IMVURA IKOMEJE KUBICA BIGACIKA MU RWANDA! IBYOREZO KAMERE KAGAME NA FPR YE BITWAJE BASENYERA ABATURAGE NGO NI UKUBIBARINDA ARASA AHUBWO NKUWABIHAMAGARAGA!
Mu ijoro ryo kucyumweru taliki ya 02 Gashyantare 2020 mu Rwanda haguye imvura nyinshi, yangije byinshi ndetse ihitana ubuzima bw’Abanyarwanda bagera kuri cumi na batandatu (16) mu ijoro rimwe, isenya amazu menshi n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Abamaze kumenyekana bahitanywe n’iyi mvura ni abantu baguye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo n’i Kanombe, abaguye mu karere ka Gatsibo, no mu karere ka Gasabo cyane cyane umuryango wari uri mu nzu ikawugwira abantu barindwi bari barimo bose bagapfa aho mu Murenge wa Jali ho mu Karere ka Gasabo, n’abandi bo mu karere ka Kicukiro nabo inzu yagwiriye bakahasiga ubuzima hakarokoka umugabo gusa, umugore n’abana babiri bakahasiga ubuzima nkuko tubicyesha BBC.
Umunyamakuru w’Ijisho ry’Abaryankuna Remezo Rodriguez, yanyarukiye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, haruguru gato y’urwibutso rwa jenoside, aho umuryango w’umugabo witwa Fils, utuye.
Mu ma saa tatu z’ijoro ubwo iyo mvura yagwaga, uyu Fils n’umugore we n’abana babo babiri bari bari mu nzu, maze igikuta cy’inzu y’abaturanyi bo haruguru kigwira inzu umuryango wa Fils utuyemo, Inzu irasenyuka, umwana w’amezi icumi ahita ahasiga ubuzima.
Mu gihe ubutegetsi bwa FPR bwasenyeye abaturage bubeshya ngo batuye mu bishanga no mu manegeka, umunyamakuru w’Ijisho ry’Abaryankuna wigereye ku isooko aho uyu muryango utuye yiboneye ko ukurikije ibyo ubutegetsi bwita amanegeka, uyu muryango utayatuyemo, kandi koko si aha gusa kuko inzu zimaze iminsi zisenywa n’imvura byagaragaye ko ari iziri aho FPR yita ko atari mu manegeka.
Kimwe n’indi miryango yabuze abantu n’ibintu, agahinda kari kenshi mu muryango wa Fils wabuze ubuzima bw’umwana wabo, uzize aya manzaganya y’ibiza kamere, kaje kiyongera ku gahinda kenshi Abanyarwanda batewe n’ibiza nkomoko muntu (Nkuko Barafinda yabyise) bimaze igihe bihungabanya Abanyarwanda binabasenyera izo bubatse biyushye akuya. Ndetse abaje mu muhango wo gushyingura umurambo wa nyakwigendera bose bagaragaje agahinda kenshi.
Ibyo dukomeje kwibaza ndetse n’Abanyarwanda benshi bibaza ni byinshi:
- Niba koko FPR yarasenyeye abantu kubera ko batuye mu manege, kuki yasenyeye bamwe ikareka abandi none imvura ikaba ikomeje kubatwara ubuzima?
- Niba se ubutegetsi bwarabonye iki kibazo mbere, kuki butafashe ingamba zikirinda, uyu munsi Abanyarwanda baka bakomeje guhura n’akaga?
- Ese ahubwo Abanyarwanda bose ntibaba batuye mu manegeka nk’uko n’ubutegetsi bwa FPR buri mu manegeka, bityo u Rwanda rwose rukaba ruri mu manegeka kubera umuvumo wo kuyoborwa n’ibivume!
Igisubizo kuri ibi byose kiragaragaza ko ubutegetsi bwa FPR buri mu manegeka ndetse buri ku gacuri ku buryo budafite ubushobozi bwo gushyiraho ingamba nzima, zizwe neza kandi zishobora guhangana n’ibibazo byugarije u Rwanda ngo zinabashe kuvana Abanyarwanda muri ibyo bibazo.
REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali.