U RWANDA MU MAHINA: IMPAMVU ARI NGOMBA KO TWESE TUBA ABARYANKUNA VUBA NDETSE CYANE!

Umuntu wese ushyira mu gaciro iyo abajije ubwenge bw’umutima, ahita yumva ko igihugu cyacu cy’u Rwanda gikeneye bidasubirwaho impinduka. Impinduka itari iya nyirarureshwa, ahubwo impinduka nyayo mu miyoborere y’igihugu no mu mibanire y’abagituye. Muri iyi nyandiko sindi bugaruke ku mateka y’Abaryankuna, kuko yasobanuwe kenshi, kandi akaba anagaragara ku rubuga.

Gusa ndabibutsa ikintu kimwe cy’ingenzi: Abaryankuna ni abakurambere bagize ishyaka, ubutwari n’ubwitange maze bagangahura u Rwanda igihe rwari rugeze mu mahina ahayinga mu kinyejana cya 15. Aho u Rwanda rugeze ubu, birasa neza n’iby’icyo gihe. Ubutegetsi bwa FPR bubereyeho gushimisha abazungu, no konona igihugu, gusahura no guteranya rubanda, busa neza neza n’Abanyabungo, Abanyabyinshi n’Abahinza bari bararwigabije icyo gihe barusiribanga uko bishakiye. Bivuye ku mugabo Kavuna ka Ryankuna wari urokotse itsembwa ry’u Rwanda n’abo babisha, nibwo Abaryankuna bavutse, bakoresha ubwenge n’ubwitange maze muri bike bari bafite barwana inkundura bagarura ihumure i Rwanda, nyuma y’imiganura 11 ni ukuvuga imyaka 11.

Icyo nshaka ko tuganiraho ubu muri iyi nyandiko, ni nk’impuruza  ya Kavuna ka Ryankuna ikangura ababuze ibitotsi, barambiwe uburiri butuma badasinzira. Nimubaduke dukere itabaro isaha ni iyi!

Iyo urebye ukuntu u Rwanda ruyobowe muri iki gihe usanga biteye agahinda. Mureke dufate ingero nke zifatika duhereye ku za vuba:

Ninde utagira inkomanga mu mutima wa kimuntu iyo yitegereje ukuntu abanyarwanda basenyerwa izuba riva amazu yabo bubatse biyushye akuya, imiryango ikarara rwa ntambi, batakira ababasenyera ndetse bagateta batabaza Kagame nawe akabakurira inzira ku murima akabashwishiburiza ko nta ngurane ?

Nitegereje abasenyewe, mburamo abahutu, mburamo abatutsi, mburamo abatwa, ahubwo mbabonamo abanyarwanda bayobowe ku gahotoro no ku gasuzuguro gakabije bakeneye gutabarwa. Yemwe na ya Nteko yavuye mu biseke ntiyakomye! Kandi ngo yuzuyemo abategarugori, ubundi dusanzwe tuzi ko barangwaga n’impuhwe. Ubanza mutazi ko babasenyeye bamaze gufata imisoro mwishyuraga ibyo bibanza n’ayo mazu bakayigabira ku buntu ikipe ya Arsenal n’ iya Paris Saint Germain zitabuze amafaranga, bivuye ku kwishongora kwa Mwene Rutagambwa. Yemwe babyeyi, Yemwe basaza murara mwicwa n’imbeho kandi mwararushye mwubaka, yemwe rubyiruko nabonaga murira inyuma y’ababyeyi banyu nabo babuze iyo berekeza mukaba mwarabuze epfo na ruguru, muhaguruke isaha ni iyi.

Ninde munyarwanda wumva yishimiye amagambo ya Kabarebe abiba inzigo mu bana b’u Rwanda abakangurira kwanga bakuru, barumuna babo, ahubwo abasaba kubarimbuza imbunda nini ngo u Rwanda rutunze?

