BEN RUTABANA NTABWO ABARIZWA MURI UGANDA: INZEGO ZOSE ZA UGANDA ZABIHAMIJE

Nkuko byatangajwe mbere hose n’Ijisho ry’Abaryankuna ndetse n’Abaryankuna TV, Ben Rutabana ntawe uri muri Uganda! Mu rukiko I Kampala kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gashyantare 2020, aho byari byitezwe ko Ben Rutabana ashobora kwerekanwa mu rukiko rukuru I Kampala, ababuranira Leta ya Uganda bagaragaje ko batazi aho Ben Rutabana ari, icyakora bavuga ko mu nzego esheshatu zishinzwe umutekano muri Uganda, eshatu ari zo zagaragaje ko zitazi aho Rutabana yaba aherereye.

Iyi nkuru dukesha BBC, ije yunga izo nzego eshatu harimo urwego rw’iperereza rw’imbere mu gihugu, urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha, n’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare, zose zagaragaje ko nta kanunu kuri Ben Rutabana.

Aho mu rukiko kandi ababuranira Leta ya Uganda bavuze ko hasigaye amakuru ashobora gutangwa n’izindi nzego eshatu ziri mu zishinzwe umutekano ari zo z’igipolisi n’iz’igisirikare, basaba kongererwa igihe kugira ngo babaze neza izo nzego zisigaye kuko bacyekaga ko wenda rumwe muri zo rwaba rumufite.

Mu gihe urukiko rwahaye abo baburanira Leta iminsi irindwi, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gashyantare 2020, nyuma y’iminsi ibiri gusa, inzego zose zishinzwe umutekano muri Uganda zagaragaje ko Ben Rutabana atabarizwa muri izo nzego, kandi ko Uganda itazi aho Rutabana yaba aherereye, hagaragaye inyandiko Ijisho ry’Abaryankuna rifitiye copy, ziturutse muri zo nzego zose zihamya ko nta na rumwe muri izo nzego zizi aho Rutabana aherereye.

Chimpreports (Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda) yashyize ahagaragara amakuru agaragaza uko Ben Rutabana yaguye mu mutego wa Kigali biciye kuri Sultan Makenga wa M23 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, akajyanwa i Kigali nk’uko n’ubundi Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwabigaragaje mu byumweru bibiri bishize.

Chimpreports yahaye iyo nkuru umutwe ugira uti:”INVESTIGATION: How M23’s Makenga lured Rwandan Dissident Ben Rutabana to DRC”: Ibi bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo “Iperereza: uburyo Makenga wa M23 yoheje Ben Rutabana utavuga rumwe n’ubutegetsi kujya muri Kongo”.

Muri rusange icyo kinyamakuru kirasa nk’ikifashishije ibyo twatangagaje mu nkuru ebyiri z’icyegeranyo ku ibura rya Ben Rutabana, maze gihamya ko Ben yajyanywe muri Kongo ku kugambane ka Sultan Makenga wa M23, ndetse icyo kinyamakuru nticyatinye kugaragaza ko iyo M23, yari iya Kigali kuva na cyera.

Chimpreports yavuze ko ubwo Ben yerekezaga muri Kongo asanze Makenga yari afite amadorari y’Amerika ibihumbi Magana abiri (200000USD), yagombaga kugura intwaro. Icyo kinyamakuru kigahamya ko yabanje guca i Mbarara kwa bishop Deo Nyirigira, wo mu idini rya AGAPE Church. Bakavuga kandi ko yaciye Kisoro ajya kwa Makenga.

Ikinyamakuru cyakomeje gihamya ko mbere y’uko Ben agera kwa Makenga, uyu Makenga ngo yaba yarabwiye abantu be ba hafi ko yashakaga kugura imbunda z’abarwanyi ba RNC, bashoboraga gutsinda Kagame neza.

Ikinyamakuru chimpreports cyavuze ko Makenga yakoreshejwe nk’akamashu hagamijwe guta muri yombi Ben Rutabana, ngo kuko Ben yari yizeye ko Makenga adashobora kuba yamugambanira, nyamara kandi ngo nkuko icyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye cyabigaragaje ko M23 yari umutwe w’igisirikare cya Kagame RDF.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko ingabo za RNC cyangwa se izo Ben yari agiye kureba zari zarafashwe n’ingabo za Kagame zitwa Rwanda special Forces, izo ngabo ngo zikaba zaratanze amakuru aho zifatiwe n’iza Kagame ko zahabwaga inkunga na Ben Rutabana.

Ishusho ya bimwe chimpreports yanditse

Umugambi ngo wakozwe ku buryo izo ngabo zafashwe zikoreshwa zigashukashuka Ben Rutabana akava mu Bubiligi akajya muri Kongo yibwira ko asanze ingabo ze.

Ngo izi ngabo zari zagizwe imbohe za kagame, nizo zakoreshejwe na special Forces ya Kagame, zibeshya Rutabana ko urugamba rurimbanije maze nawe yihutira kujya kuzisura, agwa mu mazi abira atyo.

Nyuma y’uko izo ngabo zimubwiriye ko icyo zicyeneye ari intwaro, kandi ko bamwizeye ndetse ko bategereje ko azibazanira, Rutabana wari ufite ibihumbi Magana abiri by’idorari yari yarakusanyije yaramanutse kuko bari bamaze kumwemeza ko hari n’ibitero shuma bari baragabye ku Rwanda.

Nanone kandi ku rundi ruhande Makenga nawe ngo yari yijeje Ben ko azamuha ingabo, igihe yaba amuhaye amafaranga mu ntoki. Birasa nk’aho Ben yifuje kumanukana ayo madorari ashaka kuyaha Makenga mu ntoki ngo ahite anareba uko ibintu bihagaze ku kibuga.

Ikinyamakuru gihamya ko akigera muri Kongo yatwawe n’abantu ba makenga, kandi ngo ubwo nibwo  umuryango we watangiye kumubura kuri telefone.

Chimpareports yahamije ko ifite amakuru yizewe ko Ben akigera mu birindiro bya Makenga yafashwe, agafungwa, akanamburwa ayo madorari. Ngo yaba yarafungiwe ahantu hatazwi, ibyo bikaba binyuranye n’abavuze ko yafashwe na RUD-Urunana.

Chimpreports ivuga ko icyatumye urujijo ku ibura rya Ben ruba rwinshi, ari uko perezida wa Uganda yabujije abategetsi bo muri icyo gihugu kugira ibyo bavuga ku bibazo by’u Rwanda, ibi bikaba byarahaye urwaho u Rwanda kwivugira ibyo rushatse rugamije gusenya RNC.

Twakibutsa abakunzi bacu ko Ubusuumyi bw’Abaryankuna buri kubategurira igice cya gatatu ku ibura rya Ben Rutabana kizabageraho vuba aha gikuraho igihugu n’impungenge kubagishidikanya ko Ben Rutabana ari i Kigali.

Ubwanditsi.