGIMANA witwa Josee NGIRUWONSANGA, wari umaze iminsi irindwi afungiye Nyagatare, aho yafashwe kuwa 21 Nzeri 2019 agiye gusura abana be bane biga mu gihugu cya Uganda. Nyuma yo kumucunaguza no kumwaka ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000RWF), uwo mugore yasabwe guhamagara abo mu muryango we ngo bamuzanire ayo mafaranga bise ay’ihazabu (twe dusanga ari ruswa kuko nta rukiko rwamukatiye icyo gihano, ahubwo yayatswe n’umushinjacyaha) banamutera ubwoba ko natayatanga bazamufunga amezi atandatu.

Bamutije telefone ngo ahamagare umugabo we n’abandi bo mu muryango we, nibwo yamenye ko abo bagabo bombi baburiwe irengero. Nyuma yo kuyatanga baje kumurekura amazemo iminsi 20, asanga umugabo we na muramu we baraburiwe irengero, ni bwo yatangiye inzira zo gukurikirana ashaka kumenya aho baburiye.

Antoine Zihabamwe yashimuswe akuwe mu modoka y’abagenzi!

NGIRUWONSANGA (umugore wa NSENGIMANA) n’umugore wa ZIHABAMWE bakomeje gutakamba no gushaka abagabo babo, ndetse bavuga ko ubuzima bukomeje kubabera bubi kuko abagabo babo ari bo babahahiraga, none amezi akaba abaye abiri batababona. Birumvikana ko n’abana bari ku ishuri muri Uganda bagombaga gusurwa n’umubyeyi wabo nabo bahangayitse bakaba banabayeho nabi kuko ibikoresho umubyeyi wabo yari abashyiriye n’amafaranga y’ishuri byose babimwatse ubwo yafatwaga.

Nyamara kandi nubwo bimeze bityo umuvugizi w’ubugenzacyaha bwa Kagame Marie Michelle UWAMARIYA yabwiye VOA ko nta makuru afite ku ifatwa n’irengero ry’abo bantu ahubwo ko ari bwo agiye kubikurikirana.

Ku rundi ruhande ariko hari andi makuru twabashije kumenya ko umuhungu mukuru wa NSENGIMANA Jean witwa NSENGIMANA Emmanuel w’imyaka 23 bakunda kwita Fils, nawe ubwo aheruka kuza mu Rwanda mu kiruhuko avuye ku ishuri muri Uganda aho yiga mu mashuri yisumbuye, yaba yarafashwe agafungwa akamaramo iminsi irindwi akorerwa itotezwa n’iyicarubozo ry’uburyo bwose, abwirwa ko atemerewe kwiga muri Uganda anashinjwa ko ngo yaba akorana na Kayumba Nyamwasa. Ibyo ngo byatumye akubitwa inkoni z’ibibando, ibibuno by’imbunda, agacomekwa ku mashanyarazi ndetse akaba yaranakubiswe ibyuma, avamo ajyanwa kwa muganga.

Fils Umuhungu w’umusaza Nsengimana, yahonotse abicanyi ba Kagame ku bwa Nyagasani, azira gusa kwiga muri Uganda.

Akarengane Abanyarwanda bakorerwa n’ubutegetsi bwakabaye bubarengera gakomeje kwiyongera umunsi ku munsi, aho bamwe bicwa, abandi bakaburirwa irengero abandi bagafungwa bakanamburwa ibyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi bikomeje gukorerwa Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu gihe ubutegetsi bukomeza kwigamba ko igihugu gifite umutekano, nyamara bugakomeza kuwubuza Abanyarwanda no kubajujubya.

Mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu riha Abanyarwanda uburenganzira n’ubwisanzure bwo kubaho, kugenda no gutura aho bashaka ariko Kagame n’abakozi be, bakomeje kwica, kurigisa no guhungisha Abanyarwanda, no kubabuza gutembera imbere mu gihugu no haze yacyo.

Amasezerano n’ibindi bihugu cyane cyane iby’abaturanyi Kagame asinya nk’ay’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba anabereye umuyobozi uyu mwaka wa 2019, ay’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yari ayoboye umwaka ushize wa 2018, agamije koroshya no gushyiraho urujya n’uruza, yose ntabwo yubahirizwa, ari nayo mpamvu Kagame akomeje guhohotera Abanyarwanda n’abagande bagerageza gukora ingendo mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda n’u Burundi nyuma y’uko afunze imipaka imuhuza n’ibyo bihugu.

UWAMWEZI Cecile

Intara y’i Burasirazuba