Nyuma y’aho ‘Itsinda ry’ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu ritangarije inkuru ya Colonel Michel Rukunda bakunda kwita Makanika, byavugwa ko yatorotse igisirikare cya Congo (FARDC) akajya mu mutwe wa Gumino ndetse agahita anawubera umuyobozi, twashatse kumenya byinshi kuri icyo gikorwa twitaga icy’indashyikirwa, maze twigerera ku isoko i Minembwe, tuza gusanga Col Rukunda atarigeze akandagira muri uwo mutwe ahubwo yaragiye mu mutwe wa ‘DUTABARE’, wahoze witwa ‘TWIRWANEHO’. Twaje no gutahura kandi ko aho naho atariwe ubwe wijyanyeyo ahubwo ari akagambane n’amayeri ya Kagame byo kugerageza gusenya burundu imitwe y’abarwanyi b’Abanyamurenge cyane cyane ugambiriwe akaba ari uwa Gumino. Hanyuma agateza intambara akoresheje uwo mutwe wa Col Makanika. Ijisho ry’Abaryankuna nyuma y’iperereza ryabateguriye iyi nkuru yo mubwoko bw’iz’iperereza maze ibakorera icyegeranyo gikurikira.
Umutwe w’Abarwanyi bo mubwoko bw’Abanyamurenge « GUMINO » kuri ubu ukomeje kuyoborwa na Col SHYAKA bakunda kwita Nyamusaraba.
Uyu mutwe wa Gumino nyuma y’aho ugaragarije ko uharanira inyungu z’abaturage b’Abanyamurenge kuburyo budasubirwaho,Kagame kimwe n’abandi bafite inyungu mu kwitwaza Abanyamurenge kugira ngo bagere kunyungu zabo bwite, bahagurikiye kuwurwanya no kuwucamo ibice. Amakuru dukura mu Minembwe aratubwira ko muri 2017 mu kwezi kwa Kane, Minisitiri Azarias Ruberwa Manywa, Hon. Moise Nyaruagabo Mihizi na Miller Ruhimbika, bageze Minembwe bagiye kwibaruza. Mu Ijambo Ruberwa yavugiye aho, yakomoje ku ntambara yavuze ko asize inyuma kandi ko izahekura abanyamulenge !
Mukugerageza gusenya uyu mutwe wa Gumino, Kagame n’ibiraro bye yambukiraho ajya muri Congo (Abayobozi ba RCD) bifashishije abantu benshi barimo Gen. Padiri Jean waje yifuzwa n’u Rwanda rwavugaga ko Gen. Masunzu ari ikibazo ku mutekano warwo igihe yaba ari muri Kivu. Gen Padiri ageze muri Sud-Kivu yakoze gahunda yari yatumwe na ba shebuja asubirayo amaze gucamo kabiri umutwe wa Gumino akoresheje Col. Rukunda Michel Makanika na Col. Sematama. Uyu Sematama we yageze kure kuko yageze n’aho atanga itegeko ku basirikare yayoboraga ko ntawe ugomba gukandagira kwa Col. Shyaka bakunda kwita Nyamusaraba.
Col Makanika afatanyije na Sebigarama batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu guteranya Col Semahurungure na Col Nyamusalaba byose ari ku nyungu za Kagame n’agatsiko yaremye kagize RCD.
NYUMA YO KUMARA ABAKOMANDA B’ABANYAMURENGE, KAGAME-RUBERWA NA NYARUGABO BOHEREJE COL RUKUNDA MU MINEMBWE GUTANGIZA INDI NTAMBARA IZITIRIRWA ABANYAMURENGE.
