IPERERERZA IGICE CYA 2: UKO BEN RUTABANA YAKIRIWE NA MAJOR NYAMUSEKA USHINZWE SAFE HOUSES MU RWANDA.

Mu gice cya mbere twababwiye uko Ben yageze mu birindiro bya Sultan Makenga ari kumwe na Mwizerwa Felix bari baturukanye i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira, ndetse ari kumwe na Major Eric bakunda kwita Richard wari uturutse muzitwaga ingabo za Ben baherekejwe n’ababacungiye umutekano bari boherejwe na Sultan Makenga. Bakihagera bahasanze Lt Col Mucyo Murinzi ushinzwe ibikorwa mu ishami ry’iperereza rya gisirikare (DI). Twagarukiye aho babambitse amapingu bakabashyira muri Toyota double cabine y’umweru yari aho, bahita bajyana mu Rwanda.

Ben Rutabana yaragambaniwe ntiyarangaye!

Bavuye Rutshuro bakomeza umuhanda ujya Goma, bageze ahitwa Kibumba, barakikira bafata umuhanda wa Kibumba-Kabuhaanga. Bambukira ku mupaka wa Kabuhaanga uhuza u Rwanda na Congo, bakomeza berekeza  Mudende bahura n’umuhanda uva Rubavu, bakomeza bagana i Kigali.

Bageze i Kigali baje kwakirwa na Major NYAMUSEKA Dieudonné ushinzwe amazu bafungiramo abantu atazwi na bose aya bita “Safe Houses” mu rurimi rw’icyongereza. Ako kanya Richard bahise bamukuraho amapingu baramurekura, Mwizerwa Felix bajya kumufungira ukwe na Ben Rutabana bahita bamujyana muri Safe House iri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Major Nyamuseka Dieudonne, ushinzwe Safe houses mu Rwanda. Niwe wakiriye Ben Rutabana agejejwe i Kigali>

Amakuru urwego rw’Ubûusumyi rukura  mu izinga rya Major Nyamuseka, aratubwira ko uyu Nyamuseka ubwe hashize akanya gato yahamagaye Jean Paul TURAYISHIMIYE, akamubwira ati : “Ubu Ben amaze kungera mu maboko.” Abaduhaye amakuru, batubwiye ko bumvise Nyamuseka asubiramo amagambo yari avuzwe na Jean Paul Turayishimye kuri telefone agira ati : “Ababizi ni ba 3 gusa? Hummm! Ok…”!

Amakuru yizewe kandi aturuka mu rwego rw’Ubusûumyi rw’abaryankuna aratubwira ko Abofisiye  bakuru mu gisirikare cya RDF  ukuyemo Kagame, abandi hafi ya bose  bagiye kureba Ben Rutabana. Aha twavuga nka Gen Patrick Nyamvumba (Minisitiri w’umutekano ), Gen Mupenzi umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, General Major Nzabamwita Joseph ushinzwe NSS ndetse n’umuyobozi mukuru w’igipolisi IGP Dan Munyuza.

Ben Rutabana yafungiwe i Nyarutarama muri safe house  kuya 08 Nzeri 2019 kugeza kuya 19 Ugushyingo 2019, aho yavanywe aho ashyikirizwa Lt KAMALI, ushinzwe Kami DI detach (ishami ry’ubutasi bwa gisirikare rya Kami) . Ben rutabana  yabaye aho kugeza  mu ntangiriro z’ ukwezi kwa mbere, ubwo yongeye kwimurwa mu matariki 10 z’ukwa mbere 2020, maze ajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Bigobwe.

Lt Kamali ushinzwe ubutasi i Kami (DI Kami Detach) niwe washyikirijwe Ben Rutabana i Kami.

Ubusûumyi bw’Abaryankuna bwakurikiranye amakuru, buza gutahura ko aho muri icyo kigo cya Bigogwe hafungiye abasirikare bagera kuri 80, bari baragiye muri Congo bagiye mu gisirikare cyariho gitegurwa na Ben Rutabana, ariko bagasanga uwari ubushinzwe ariwe Major Eric bahimba Richard, yari umukozi wa Kigali, akaba yarakiraga abifuza kuba abasirikare bashya agahita abashyikiriza igisirikare cya Kagame yarangiza agahamagara Ben amubwira ko ibintu biri kugenda neza. Ben Rutabana rero bamusangishije iryo tsinda ry’abo basirikare. Umwe mu bamubonye agezwa mu Bigogwe yatubwiye ko yari ameze neza ahandi ku mubiri, usibye ko yagendaga aninagira kuko byagaragaraga ko ibirenge bye byabyimbye!

Aho mu Bigogwe kandi hafungiye abandi ba Ofisiye batandukanye bamwe bo muri FLN ndetse n’abo muri FDRL,  igisirikare cya Kagame cyatoranyije ntikibajyane i Mutobo nk’abandi bose. Ntawe uramenya impamvu abo bantu bose kugeza ubu bakomeje kurundwa mu Bigogwe. Ijisho ry’Ubusûumyi bw’Abaryankuna rizakomeza gukanura ubudahumbya ngo ribarebere  amaherezo .

IBINDI BIMENYETSO BYEREKANA KO BEN RUTABANA NA MWIZERWA FELIX BAGEJEJWE I KIGALI.

