Mu buryo butangaje Niyomugabo Nyamihirwa yuzuye umwuka wa Gihanuzi, yasubije umusaza wari umuhanuriye ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame buzamuhitana,ko ntakibazo na kimwe ibyo bimuteye. Ati hagize n’uwibeshya akanyica agira ngo akemuye ikibazo, yazicuza kuko nazagaruka ahubwo noneho nkaze cyane, mvuga ibikomeye kuruta mbere…!
Mu minsi mike ishize abafite amaso kandi bayakoresha bakareba bagamije kubona, bakagira amatwi bumvisha bagamije kumva, babonye kandi basobanukirwa neza ko “Umwuka wa Nyamihirwa ukajije umurego uhaanga ku bantu banyuranye”! Uwo muri ikigihe ugira utya ugatungura ni Eduard Bamporiki. Mu minsi ishize ari imbere ya Kagame yateruye amagambo akomeye ati ni iby’igiciro ko abanyarwanda bose baba ABARYANKUNA…
Mu kiganiro ugiye gukurikirana hasi aha, Bamporiki yongeye guhangwaho n’Umwuka wa Nyamihirwa, maze asobanurira abari aho bose ko bagomba kuba Abaryankuna ndetse n’Abatangana. Kubatari babizi, Niyomugabo yatabarutse asiga urubyiruko rwari rwiyemeje gukora kiryankuna ngo rwubure u Rwanda rwitwa “ABATANGANA” Bakaba bari bibumbiye mu muryango Ishyanga Rishya rigamije Impinduramatwara- Abatangana (New Generation for Revolution-Abatangana). Abahonootse ubwicanyi, igifungo n’itoteza ubutegetsi bwa Kagame bwashyize ku Batangana muwa 2014, bongeye kwisuganya noneho biyita ku mugaragaro “Abaryankuna” bavugurura wa muryango wa mbere bawita Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango k’Igihugu( Rwandan Alliance for the National Pact-Abaryankuna.
Ntawe ucana itabaza ngo aritwikirize intonga (umutemeri), Mu itangira ry’iki kiganiro, uriyumvira neza neza ko ibyo Bamporiki avuga ari umwuka umuhanzeho… Mwese mwitegure, mwange kurebera u Rwanda rukomeza kurohama, muhaguruke mube Abaryankuna.
Cassien NTAMUHANGA.