Nta minsi ishize Abanyarwanda basenyewe n’ubutegetsi bwa FPR bwitwaje ibiza kandi nabwo ari ikiza mu bindi. Kwimura abaturage si igikorwa kibi. Ibihugu byose birabikora. Ariko uburyo bikorwa mu Rwanda biteye agahinda. Leta y’agatsiko ikora gicancuro ntitinya kwimura umusaza n’umukecuru w’imyaka 70 kurenza, abana n’abuzukuru, nta ngurane, nta gasambi nta gasaka. Ibi mwese mwarabyiboneye n’ubu amashusho yuzuye kuri murandasi.
Igiteye agahinda kurushaho, ni uburyo ayo marira y’Abanyarwanda ntacyo abwiye na mba abategetsi bayoboye u Rwanda mu gahato n’agahotoro.
Ngo umwera uturutse i bukuru….. : Mu nama igamije kwiga ku iterambere ry’ umugore ibanziriza iy’Abakuru b’ibihugu bagize Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika i Addis Abeba muri Etiyopiya, Paul Kagame yongeye kwishongora ku banyamahanga, ari nako asesagura imisoro y’abanyarwanda, maze atanga miliyoni magana ane na mirongo irindwi (470,000,000 ) z’amafaranga y’u Rwanda ngo agamije gufasha ikigega nyafurika kigamije iterambere ry’umugore.
Ibikorwa nk’ibi byo gusesagura itunga ry’igihugu uko yishakiye, Kagame amaze kubigira akamenyero. Gufasha si bibi. Ariko gupfumura ikigega ukadaha amasaka, abana bawe bashonje, ukayagabira abanyamahanga hanyuma wataha ukabategeka kugukomera amashyi, ni ishyano mu yandi.
Ibi bije byiyongera kuri Miliyoni y’Amadorari yatanze ngo yo gufasha mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Afrika y’iburengerazuba, tutabaze amafaranga atangwa ku masezerano yasinywe n’inteko y’amategeko itabizi yo gutera inkunga amakipe ya Arsenal na PSG zo mu bufaransa no mu bwongereza. Uwabaza imbonerahamwe igaragaza amafaranga ari kuhatikirira abarirwa mu ma miliyari, n’ayo u Rwanda ruvana muri gahunda ya baringa ya Visit Rwanda, yahita ahamagazwa na RIB!
Twibutse ko abasenyewe ku mbaraga muri Kigali nta ngurane bahawe. Abana babuze uko bajya kwiga. Na n’ubu hari abakirara rwa ntambi batakaje imyaka n’imyaniko y’ibyuya babize baharanira kugira igicumbi muri Kigali. Ayo mafaranga ari gusesagurwa ngo ashimishe abanyamahanga yo yonyine yakemura ikibazo cy’abimuwe muri Kigali, akanasaguka.
Kimwe mu byo Abaryankuna baharanira, ni uguharanira ko umutungo w’igihugu ugarukira bene wo ari bo rubanda. Nta burenganzira Perezida afite bwo gufata umutungo w’igihugu ngo awugabize abanyamahanga atanabajije inteko ishinga amategeko. Twabibutsa ko yemwe na ziriya nguzanyo u Rwanda rufata mu mahanga zibanza kwemezwa n’inteko zishinga amategeko z’ibyo bihugu, kuko aba ari imisoro ya rubanda.
Uko byagenda kose ibi byose birandikwa. Hari umunsi uzagera Abanyarwanda bagasubirana igihugu cyabo kiri kugurishwa runono mu banyamahanga abana b’u Rwanda bo bakena kurushaho. Ibi kugira ngo bigerweho bisaba ko tubiharanira twivuye inyuma. Twese tube Abaryankuna.
Kayinamura Lambert.
*Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose : urugero rubi ruba rubicyane iyo rutanzwe n’abayobozi