INAMA YA KAMPALA YARANGIYE NTA MWANZURO. BRIG ABEL KANDIHO WA CMI YARI YAYITABIRIYE

Spread the love

Inama yahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda yabereye Kampala kuva kuri uyu wagatanu taliki 13 Ukuboza yarangiye  kuri uyu wagatandatu taliki 14 Ukuboza mu rukerera  ntacyo igezeho! Impande zombi zananiwe nibura no gukora itangazo rihuriweho n’impande zombiNta yemwe n’ ikiganiro n’abanyamakuru cyari giteganyijwe nticyabaye.

Mu gihe u Rwanda rwakundaga gutunga agatoki urwego rw’ubutasi bwa Gisirikare rwa Uganda CMI, Uganda yakoreye agashya u Rwanda maze yohereza Brig Gen Abel KANDIHO umukuru wa CMI mu ntumwa zari zihagarariye Uganda zirangajwe imbere na Sam Kutesa , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda.

Brig Abel Kandiho, umukuru wa CMI.

Kuruhande rw’ u Rwanda intumwa zari ziyobowe Olivier Nduhungirehe zarimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu Patrick Nyamvumba, uw’ubutabera Jonhston Busingye n’uw’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase.

Mu nama iheruka Uganda yari yasabye u Rwanda ko muri iyi nama rwagombaga kuza rwitwaje urutonde rw’abanyarwanda amagana ruvuga ko Uganda iboreza mu buruko bwayo. Kuri iyi nshuro Brig Gen Abel Kandiho yari ahibereye yiteguye gutanga ubusobanuro, ariko bishoboka ko u Rwanda rwaje imbokoboko, rukaba rwamanutse n’ubundi ntacyo rutahanye.

Uva ibumoso ujya iburyo: Shyaka, Busingye, Nduhungirehe, Nyamvumba ni bambwe mubari bahagarariye Kagame muri ibi biganiro.

Kagame mubyo asaba Uganda harimo gufungura maneko zayo zafashwe na Uganda, abita abanyarwanda bahohoterwa akiyibagiza ko muri Uganda haba kuburyo bwemewe n’amategeko abanyarwanda bakabakaba kuri miliyoni esheshatu, itegekonshinga rya Uganda rirabemera rikaba ribita ubwoko bwa “Banyarwanda”. Ikindi Kagame yifuza ngo ni uko Uganda yakwirukana ibikorwa bya Tribert Rujugiro biri ku butaka bwa Uganda ngo kuko ayikoresha atera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kagame . Aha yiyibagiza ko nawe ubwo muri 90 bateye nabwo bwari ubutegetsi kandi yiyibagiza n’abakoresheje imitungo yabo bari muri Uganda n’ahandi. Sinzi niba Habyarimana yarandikiye Museveni amusaba gufunga ibikorwa by’abanyarwanda bateraga inkunga inkotanyi!

Uganda ikomeza kuvuga ko umunyarwanda cyangwa undi muntu wese uzica amategeko yayo izamukanira urumukwiye. Uganda kandi ishinja u Rwanda kugerageza guhungabanya umutekano wayo yinjiza abatasi mu gihugu.

Iyi nama yafashe ubusa ikananirwa no gukora itangazo rihuriweho, biragaragara ko ibintu byasubiye irudubi. Ni ukubitega amaso.

Cyubahiro Amani