Nk’uko bimaze kumenyerwa, Leta ya Kagame ikomeje kugaburira Abaturarwanda ikinyoma mu rwego rwo kubahuma amaso kugirango ntibazigere bamenya amabi abakorerwa. Ubu ikiri kuvugwa muri iyi minsi ni uburyo iyi Leta yadukanye kubeshya ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda muri aya mezi ya vuba ngo ryaba riterwa n’imvura yibasiye igihugu. Ibyo byatangajwe na Bwana John Rwangombwa wa BNR wemeza ko mu gihembwe cya kane cya 2019, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 20% bivuye kuri 3,2% byariho mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka. Yongeraho kandi ko, n’ubwo bimeze gutyo, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10.8% bikaba byitezwe ko buzakomeza kuzamuka hejuru ya 8% muri uyu mwaka wa 2020. Nyamara kandi, iyi Leta noneho bwa mbere mu myaka myinshi ishize, yemeje ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ho 4.9% ugereranyije n’idolari ry’Amerika. Ibi rero bikaba bidasaba ko umuntu aba inzobere cyane mu by’ubukungu n’imali kugirango yumve ko hari ikintu kidasobanutse neza muri iyo mibare.
Gusa icyo twatindaho uyu munsi ni ukurebera hamwe aho Bwana Rwangombwa asobanura izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa agira ati: “Akenshi byatewe no kwiyongera cyane kw’ibiciro ku biribwa aho tubona umuvuduko w’ibiciro ku biribwa wazamutseho 20% mu gihembwe cya kane,byatewe ahanini n’umusaruro utaragenze neza mu gihembwe cya kane kubera imvura yaje itinze iba nyinshi bituma yica imyaka bigira ingaruka ku bihingwa bimwe na bimwe bijya ku masoko.” Icyo tutayobewe ni uko imvura ivugwa aha nta mezi abiri imaze igwa mu gihugu. Ahubwo ababisesengurira hafi babona ko ibi bisobanuro bya Bwana Rwangombwa bigamije gusisibiranya ingaruka z’agahomamunwa zatewe n’ifunga ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’imibanire mibi n’ibindi bihugu by’abaturanyi, ibyo bikaba bituma abaturage b’u Rwanda batakibasha kubona ibiribwa bari basanzwe bakura hanze. Nawe se ibaze: ko mu masoko menshi yo mu Rwanda ibiciro by’amavuta cyangwa makaroni byazamutse, ibyo nabyo se hari aho bihuriye n’imvura? Abanyarwanda barabihinga he? Aha twanibutsa ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda bitahwemye kuzamuka kuva mu myaka nk’ine ishize. Tuvuge nk’ubu mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2019, havugwaga ko ibiciro byazamutseho 2.4% mu gihe izamuka muri 2018 ryari kuri 1.8%. Turibuka kandi ko mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2017 ibiciro byazamutseho 7.3%, naho mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2016 bizamukaho 6.4% (n’ubwo iyi mibare itangwa na Leta nayo benshi bayikemanga). Ibi nabyo se ni imvura yabiteye?
Ikibabaza kurushaho ni ukubona igihe cyose Leta itangaje iyi mibare igerageza kuyisiga amavuta yumvisha Abanyarwanda ko ntacyo iri zamuka ritwaye. Ni muri urwo rwego Minisitiri Soraya Hakuziyaremye ushinzwe ubucuruzi n’inganda yemezaga mu kwezi kwa 6 umwaka ushize ko izamuka ry’ibiciro ari “ibisanzwe” ngo ahubwo ko ikibazo ari abacuruzi babyuririraho bakazamura ibiciro. Ni gute iri zamuka ryaba ntacyo ritwaye se mu gihe, dufashe n’urugero, imishahara y’abakozi idahinduka ngo ijyane n’ibihe? Ese ubundi kuki ibiciro bizamuka buri uko bwije uko bukeye? Murumva ariko abayobozi dufite?
Ikindi kigaragaza ikinyoma gitangaje ndetse no kwivuguruza gukabije, ni nk’aho Rwangombwa asobanura ko nta wakwizera ko muri uyu mwaka wa 2020 ibiciro bizagabanuka ahubwo akemeza ko bizakomeza ku gipimo cyegereye icyo biriho ubu. Ikibazo ni ukumenya niba imvura yatanzeho impamvu yaba azi neza ko izakomeza ikagwa ikonona imyaka! Ibibazo bisigaye byararenze iyi Leta ku buryo bigaragara ko inaniwe bimwe byo gushiramo umwuka.
Umuntu rero ntiyabura kurangiza yibaza ubu noneho niba ya nzara yiswe “Nzaramba” itarikubye inshuro amagana, mu gihe Abanyarwanda bafashwe bugwate badashobora kuvuga ku mugaragaro ko bashonje.
Baryankuna, Baryankunakazi, namwe Banyarwanda mwese, ngirango murabona ko urugamba turiho rukomeye cyane kandi rudusaba ubushishozi kugira ngo tubashe kumurikira Abanyarwanda bashyizwe mu icuraburindi n’ishyaka rya RPF.
Gisubizo Brian