Ibaruwa ifunguye igenewe abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

Ba Nyakubahwa Bayobozi b’ibihugu,

Impamvu: Gukorera inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikolonizwa n’Ubwongereza wa Commonwealth (CHOGM 2020) i Kigali ni uburyo bwo gushyigikira ubuyobozi budashingiye kuri demokarasi, burangwa n’ikandagira ry’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwa-muntu ndetse n’ikandamiza biranga ishyaka rya RPF hamwe n’ingoma y’igitugu iyoboye u Rwanda muri iki gihe.

Twebwe, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (Rwanda Alliance for the National Pact, (RANP) – ABARYANKUNA, duhangayikishijwe cyane n’icyemezo cyo gukorera i Kigali inama itaha y’umuryango wa Commonwealth kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 27 Kamena uyu mwaka ikazaba iyobowe na Paul Kagame.

Mu gihe gikabakaba imyaka 20, byaragaragaye ko imiryango mpuzamahanga ikomeye irimo n’umuryango wa Commonwealth yakomeje kwirengagiza nkana amajwi y’Abanyarwanda benshi batakamba basaba ko mu Rwanda habaho demokarasi nyayo n’ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’imihanda yose mu rwego rwo guhashya ubuyobozi bw’igitugu bwimonogoje n’ubwo amahanga akomeza kubuha umugisha. Mu mwaka wa 1994, amahanga yakoze nanone iri kosa rikomeye maze miliyoni z’Abanyarwanda zitikirira muri jenoside n’ubundi bwicanyi.

Ibikorwa byacu byo guhuriza hamwe abantu bose cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo turwanye aya mahano byagiye bikomwa mu nkokora n’abashinzwe iperereza ba RPF kuva mu mwaka wa 2014. Gusa n’ubwo benshi mu banyamuryango bacu bishwe, abandi bagafungwa cyangwa bagaterwa ubwoba, ijwi ryacu ntiryigeze riceceka kandi ntituzigera dutezuka ku byo twiyemeje.

Ni muri urwo rwego duhamagarira Umuryango wa Commonwealth kwita kuri ibi bikurikira mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo muri 1994:

  1. U Rwanda rukennye bikabije ubuyobozi bwiza kandi bugendera ku mategeko (iyi ikaba ari ingingo ya mbere y’iyi nama yo muri 2020)

Duhereye ku bya vuba aha, twabamenyesha cyangwa se twabibutsa ko, mu gihe hategurwa inama yanyu i Kigali muri Kamena uyu mwaka, Leta y’u Rwanda iherutse gusenya amazu y’imiryango igera ku 7,000 mu mujyi wa Kigali nta ngurane bahawe nk’uko biteganywa n’amategeko. Impamvu ya nyirarureshwa yatanzwe yari ukurengera abaturage babarinda ibiza mu gihe bizwi ko iyo miryango yari ituye aho hantu imyaka irenga 40. Impamvu ya nyayo bagerageje guhisha ni ugusukura umujyi bawukuramo imiryango ikennye y’Abanyarwanda kugira ngo abashyitsi nka mwe bazabone umujyi ukeye n’imihanda isukuye. Kugeza uyu munsi imiryango yasenyewe ntifite aho kwikinga kandi amahirwe yabo y’imbere hazaza yarayoyotse.  Byongeye, kubera ibyemezo bihubukiwe, abaturage b’abakene n’abana bo mu muhanda bakomeje kurundarundwa bakajugunywa mu magereza, nk’uko bidahwema kwandikwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kugira ngo inama ya Commonwealth yo muri 2020 izabere muri Kigali, ‘umujyi utarangwamo abakene’.

Abayobozi bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali bagerageje gutabara no gutabariza iyi miryango ariko babangamirwa n’ubuyobozi. Madamu UMUHOZA INGABIRE Victoire ntahwema kwitaba Ibiro by’Igihugu bishinzwe Iperereza (RIB) nibura kabiri mu cyumweru. Bwana Bernard NTAGANDA nawe aherutse guhamagazwa n’uru rwego kugira ngo ahatwe ibibazo. Abo uko ari babiri bagaragaje ubutwari budasanzwe bagerageza gukusanya ibifungurwa byo gufashisha iyi imiryango yasenyewe ariko igikorwa cyabo gihagarikwa n’urwego rushinzwe iperereza mu gihugu nta mpamvu n’imwe rutanze.

