Nyuma y’imvugo rutwitsi ya Kabarebe yibasiye Abanyarwanda n’urubyaro rwabo baba hanze, benshi muribo akaba ari abahunze ubwicanyi cyangwa akarengane bakorewe na FPR na Kagame wayo, mu Rwanda bararuciye bararumira nta n’umwe wigeze nibura abinenga nk’uko tubona bose bahagurukiye nyagucwa Evode Uwizeyimana wahiritse umugore, agasaba imbabazi akagira ate, ariko ntibivaneho kumwogeraho uburimiro! Umuhanzi-muhanuzi Aimable Karasira yongeye kwerekana ko igihugu kitabyaye imbwa gusa, maze abo Kabarebe yita abanzi bo kwirindwa, abahimbira indirimbo ibatera iteka yise Diaspora.
Muri iyo ndirimbo, Aimable Karasira yerekana urundi ruhande kandi rwiza rw’Abanyarwanda baba hanze aho avuga ko bafasha abari mu gihugu mu bikorwa binyuranye nko kubishyurira za mutuelle, amashuri, kubatwera mu bukwe, kubatabariza n’ibindi byinshi; akarangiza abifuriza guhorana ishema n’amahirwe, ubugingo n’ubugiri!
Dore iyo ndirimbo mu majwi no munyandiko:
ooooooh oooooh
ooooooh oooooh
Chorus
Diaspora Diaspora
Murakaramba murakagwira
Diaspora Diaspora
Muragahaha murakaronka
ooooooh oooooh
Muragahaha murakaronka
ooooooh oooooh
Muragahaha murakaronka
Verse1
Diaspora aho mu Burayi
Amerika no muri Aziya
Oseyaniya no muri Afurika
Abumva uru rurimi nkoresha
Abavuye i Rwanda na Uganda
Abavuye i Burundi na Congo
Muhorane ishema n’amahirwe
Muhorane ubugingo n’ubugiri
Diaspora
Chorus(x1)
Verse2
Icyabajyanye sicyo tureba
Icyo mumaze nicyo dushima
Niyo mwaterura amakarito
Icyo dushima ni urwo rukundo
Icyo dushima ni izo mfashanyo
Zivura abagushije ishyano
Muhorane ishema n’amahirwe
Muhorane ubugingo n’ubugiri
Diaspora
Chorus(x1)
Verse3
Ibikorwa byanyu ni indashyikirwa
Kwishyura amashuri na mituweli
Gutwerera ibirori n’ubukwe
Gutabariza ababuze kivugira
Karasira we byaramurenze ati:
Mwabaye umuryango w’ukuri
Muhorane ishema n’amahirwe
Muhorane ubugingo n’ubugiri
Diaspora
Chorus(x1)
Umuhanzi, umuhanuzi n’Umwarimu Aimable Karasira, akomeje kuba indashyikirwa mu bahanzi aho ahanga indirimbo zifite icyo zimariye u Rwanda rw’ubu n’uruzaza, mugihe abahanzi benshi dufite mu gihugu kugeza ubu birirwa baririmba urukundo rukurura irari n’iruba, mugihe urukundo nyarwo rwayoyotse kugeza ubwo Karasara amaburaburize arubona muri Diaspora Kabarebe we areba iry’ingwe!
REMEZO Rodriguez
Umujyi wa Kigali.