Ubwo Ijisho ry’Abaryankuna ryakurikiranaga iyi nkuru ryahuye n’umwe mu baturage bakurikiraniye hafi imikorere ya Kagame n’ikiraro cye kimwinjiza muri Congo (RCD) maze atubwira muri aya magambo :
« RCD yatangiye kubw’inyungu z’u Rwanda iremewe mu Rwanda yitirirwa Abanyamulenge ! Twayitakarijemo benshi cyane ! Igitangaje twaridufite ba Comandant de Brigade babiri gusa mu gihugu cyose : GAKUNZI na SEGABIRO MOÏSE, abo bapfiriye rimwe turababura , bukeye Tuzakugira amahirwe yo kongera kubona MUTEBUTSI nawe aba Comanda de Brigade. Uyu yarakoreshejwe kugeza abaye Comandant wa Région ya Sud Kivu wungirije. Amaze kugira aho ageza inyungu za ba shebuja, bamuteje Major Gasongo w’umunyamoko bituma habaho kutumvikana arwana na ba Shebuja. RCD Iramwihakana ku maradio Azarias Ruberwa amwihakana izuba riva. MUTEBUTSI aragenda ajya mu Rwanda ni ubwo abanyamulenge bamuherutse… icyakurikiyeho ni itangazo ko atakiriho !
Tugize dutya turongeye tugize amahirwe tuba tubonye undi mukomanda de Brigade Makanika RCD itangira kumureshya ikoresheje Thomas Nziratimana, bamusubiza mu ishyamba bamuhuza n’abitwa ba Bisogo bari bariyonkoye kuri Mutebutsi Bukeye bava mu ishyamba barisigamwo Tawimbi, Nyamusalaba na Semahurungure. Aba nabo babaciyemo ibice n’ubundi bakoresheje Makanika na Sebirama !
None uyu munsi Makanika wananiwe gutabara ababyeyi ibintu bitarashira , imihana itarashira, abantu batarashira uyu munsi ko arabeshya uretse guhorereza ikindi agiye kumara ni iki? Agiye guhiga Maimai hehe? Ko bariyabana ba Twirwaneho na Gumino bari bamaze kuyihahamura imaze guchogora ! Iyi ni intambara yindi RCD ishaka kudushoramo yo kurwana na Leta inyungu zayo ni izihe ku banyamulenge? Makanika agiye kutugarurira inka zacu ? agiye kudusubiza muri ya mihana? Stratégie yitwaje muri uru rugamba rushya ni iyihe azakoresha kugira ngo bariya babyeyi bari mu Madegu b’ i Mitereka bareke nabo kuhakurwa n’ibitero bya buri munsi ? »
Byatewe n’iki kugira ngo Hatekerezwe kuri Makanika ngo yinjizwe muri iki kibazo cy’intambara no mu mugambi wo gusenya Gumino.
Amakuru tuvana mu Minembwe aravuga ko i Kigali habereye umwumvikano wa Azarias Ruberwa na Kagame ko bajya kurema undi mutwe uzasimbura Gumino ngo uwo mutwe ukazafashwa n’u Rwanda, kugira ngo muri iriya misozi habe hari umutwe Kagame yizeye bimufashe gucungana n’u Burundi no gukomeza kugira akaboko mu burasirazuba bwa Congo. Kugira ngo ibyo bigerweho byari ngombwa ko babanza gusenya umutwe wa Gumino kuko ariwo wagaragazaga ko wihagazeho kandi ukomeye ku nyungu z’Abanyamurenge.
Azarias Ruberwa yumvikanye na Kagame gusenya Gumino ababwira ko bohereza Gen Paridi gutangiza iyo gahunda. Nyuma bazagusanga bitakunda, kuko Gen. Padiri yakoreshejwe kenshi na RPF, bityo bemezanya ko Padiri abanyamurenge batazamwemera kuko bafite uko bamuzi akorana n’u Rwanda. Dore ko Abanyamulenge bose bazi ko basenyewe na n’ingabo za Kagame ariko kubera inyungu za bamwe bakaba batakwitandukanya n’u Rwanda bitwaje mpemuke ndamuke. Ni muri urwo rwego Rukunda Michel yazanywe muri iki kibazo.Ni ukugira ngo Abanyamulenge batazikanga u Rwanda hakiri kare.
Uko byagenze kugira ngo Makanika agere mu Minembwe
Kugira ngo Col Makanika agere mu Minembwe yatse ikibali cyo kwivuza ajya i Kinshasa, avayo amaze guhabwa amabwiriza na Azarias Ruberwa yo gucamo Gumino. Avuye i Kinshasa yagiye mu Minembwe yitwaje ko agiye gusura ababyeyi. Ariko umugambi umaze kumenyekana, yavuye mu baturage ajya mu nkambi y’abasirikare kubera impamvu z’umutekano we. Yagiye mu nkambi ari uko amaze kumvikana na Semahurungure ko barema undi mutwe, noneho Nyamusaraba bakamurangiza.