Bwana BARAFINDA Sekikubo Fred, umwe mu bagerageje kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ya 2017, nawe yagaragaje ubutwari bukomeye agerageza kuvuganira aba bantu bazize ubugome bwa Leta y’u Rwanda, cyane cyane abasenyewe amazu. Uyu mugabo aherutse gutabwa muri yombi ajyanwa ku ngufu gufungirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, ibi bikaba bituma umuryango we utinya ko ubuzima bwe bwaba buri mu mazi abira. Tukaba dusanga aya mahano ntaho ataniye n’urupfu rw’amayobera rw’umunyemari Assinapol RWIGARA wagongeshejwe ikamyo i Kigali maze agashushubikanywa ajyanwa mu bitaro bya Polisi akahapfira mu buryo bw’urujijo ariko bumaze kumenyerwa mu gihugu. Imitungo ye yahereye ko ifatirwa n’ubutegetsi mu gihe iyindi yasenywe. Umukobwa  we RWIGARA Diane, nawe yagerageje kwiyamamariza kuba Perezida, ariko ahita afunganwa n’umuryango we, ubu bakaba baracecekeshejwe.

Ihohoterwa rishingiye kuri politiki hamwe n’ubuyobozi butagendera ku mategeko mu Rwanda umuntu yabigaragariza mu zindi ngero nyinshi. Ubu igihugu gisigaye gikoresha ingengo y’imari itagira uko ingana mu gushyigikira amakipe y’umupira akomeye y’i Burayi, ibi byemezo bikaba bifatwa bitanyujijwe mu nteko ishingamategeko kugira ngo bisuzumwe, yewe n’impamvu z’ibi byemezo nta na rimwe zijya zitangazwa. Ibyo bikaba biba ngo kubera ko Perezida wa Repubulika, uherutse kwiyongerera manda kugira ngo agume ku butegetsi, ariko yabitegetse. Tukaba dusanga rero igihugu cyica abantu bose bazamuye ijwi kugirango babaze ibyo bibazo atari urugero rwiza rw’igihugu kigendera ku mahame y’i Harare yo muri 1991 agenga umuryango wa Commonwealth, bityo kikaba kidakwiriye kwakira iyi nama yo muri Kamena 2020.

  • Ikoranabuhanga no guhanga udushya

Mu gihe amahanga akomeje kwirengagiza ibibera mu Rwanda ku bijyanye na demukarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, Leta y’u Rwanda ikomeje kwiratana icyo yita ibikorwa by’indashyikirwa mu ikoranabuhanga no guhanga udushya. Nyamara ariko, mu gihe ushobora kuba ufite Interineti ya 4G muri hoteli runaka, byagutangaza ko iruhande rw’iyo hoteli hari abaturage batabasha kurya gatatu ku munsi. Leta y’u Rwanda ntishobora kuvugisha ukuri ku kuntu imishinga nka  “One Child One Laptop program” yananiwe kugira icyo igeraho gifatika. Twemeza ko Abanyarwanda miliyoni 12 bakeneye ikoranabuhanga no guhanga udushya, ariko mbere y’ibyo byose bakeneye kubona amashanyarazi, amazi meza ndetse n’uburezi bufite ireme. Ni gute abantu bahanga udushya batarahawe uburezi bwiza? Kugira ngo u Rwanda ruzabe igicumbi cy’ikoranabuhanga bigomba guhera ku bantu basaga 80 ku ijana batuye mu byaro no ku barangiza amashuri muri iki gihe bafite ubumenyi buke. Ibi bikaba biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Intebe mu mwiherero wa 17 w’abayobozi aho yemeza ko uburezi budafite ireme nibukomeza bishoboka ko mu myaka 15 iri imbere igihugu cyazabura abantu bafite ubushobozi bwo kuba bayobora uturere. Bityo rero, kubera ibyemezo bibi n’imiyoborerere mibi bya Leta, turasanga u Rwanda rutagombye gufatwaho urugero mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, nk’uko iyi ari imwe mu ngingo nkuru z’inama ya Commonwealth.