Mu gihe urwego rw’Ubusûumyi rwakurikiranye intambwe kuyindi ikirari cya Ben Rutabana, Ijisho ry’Abaryankuna naryo ryegeranyije ibindi bimenyetso ndetse byanaciye mu maso ya benshi mu bakurikirana politike y’u Rwanda. Muri ibyo bimenyetso, turagaruka ku magambo yanditswe na Tom NDAHIRO ku rukuta rwe rwa Facebook aho yiyita Peter Mahirwe.

Tom Ndahiro azwi kuba hafi y’abicanyi ba Kagame. Niwe wabaye uwa mbere kuvuga amakuru y’iburirw’irengero rya Ben Rutabana.

Ku gicamunsi cyo kuwa 23 Nzeri 2019, saa cyenda  n’iminota 32 (15:32) Tom Ndahiro yanditse amagambo akurikira : “Ese ibigarasha ko bitavuga amakuru ya Ben Rutabana? Muri gutinya iki? Mutegereje ibyo CMI ibaha ngo muvuge? Akaga kabaho!!!”

Iyi mvugo y’ubwishongozi, ininura inakina ku mubyimba, iragaraza neza ko Tom Ndahiro usanzwe ukorana bya hafi n’abicanyi ba Kagame ko yayanditse amaze kumenya kandi azi neza neza ibyabaye kuri Ben Rutabana n’aho aherereye aho ariho. Aha hari hashize ibyumweru bibiri gusa Ben Rutabana agejejwe i Kigali.

Aya magambo yanditswe na Tom Ndahiro nyuma y’ibyumweru 2 gusa Ben afashwe!

Ubwo inzego z’ubutasi za Kagame zari zirmbanyije mu kubaza no kujagajaga amatelefone ya Ben Rutabana na Mwizerwa, baje kuvana amakuru muri uyu Mwizerwa Felix maze kuwa 27 Ugushyingo 2019, inzego za rushimusi zishimuta mushiki we UMUHOZA Jackie, biza kwemezwa na RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter, itangaza ko ashinjwa ubugambanyi n’ubutasi. Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu aracyafunze, ntarahingutswa imbere y’umucamanza n’umwe. Aha hari hashize iminsi 78 Ben Rutabana na Felix Mwizerwa bagejejwe i Kigali.

Jackie Umuhoza umukobwa wa Bishop Deo akaba na mushiki wa Mwizerwa Felix, yafashwe bavanye amakuru kuri musaza we!

ICYO KWIBUKWA MURI IYI NKURU.

1) Mbese Ben Rutabana yaba yaraburiwe irengero koko?

Igisubizo ni Yego. Iburirwarengero rye  rirahanywa n’umuryango we, bigahanywa n’Ihuriro nyarwanda RNC yari abereye umuyoboke icyarimwe n’umwe mu bayobozi bakuru, biranahanywa kandi n’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamategeko banyuranye.

2) Twavuga se ko Ben Rutabana yarangaye cyangwa yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi?

Ntitwatinyuka kuvuga ko Ben Rutabana yarangaye cyangwa ko yaguye mu gico runaka! Ahubwo yaragambaniwe byateguwe neza. Ubûusumyi bw’Abaryankuna bwerekanye ku buryo budasubirwaho uruhare rw’abantu 2. Jean Paul Turayishimye na Bwana Eric ariwe bita Major cyangwa Col Richard. Aba bombi bakoranye na Leta ya Kigali mu gushimuta Ben Rutabana n’abandi bantu bataramenyekana umubare bari bitabiriye impuruza ya Ben Rutabana. Abo Ubusuumyi bwabashije kumenya ni abagabo bakabaka 80 bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe!

Jean Paul Turayishimye arashinjwa uruhare runini mu ibura rya Ben.

3) Twavuga se ko Leta ya Kagame ibifitemo uruhare?

Leta ya Kagame ibifitemo uruhare 100%.  Umumotsi wayo Tom Ndahiro niwe watangaje bwa mbere amakuru y’iburirwa irengero rya Ben Rutabana.

 Ushinzwe ibikorwa mu butasi bwa gisirikare, Lt Col Mucyo Murinzi niwe wamukuye muri Congo. Ushinzwe Safe houses, Major Nyamuseka niwe wamwakiriye anamufungira Nyarutarama, Lt Kamali ushinzwe DI Detach ya Kami, niwe wamufungiye i Kami.

Ikindi kandi kuwa 14 Gashyantare 2020, mu biganiro byahuje intumwa za Uganda n’iz’u Rwanda, ubwo Nduhungirehe yatangaga urutonde rw’abanyarwanda bakiriwe cyangwa bakandagiye ku butaka bwa Uganda, babangamiye umutekano warwo Ben Rutabana ntiyamukomojeho, mugihe bajyaga bakunda kumuhoza mu kanwa uko yakandagiraga muri Uganda.

ICYO KUZIRIKANA MURI IKI CYEGERANYO.

icyo kuzirikana ni uko Ben Rutabana yari umunyarwanda wanga akarengane, wifuzaga ko abanyarwanda bose bagira uburenganzira n’ubwisanzure bingana mu gihugu cyabo. Ibyo kugira ngo bigerweho akaba yari yariyemeje kubitangaho ikiguzi icyo aricyo cyose, kugeza no ku maraso ye bwite.

Nk’Abaryankuna twifatanyije n’umuryango we ndetse n’inshuti ze, tukaba twiteguye  kandi kuusa ikivi yatangiye, tukaba tunahamagarira abanayarwanda bose nabo gukora batyo!

Byegeranyijwe n’Urwego rw’Ubusûumyi rw’Abaryankuna, rufatanyije n’Ijisho ry’Abaryankuna.