Igitangaje kandi kigaragaza ko ibyo yari ajemo byari akagambane ni uko Makanika yabonanye na nyakwigendera Col. Semahurungure ariko yirinda kubonana na Col. Nyamusaraba. Icyo yitwaje ngo ni uko Nyamusaraba yari acumbikiye ingabo za Kayumba Nyamwasa .
Kugira ngo Abanyamurenge bazemere uyu Col Rukunda Makanika, Kagame yabanje kubacamo igikuba arabanyaga arabica aranabatwikira, noneho abashakira ugomba kuza yigize umucunguzi wabo !
Amakuru yaje kumenyekana kandi ni uko Makanika yabanje kubyanga ndetse abashyiraho amananiza asaba amafaranga y’umurengera yokubeshaho umuryango we igihe cyose azaba ari kurugamba. Ariko siwe wenyine washakishijwe harimo n’abandi nka Col Byinshi bategabyaga kuzakoresha mu gihe Makanika yaba abyanze burundu.
BYARANGIYE MAKANIKA YEMEYE GUKORERA KAGAME NA RCD !
Hari amakuru yemeza ko uyu ari umugambi mugari uhuriweho na Kagame, Kabila ndetse n’ikipe ya Ruberwa wo gushoza intambara ku mutwe uzayoborwa na Makanika nk’umusirikare watoretse, noneho mu kwirwanaho Kagame akazamutera ingabo mu bitugu akaba yakwigarurira Kivu yose.
Makanika wa mbere yarangwaga n’ishyaka dore ko yari yarahaye RPF isomo, ariko kubera ko batajya bagaherwamo, barashyize baramusingira. Ngo bamuhaye amafaranga azatunga umuryango we agera kuri 150,000$, kandi Kabila ngo amwizeza ko agifite imbaraga mu gisirikare ko umuryango we ntacyo uzaba.
Makanika ageze i Kinshasa amakuru avuga ko yasanze ba shebuja bamuteguriye Passport ifite andi mazina. Ava i Kinshaka, yambuka muri Congo Brazaville ndetse anakora n’izindi ngendo zigamije kujijisha ko adakorana n’u Rwanda.
Uyu ni umugambi umaze igihe utegurwa kuko Makanika amaze kugerageza kwigaruria Col Semahurungure akamunanira kandi yamaze kumuhishurira umugambi uhari, hahiswe hategurwa uko bamwica. Igisirikare cya Kagame gifatanyije n’agatsi ka RCD, nibo bateguye kumwivuna ! Ubwo yazaga aje gutabara imihana yatwikwaga, Col Semahurunguru yarashwe hakoreshejwe imbunda yari kure imuhamya mu kibero ! Bahamagaye ambulance iva mu Minembwe ije kumujyana ku muvuza icyo gikomere, ariko aza kwicirwa mu nzira umurambo uza kugezwa mu Minembwe mu ijoro kandi aho bari bamuvanye hari ahantu hatagendwa n’imodoka isaha imwe, ariko byatwaye umunsi wose kugira ngo imodoka igere mu Minembwe.
Mu mabanga Col. Makanika yari yabwiye Semahurungure akanga kuyagenderamo ngo ni uko umutwe wabo wagombaga gukorana na RED Tabara (Umutwe wa Kagame wiganjemo abarundi bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza. Uyu mutwe niwo Kagame yakoresheje yica,atwikira anasahura Abanyamurenge.) Ngo ibi byagombaga kuba nyuma yo kwirenza Col. Nyamusaraba. Semahurungure yarabyanze Makanika atanga raporo bafata umwanzuro wo kumwica !