  • Ibidukikije

Ibiza byatewe n’imvura biherutse kwibasira umujyi wa Kigali ni ikimenyetso ntakuka cy’uko uyu mujyi icyo ukeneye cya mbere atari ukwirukana abakene nta n’ingurane bahawe, ahubwo twe tubona hagombye gushyirwa ingufu mu gufata amazi y’imvura ku buryo bukwiye kandi burambye ndetse imiturire yo mu mujyi igatunganywa ku buryo butagira uwo buheza mu nzego zitandukanye z’abaturarwanda.

  • Ubuhahirane

Ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’u Rwanda ndetse no ku buhahirane hagati y’ibihugu bya Uganda na Kenya, byose biri mu muryango wa Commonwealth. Tutarinze gusesengura cyane iby’iki kibazo, abenshi muri twe tuzi neza ko cyatewe n’uko u Rwanda rutajya rwihanganira abatavuga rumwe narwo, bityo rugahora rushaka kohereza ba maneko bo gushimuta no kwica impunzi z’Abanyarwanda zinyanyagiye mu bihugu by’abaturanyi birimo na Uganda. Iri banga rikaba rizwi na bose ko ari ryo ryatumye umupaka wa Gatuna ufungwa. Ni nabyo kandi byabaye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Ibi rero bikaba byerekana ukuntu ubuyobozi bubi mu Rwanda butagira ingaruka mbi ku Banyarwanda bari mu gihugu gusa ahubwo bihungabanya akarere kose ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Umuryango wa Commonwealth wakagombye kwita kuri iyi ngingo.

Mu gusoza iyi baruwa turifuza gushimangira ko ingingo ya nyuma irebana n’urubyiruko iri mu zizibandwaho n’inama ya Commonwealth ibangamiwe cyane mu gihugu mwahaye kwakira iyi nama yanyu ikomeye cyane. Mu ngingo twavuze haruguru zose, usanga urubyiruko ari rwo rubangamiwe by’umwihariko. Aha twavuga nk’ifungwa mu minsi mike ishize ndetse n’iyicwa kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 ry’umuhanzi n’impirimbanyi y’amahoro Kizito MIHIGO, wabaye mu ba mbere bagerageje guharanira ubwiyunge nyabwo n’ibiganiro hagati y’abana b’u Rwanda, akanaba umwe mu batangije iyi mpinduramatwara Gacanzigo hamwe na NIYOMUGABO Gerald, nawe waburiwe irengero muri iyi myaka ishize kuva muri Mata 2014, ubutegetsi bukabikora bugamije gucecekesha no gutera ubwoba urubyiruko rushaka ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu mu Rwanda . Uru rukaba ari urundi rugero rwerekana uburyo amahanga akomeje kwirengagiza mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guhutaza abatavuga rumwe nayo, ibi bikaba bihungabanya urubyiruko runyotewe cyane impinduka zimbitse mu birebana na demokarasi n’uburinganire muri byose hagamijwe kurimbura igitugu cy’umuntu umwe mukomeje gufata nk’igikomerezwa.

Twebwe, Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (Rwanda Alliance for the National Pact (RANP)–ABARYANKUNA, twongeye kubasaba ko, aho gushyigikira  ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe mu Rwanda, muzakoreshe inama n’amahame byanyu mubushyiraho igitutu kugira ngo bwubahirize amahame mwumvikanyeho mukanasinyira imbere y’amaso y’isi yose.

Turizera ko muzumva ijwi ryacu ku bw’ejo hazaza heza h’igihugu cyacu. Turabasaba ko igihe muzaba muri i Kigali, muzashimangire amahame y’umuryango wanyu wa Commonwealth ariyo kurengera no guteza imbere indangagaciro z’ibanze za Commonwealth, demokarasi, ibikorwa bya demokarasi n’inzego z’ubuyobozi zigendera ku buzima bwa buri gihugu, ubutegetsi bugendera ku mategeko n’ubwigenge bw’ubucamanza, Leta zubakiye ku kuri, amahame y’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwa-muntu burimo uburenganzira n’amahirwe bingana ku banyagihugu bose hatitawe ku bwoko, ibara ry’uruhu, imyemerere ndetse n’ibitekerezo bya politiki.

Turabashimiye,

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu (Rwanda Alliance for the National Pact (RANP)) – ABARYANKUNA

Umuhuzabikorwa Mukuru.