Mu mpera z’umwaka w’2019, ubuyobozi bw’i Kigali bwasenyeye abaturage. Bubikora butabateguje mu gihe cy’imvura kandi bukoresheje ingufu. Amashusho yerekanye abatifite bajugunywa hanze ku gasozi mu gihe batakamba, icyiswe kubarinda kiba kubaroha.
Nyuma y’ibyumweru birindwi icyo gikorwa cy’ubugome kibaye, Ijisho ry’Abaryankuna rirabagezaho uko bamwe mu basenyewe babayeho. Ni agahinda n’akarengane, bikiyongeraho ko izo nzirakarengane zihanwa iyo zigize icyo zibwira itangazamakuru.
Hagati y’itariki ya 15-17 Ukuboza umwaka ushize wa 2019, nibwo ubutegetsi bwa FPR bwiraye mu mazu y’abaturage burayahirika buyashyira hasi butitaye ku mibereho y’abaturage buvuga ko ari ugukura abaturage mu manegeka. Kuri ubu aba baturage bavuga ko babaye impunzi mu gihugu cyabo kuko babayeho nabi cyane kurusha uko bari babayeho bakiri mu cyo abategetsi bise amanegeka.
Umwe mu baturage utuye mu karere kabasenyewe yagejeje ku Ijisho ry’abaryankuna agahinda ke. Umukecuru urengeje imyaka 60 y’amavuko wavukiye muri ako karere yatumenyesheje ko mu myaka irenze 60 ntacyo yari yarabaye. Ubu yibaza impamvu ubutegetsi bwa Kagame aribwo bwabonye ko babaye ho nabi aho avuga ko ari impuhwe za bihehe cyangwa iza wawundi warushije impuhwe umubyeyi ashaka kumurira umwana.
yagize ati: “Umwaka ushize wa 2019, baraje baradusenyera, barangije batunaga hanze none na n’ubu turara hanze mu mbeho, imibu n’inyamaswa biduhunahuna none tumaze amezi 2 turara hanze. Byose bikadufatanya n’inzara.”
Undi musaza usheje akanguhe yatakambiye ibinyamakuru Bwiza TV na Ishema TV, dukesha byinshi mu bikubiye muri iyi nkuru, avuga ko bamerewe nabi, ko imbeho ibamereye nabi, ko yaharwariye indwara nyinshi. Yavuze ko ubuyobozi bwabijeje kugira icyo buzabakorera mu kwa gatanu ariko ntiyizera ko azaba akiriho.
Amwe mu magambo akomeye yakoresheje yari: “Urabona umuntu w’umusaza nkanjye ntabaye imbobo mu gihugu cyanjye; turaaraguza mu myaka tugezemo; narawaye amibe, malariya na telecomunas; ubu mu mbona ngenda nk’umusinzi n’izi indwara zose zankolonije mbura kivura; izo nzu z’umudugudu bavuze ko bazaduha, bazaziduha ryali? Wenda nzaba narapfuye”.
Abandi baturage bagera kuri batatu babwiye itangazamakuru ko bakomeje kuba impunzi mu gihugu cyabo kuko birirwa basembera ku gasozi bakarara mu bukonje. Mu gihe aho bari batuye ubutegetsi bwavuze ko hari mu manegeka, none ubu babayeho nabi kurusha uko bari bameze. Bavuze bati: “Turara twiyoroshe imibu n’imbeho urabona tutabaye impunzi mu gihugu cyacu, aho nabaga nararaga mu manegeka ariko nkarara mu nzu. Ariko ubu byabaye nabi kuko turara ku gasozi. Ibi bintu nibirangira ubutegetsi ntacyo budufashije tuzategereza Uwiteka aduhamagare nta kundi byagenda dukomeje gukerakera nibwira turareba aho twifurika”.
Nkuko biboneka ku mashusho dukesha iyi nkuru, abaturage babujijwe kumenyesha akababaro n’akarengane kabo abanyamakuru. Umwe mu baturage yagize ati: “Tubaha amakuru bwacya mu gitondo bakaza badushakisha bakadufata bakajya kudufunga mbese banza tuzageraho tukiyahura kuko ibi bintu byaraturenze”.
Umubare fatizo wabasenyewe barara hanze ntumenyekana neza, ariko amakuru atugeraho ni uko abaturage bamwe bahunze aho bari basenyewe bakajya kuzerera mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu. Bavuga ko bafite agahinda katazashyira batewe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Bamwe muri bo barihebye, bategereje ko Imana yakora ibitangaza cyangwa ikabahamagara.
Umuntu yakwibaza niba uku gusenyera abaturage hitwajwe iby’ubutegetsi bwise amanageka atari uburyo bwo kwirukana abatifite i Kigali, gutyo umujyi ukazasigara ari ubuturo bw’abifite n’abagize umuryango wa FPR-Inkotanyi watsimbaraye ku butegetsi bugamije guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda. Abaturage bivugira ko kubasenyera ari akarengane ndengakamere bakorewe bakaba badafite aho begeka umusaya n’inzara ikaba ibamereye nabi.
Maxime Rwendeye
Umujyi wa Kigali
Zimwe mu nkuru zanyuze kuri Murandasi zerekekana uko abasenyewe babayeho:
Ishema TV : https://youtu.be/_EenIsP2mzE
Umuvavu TV : https://youtu.be/02hThBeNVWo
Bwiza TV : https://youtu.be/CBJkVpXSGzo