Kuri ubu, nyuma y’aho Col. Semahurngure apfiriye, col. Makanika yahamgaye uwitwa Col. Gakunzi (ukuriye umutwe Col. Makanika yaje asanga babanje kwita Twirwaneho, ubu ukaba witwa Dutabare), hamwe n’abo bakorana abumvisha ko bagomba gukorana na RED TABARA, uyu munsi imikoranire ikaba yaratangiye ndetse bakaba barahuje icyombo kimwe kugira ngo abayobozi b’iyo mitwe bajye bavuganiraho mu rwego rwo gupanga urugamba. Kandi, uvuze RED Tabara, aba ingabo za Kagame.
Uyu Makanika kandi arashinjwa kongera kwihuza na Gasita Alexis wishe MUHOZA RUHUMBYA wahoze ari Chef wa ma Escort ye bwite wari wafunze Ministre Provinciale,ariko kubera amafranga, Gasita yishe Ruhumbya atorokesha Ministre Provinciale. None aho kugira ngo ahanirwe icyo gikorwa niwe ugiye gufatanya na Col Makanika banafatanye na Red Tabara umutwe w’abacanshuro ba Kagame. Bikaba bigaragara ko ari umutwe w’abacanshuro bakorera indamu gusa gusa biteranyije kubw’inyungu za Kagame, Kabila na Ruberwa !
Si ubwa mbere Kagame ahimba abantu bo guteza akajagari muri Congo agamije gusa gusahurira mu nduru. Ikizwi ni uko bose ntawe urangira neza. Gen Ntaganda aherutse gukatirwa burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Lahaye mu Buhorandi. Gen Laurent Nkunda Kagame yamupfuritse mu Rwanda ntawe umenya ibye, Gen Sultan Makenga nawe araho abundabunda mu mashyamba, Col Jules Mutebutsi yazimiriye mu Rwanda… urutonde ni rurerure ! None dore ageze no kwa Col Michel Rukunda ! Kagame yisasiye benshi !
Abanyamurenge, Abanyekongo basanzwe n’abandi bifuriza akarere amahoro, barasabwa guhagurukira rimwe bagakoma imbere umugambi wa Kagame wo kongera gushoza intambara muri Congo !
Itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.
Njyewe Umusomyi,
Nagira ngo nshimire ikinyamakuru cyagerageje gushyira ahagaragara imigambi ya FPR n’abambari bayo aribo Ruberwa Azarias na Muhizi Nyarugabo Moise bitangiye kurengera inyungu z’u Rwanda ahubwo bakagambanira igihugu cyabo n’ubwoko bwabo. Icyambabaje njye n’uko na Makanika wari muzima aguye mu mutego w’abagambanyi yaba abizi cg atabizi. Ndakeka ko ashobora kuba ataramenye ibyateguwe kandi akaba yibwira ko agiye kurwana n’aba Mai mai kandi agiye ku rwana n’abanyarwanda(FPR ya Kagame wabeshyaga ko yazanywe no kurwanira abatutsi akavuga ko azahagarika Genocide none akaba ashoje ayikoreye abanyamulenge), nk’uko ingingo 2 ibivuga y’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya no gukumira Genocide yo 1949 (Gukura abantu kubutaka bwabo, gukora igikorwa gishobora gutuma ubwoko butabasha kubaho, ibyo n’ibigize Genocide none Kagame akaba yararimbuye inka, imirima n’amazu by’abanyamulenge yabihinduye umuyonga kugira ngo ubuzima bubananire be kubaho cyangwa bashwiragire mu isi bayiburiremo, ngiyo Genocude ivugwa mu ngingo ya 2 tuvuze haruguru).
Abambari ba KAGAME babanyamulenge cyangwa abanda momoko, Imana n’idufasha bazashyikirizwa inkiko bacirwe Imana zibakwiriye. Makanika turamusaba kwitandukanya ‘abagome, ahubwo yifatanye na Leta ya Congo. Ntiyibeshe ngo Kagame yibagiwe ibyo yamukoreye. Burya akabaye icyende ntikoga. Arebe ku mutini wa mugani wa bibilia: Mutebutsi Jules yagerageje kubaha bashebuja, yabonye urwo bamukaniye, Nkunda Laurent ari he, Makenga ko asigaye abundabunda, Ntaganda ntiyawugezemo? Twavuga tugahekeza he.