Hari uwakwibaza ko byoroshye. Umuntu uroga urubyiruko ni nk’uroga umugezi utemba amazi abantu bazanywa. Ntaho bataniye. Iyo usubiye mu mateka y’igihugu cyacu usanga kuva kera ubuyobozi butarashoboye kurandura inzigo mu bana b’abanyarwanda. Duhereye ku rucunshu aho byacikiye, dusanga Umwami Musinga yaragize ingoma irangwa no guhangana n’umwaduko w’abazungu, ariko cyane cyane ahora aterekera umuzimu wa Rutarindwa witwikiye mu nzu ku Rucunshu nyuma y’akagambane ka Nyina Kanjogera na basaza be, bagira ngo Musinga yime ingoma. Iyo usesenguye amateka usanga Musinga n’ubwo nta ruhare yabigizemo kuko icyo gihe yari akiri muto, ariko uwo muvumo nkeka ko ariwo watumye agwa i shyanga (i Moba) muri Congo.

Rudahigwa nawe ntiyashoboye ibyananiye Musinga. Kayibanda na Habyarimana bongeraho undi muzigo ku nzigo ya kiga-nduga. Ariko icyateye impagarara kurusha abo bose, ni ubutegetsi bwa Pahulo Kagame n’agatsiko ke gakorera mpatsibihugu maze kagashyira umunyarwanda mu gasuzuguro, n’ agahiri n’agahinda. Abagerageje kuvuza iya bahanda barishwe, barafungwa, barangazwa. Abari mu gihugu kubera gutinya inkota y’abo banyabyinshi badatinya kumena amaraso ngo bakomeze banyunyuze ay’abana b’u Rwanda, bahisemo kuruca bararumira bafatira ku munwa!

Bamwe mu rubyiruko biyemeje guhaguruka bashinga iyi mpinduramatwara ya kiryankuna, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barafungwa, ariko kubera igitekerezo-muzi cy’uburyankuna, Leta y’agatsiko ntiyashoboye kubatsemba, ahubwo barashibutse bariho. Birakwiye rero kandi biratunganye ko buri wese yaba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ahaguruka akaba umuryankuna, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo dufatanye tugangahure igihugu, duce inzigo mu banyarwanda. Isaha ni iyi.

Ninde utababajwe n’inzara iri mu gihugu, nyamara ubutegetsi buri munsi butangaza ngo ko ubukungu bwazamutseho icumi ku ijana incuro ijana?

Harya ubukungu bw’igihugu ni iki? Ni ukubona Perezida atunga indege eshatu mu misoro y’abanyagihugu ntawe ukoma: Iye, iy’umugore, n’iy’abana? Nukubona Perezida asesagura ubutunzi bw’igihugu nk’akarima ke akora ingendo 59 mu mwaka rumwe rutwara amamiliyoni n’amamiliyoni abana b’abanyarwanda bicira isazi mu jisho? Ngo yagiye kubahahira ntagire n’impungure abazanira? Ubwo bukungu butuma ababyeyi babura minerval abana bagahera mu rugo, abarangije kwiga bakaba abatindi aka Pasteur Mpyisi, abazungu bahaze divayi muri Convention Center , ubwo ni ubukungu nyabaki? Ubukungu budashingiye ku muturage ni bukungu nyabaki? Inzara ivuza ubuhuha, kandi abagashize baramburira tapis rouge abazungu i Kanombe nk’aho iguhugu bagiteeze mu rusimbi.

Reka nshumbukire aha, ngo ararekwa ntashira, tuzakomeza ubutaha. Iyi mpuruza ibabere impamvu yo guhagurukana ibakwe maze muze twamagane akarengane, twamagane ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa kandi umutungo w’igihugu ari uwanyu, ari uwacu twese. Muze turandure inzigo mu bana b’u Rwanda, twubake igihugu kizira igihunga.

Tube abaryankuna, ubu vuba ndetse cyane!

Biracyaza

Kayinamura Lambert