Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 3 Gashyanare 2020, hamenyekanye ko ibikorwa by’Abanyarwanda byibasiwe n’abenegihugu bo muri Malawi mu mujyi wa Lilongwe muri icyo gihugu. Ijisho ry’Abaryankuna ryavuganye n’Umunyarwanda uba muri Malawi, atunyuriramo uko byagenze, n’ibindi bimaze iminsi bibaye muri Malawi no muri Zambia.
Bikaba byaratangiye igihe mu gipangu kimwe basanze umurambo w’umuntu wari wishwe ugahambwa muri urwo urugo. Habanje kuvugwa ko nyiri urugo yari umuturage wo muri Nigeria naho abari batuyemo bakaba abenegihugu. Hari abavuga ko ngo uwo muntu wishwe yari yabonetse bwanyuma ari kumwe n’impunzi z’Abanyarwanda, abandi bakavuga ko hahise hakwirakwira ibihuha ko ari umunyarwanda wamwishe. Ibyo bikaba byararakaje abene gihugu bo muri Malawi bakishora mu bikorwa by’impunzi z’Abanyarwanda bagatangira kubisenya, hakiyongeraho ko bamwe muri abo banyamalawi bakoraga ibyo bikorwa ari abakene bakaba barabiboneyemo amahirwe yo gusahura no kubangambira Ababyarwanda.
Umuvugizi wa polisi yo muri Malawi, i Lilongwe, James Kadadzera, yatangarije abanyamakuru ko nyiri inzu n’abayituyemo bose ari abenegihugu cya Malawi, ko polisi irimo iriga kuri icyo kibazo, ko abaturage basabwe gutuza bagaha umwanya polisi wo gukurikirana no gutunganya icyo kibazo. Polisi yasabye abarakaye kureka kwibasira Abanyarwanda.
Ijisho ry’Abaryankuna ryaganiriye n’Umunyarwanda utuye muri Malawi, watubwiye ko bigaragara ko ibyabaye by’ateguwe ashingiye ku ngingo zikurikira.
- Icyambere bibaye mu gihe muri Malawi, hamaze kuba amatora ya perezida maze Perezida Mutharika agatsindira mu buryo butanoze amatora ariko abaturage ntibabyemere. Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga rukageraho rukemeza ko amatora agomba gusubirwamo mu gihe cy’amezi atanu. Ibyo bikaba bivuze ko Malawi iri mu Igihe cy’inzibacyuho, ubuyobozi bukaba buhugiye mu gutegura amatora azaza. Ubwo rero ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ntawukitayeho, ntigishishikarije ubuyobozi.
- Ibi bije bikurikiye, ibindi byabaye mu gihe cyashize, aho abantu batamenyekanye bishe umuntu bakamujugunya mu igipangu cy’Umunyarwanda utunze imbwa ziryana. Zikarya uwo murambo, agatabaza polisi. Abaturage babimenye baraje baramusenyera, basahura iduka rye. Aza gukizwa n’uko ugusuzuma umurambo (autopsie) kwerekanye ko uwo muntu yari yishwe n’inkoni, ko atari izo mbwa zari zamwishe kandi akaba yari yarishwe uwundi munsi utari uwo izo mbwa zariye uwo murambo.
- Ibi birasa n’ibyabaye mu gihe cyashize, muri Zambiya, hari hateye ubwicanyi, bakica abagabo bakabaca ibihimba n’imyanya y’igitsina. Mu igihe abantu bibazaga ari nde wica abo bantu, hamaze kwicwa nk’abantu umunani, abantu basanze bimwe muri ibyo bice by’umubiri byajugunywe imbere y’iduka y’impunzi y’Umunyarwanda. Bahise bakeka ko ibyo bihimba yari yabitaye aho ari kubyinjiza muri iryo duka rye, nibwo abaturage bahise bamutera barasahura. Imwe mu mafoto yasohotse
None tugarutse ku biri kubera muri Malawi, ni gute umuntu yaje muri urwo rupangu, akamenya neza ko munsi y’igiti hari hatabwemo umurambo? Kandi iyo mbuga yose yari idahinze ku buryo bumwe?
Ibi byerekana ko hari gahunda yo guteranya impunzi z’Abayarwanda n’abenegihugu bo muri Malawi cyangwa ibindi bihugu zirimo. Kuko muri iyo nzu bamwe bavuga ko habagamo umunya Nigeriya abana n’umugore w’umwenegihugu, ariko bakaba barabuze ntawuzi aho bagiye, bakimara kubura, nibwo ababonye iyi mirambo baje. Mbese ibi nabyo ntibyerekana ko hari gahunda yari yateguwe ababaga muri iyo nzu bagakoreshwa?
Abantu barakeka ko ari Diaspora y’Abanyarwanda irimo irabikora, hakaba hari n’urutonde rw’ababa barateranye ku i tariki ya 26 Mutarama 2020 muri hoteli WAKAWAKA ngo batere inkunga igikorwa cyo kwibasira impunzi z’Abanyarwanda. Ibi kandi bibaye nyuma y’aho James Kabarebe atunze agatoki izo mpunzi, akanateguza izo mpunzi avuga ko ubukungu bwa Malawi bwose ari zo zibufite akanerekana ko ibyo ari ikibazo k’ubutegetsi bwa FPR.
Nk’uko bisanzwe iyo FPR yishyizemo ko ifite ikibazo, aho kitagombye kuba, igisubizo bakibonera mu guhungabanya abantu, k’ubica no kubagambanira nk’ibyo byose byo muri Malawi na Zambiya.
Nema Ange