URUBYIRUKO RW’U RWANDA SI INJIJI: KABAREBE ABYINE AVAMO CYANGWA ACYEMURE IBIBAZO BY’INGUTU BYUGARIJE U RWANDA

Ku wa 16 Mutarama 2020, nibwo Kabarebe James (umujyanama wa Kagame) yiherereye urubyiruko rwa AERG arutamika urwango (umuntu wakwibaza inama uwo mujyanama ubiba urwango mu Banyarwanda ku manywa y’ihangu agira Kagame). Ntabwo turi bugaruke ku magambo yavuze ubwayo, ahubwo turibanda ku isomo twabonyemo n’icyo twibaza ko yaragamije nanone kandi dushishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda kureba kure rugasesengura neza amagambo abiba urwango anabagarira inzigo mu Banyarwanda yavuzwe na Kabarebe ndetse bakitandukanya n’ubwo burozi inzira zikigendwa.

Byagaragaye ko Abanyarwana benshi, harimo abanyapolitiki, barebeye cyane amagambo ya Kabarebe mu ndorerwamo z’ibyiswe amoko (Hutu, Twa, Tutsi) ariko  tudahakanye ko Kabarebe yari agamije kwibasira urubyiruko rw’impunzi cyangwa rukomoka ku mpunzi zahunze muri 1994, (nk’urubyiruko ruharanira impinduramatwara GACANZIGO, yo igamije kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande  mu Banyarwanda no gushyira n’iherezo kuri gatebe gatoki ya Gahutu na Gatutsi n’intambara umunyarwanda arwana n’umunyarwanda) muri iyi nkuru turashaka gukangurira urubyiruko rw’Abanyarwanda bose tutavanguye, tutanabogamye kwitandukanya na Sekibi yiyimitse mu Rwanda. 

Icy’ingezi kiri muri iy’inkuru ni uko tubona ko ubuyobozi gito buri mu mazi abira kandi ko n’umugambi wabwo wo kuryanisha Abanyarwanda twawutahuye rugikubita kuko ubu bigaragara ko aho gucyemura ibibazo by’Abanyarwanda bukomeza kwitwaza amacakubiri nk’intwaro y’iburyo yabwo bityo bugakomeza kuyakwizakwiza cyane cyane mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Mu myaka makumyabiri n’itanu (25) FPR imaze k’ubutegetsi, Abanyarwanda babayeho nabi kuko bayobowe nabi, ndetse ntitwatinya guhamya ko u Rwanda ruri ku gacuri. Bigaragara neza ko abo muri FPR bitwara neza neza nk’abanyabungo boretse u Rwanda (gushyira inyungu za bamwe imbere, bakibagirwa inyungu z’u Rwanda, kandi bakitwara nk’abanyamahanga b’abaca nshuro mu Rwanda). 

Urugero rwa hafi ni nk’imishyikirano Kagame n’abacuruzi be bakoranye n’igihugu cya Qatari. Aho bitwaje gukorera neza u Rwanda, bateza imbere RwandAir n’ikibugak’indege cya Bugesera ahubwo bakabigurisha ku banyamahanga bagamije kubona amafaranga atuma baramba ku butegetsi. 

Mu masezerano yabaye agatangazwa mu binyamakuru ku wa 10 Ukuboza 2019, hagaragaye ko icyo gihugu cyahariwe umugabane wa 60% ku kibuga cy’indege kirimo kubakwa mu Bugesera. Ku rundi ruhande abiyemeje gucuruza u Rwanda bakaba barimo baganira n’icyo gihugu ngo kizafate umugabane muri RwandAir. 

Icyo umuntu ureba kure abona ni uko mu minsi iri mbere u Rwanda ruzaba rumeze nk’ulukolonijwe n’igihugu Qatari (Kandi koko abazi imikorere n’icyerekezo bya Qatari ni uko ikora aho ishyira imbere inyungu zayo ikaba yanagura ibihugu bindi).  

Uko u Rwanda rucuruzwa

Ibyo byose byaje byiyongera ku mafaranga y’akayabo ageze kuri milliyali umunani na miliyoni magana ane y’u Rwanda (8 400 000 000 Frw), ubutegetsi bwa Kagame bwemeye guha ikipe y’umupira w’amaguru ya PSG yo mu bufaransa buri mwaka, bukaba bwaremeye kuyatanga mu gihe cy’imyaka itatu (bukabikora mu gihe inzara ivuza ubuhuha hano mu Rwanda aho ibiciro by’ibintu byose /amazi, umuriro, ibishyimbo n’ibindi byazamutse cyane mu buryo butigeze bubaho mbere). Twakibutsa abantu ko iyo ikipe ari iy’igihugu cya Qatari!

Muri icyo gihe u Rwanda rwari rumaze gusohara ayo mafaranga y’akayabo, ni nabwo ubuyobozi gito bwa Kagame bwishoye mu mazu y’abaturage i Kigali, bwitwaza ko abo baturage batuye mu byo bwise amanegeka, busenya amacumbi yabo. Nta mpuhwe, nta guteguza abayatuyemo, bukoresha ingufu, abaturage basigara barira bavuga ko babaye impunzi mu gihugu cyabo. Igitangaje ni uko, n’abari bemerewe ingurane, amafaranga make atari ageze ku gaciro k’inzu zabo zasenywe, ubuyobozi bwa Kagame bwatinyutse kuvuga ko bwabuze amafaranga yo kubaha bukababwira ngo bategereze! Umuntu yakibaza aho amafaranga bahaye PSG kandi itayakeneye yavuye ariko ayo guha abaturage basenyewe ubu bararaguzwa mu bihuru akabura? Ubu se ni Umunyarwanda wagize igitekerezo cyo gushora amafaranga y’igihugu hanze mu busa cyangwa ni umunyamahanga?

Uko imisoro y’Abanyarwanda ikoreshwa, ahi ni mu mugi w’i Paris

Uwaba yibaza impuhwe igihugu cya Qatari cyagiriye u Rwanda yasanga ari iza bihehe! Kubera ko abiyemeje gucuruza u Rwanda bemereye icyo gihugu ko kizajya kigira uruhare “k’ubutaka bw’u Rwanda buhingwa”! Ubanza barasanze Abanyarwanda, (basanzwe bubaswe n’ubukene n’inzara) bazajya bahinga bagasagurira abaturage bo muri Qatari. Igitangaje ni uko abaturage bo muri Qatari baba mu ba mbere bakize cyane ku Isi, kubera bagira peteroli kandi bakaba bake cyaneee! Umuntu wese ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda ntibyabura kumubabaza n’ubwo bizwi ko agahinda k’Abanyarwanda ntacyo kavuze imbere ya Kagame n’agatsiko ke.

Muri make aho ibyo byose bihurira n’amagambo y’urwango ndetse y’urukozasoni Kaberebe yabwiye urubyiruko, ni uko umuntu ureba kure atagendeye ku byiswe amoko, yabona ko abo muri FPR bagiye gusigira urubyiruko n’u Rwanda muri rusange ibibazo bikomeye cyane. 

Hasanzwe hari umuryango nyarwanda bishe, hari amadeni bafashe babeshya ko bagiye kubaka igihugu (amafaranga agashirira mu mifuka yabo), hari ubukene, hari ireme ry’uburezi bakomeza guhamba (kuryica byo byararangiye kera!), hari ikibazo cy’impunzi cy’abananiye (ariko Kabarebe ngo azagicyemura azirasisha imbunda iruta izindi)… hagiye no kwiyongeraho gucuruza u Rwanda ku manywa y’ihangu ku kindi gihungu giharanira inyungu z’abaturage bacyo!

Isesengura ryacu muri iyi nyandiko rigamije kwerekana ko abantu benshi basamiye ijambo rya Kabarebe hejuru, bakaribonera mu ndorerwamo y’amoko n’ubwo nabyo ari byo Kandi koko wenda na Kabarebe ubwe akaba ari cyo yaragamine, bakagwa mu mutego wa FPR wo kurangaza abantu no kubagonganisha imitwe hashingiwe kuri byo byiswe amoko maze bakibagirwa ko igihugu kiri kugurishwa no gusenywa gahorogahoro.

Umuyobozi mwiza aharanira inyungu z’Abanyarwanda

Muri make, Kabarebe ni umuntu werekanye ko yanga Abanyarwanda bose (hatavuyemo n’abo yabwiraga n’ubwo yabashukaga ko bafite igihugu kandi bari kukigurisha ku banyamahanga ndetse rwose bikaba bizwi ko igihugu ari cya Kagame n’agatsiko ke ari nayo mpamvu bakomeza kununuza imitsi y’Abanyarwanda bose bashyira abanyamahanga ku bw’inyungu zabo).

Hari uwavuga ko (Kabarebe) yanga by’umwihariko abo mu kiswe ubwoko bw’Abahutu, ariko se hari icyo yamariye abiswe Abatutsi cyangwa Abatwa? Uretse na Kabarebe, indirimbo ihoraho y’abahagarariye FPR cyangwa abahawe imyanya mu butegetsi bwayo siyo gutandukanya Abanyarwanda? Imizi n’ingufu by’ubutegetsi bwabo si uguca ibice mu b’Abanyarwanda? Rero ntibyagombye gutangaza Abayarwanda ko ubutegetsi bwa FPR bugeze mu mazi abira, busohora amagambo y’urwango agamije guca amacakubiri mu baturage no kubarangaza. Muri iri iyi minsi yakurikiye amagambo ya Kabarebe, ikiboneka ni uko abenshi bayarangariyeho harimo n’abanyapolitiki, noneho ibibazo by’Abanyarwanda bigasa nk’aho byibagiranye cyangwa bikajya k’uruhande.

Urubyiruko rwose rw’Abanyarwanda, rutitaye kuho ruba, ku mateka yarwo, rukwiye gushishikarira gukemura ibibazo by’ibanze by’igihugu cyarubyaye. Ingufu zagombye gushyirwa mu kuvugira abasenyewe no kwamagana umugambi FPR ifite wo gucuruza u Rwanda. Izi ni zimwe mu ngero z’ibibazo u Rwanda rufite. Urubyiruko rukwiriye guhaguruka rukabaza abategetsi b’u Rwanda ruti: “Muzadusigira uruhe Rwanda? Igihe kirageze ko muvaho, urubyiruko rukubura kandi rukubaka u Rwanda”.

Nema Ange