MUKAGASANA YOLANDA ARARWANA N’UMUZIMU-BALINGA YIREMEYE WA KIZITO MIHIGO MU GIHE WE YIBEREYE UMUTAGATIFU

Spread the love

Mu ntambara yo gukomeza gufata mu mabuno ngo bidahita, abambari ba FPR bakomeje kuyirwanira urugamba rwa ndanze nyuma y’uko yivuganye Kizito Mihigo isi yose ikifata ku munwa. Umwe muri abo bambari bo mu Rugwiro, Mukagasana Yolanda yakuye inkota mu rwubati aho ayijombagura Nyakwigendera Kizito Mihigo ngo arebe ko yamwica ubwa kabiri kuko ba shebuja bamwishe mbere basanze barakoze ubusa.

Mu nyandiko yanyujije mu binyamakuru bikorera ingoma nywamaraso ya FPR Inkotanyi yikora mu nda ikabyigamba, Mukagasana arabangatura amagambo yo kugerageza guhindanya isura ya Kizito Mihigo ngo amwangishe benshi, amucecekeshe burundu. Gusa kubera ko amaraso maziranenge asama, urwo rugamba arwana n’umuzimu yiremeye wa Kizito Mihigo, ararurwana nabi yihindanya isura kuko uwo ashaka guhindanya yamaze kugera mu rugaga rw’abera kubera kwitangira indangagaciro z’abera zitarangwa mu bikorwa no mu mitima by’abantu nka Mukagasana.

Urugwiro rwakiriye ubushinyaguzi bwa Yolande Mukagasana neza nkaho yabutumikiye!

Kizito Mihigo akiri kuri iyi si yaramburiraga amaboko bose. Nta vangura. Wari wo muhamagaro we. Bimwe bita vocation. Ni uko abenshi mwamubonaga azenguruka ibigo by’amashuri atibagiwe na gereza zifungiyemo abantu. Kizito ni uko yahoze. Mu Kirundi niho bivugitse neza ngo “niko yaamye”. Ari no mu Burayi, Kizito yabonanye na bose nta vangura. Nuko yasuye Twagiramungu, arahindukira asura Mukagasana. Nguwo Kizito. Nuko yumvaga ubunyarwanda. Mu mutima we yari afite ibyiyumvo birenze kure ubwoko. Ubumuntu kuri we yari yo ntangiriro ya byose. Ati ndi umuntu ndetse ijye ibanziriza na ndi umunyarwanda! Aba avuguruje umwami atyo! Abanyarwanda twagize batekereza nkawe ni mbarwa.

Kizito Mihigo yaranzwe no kuba umunyamahoro, no gushishikariza abantu kurangwa n’urukundo n’imbabazi

Ngaho rero aho atandukaniye na Mukagasana. We ubona abantu bita igikeri umwana wo ku Kibuye witunatunye ati nanjye naba Miss Rwanda, yagera kuri Podium bati vuga uvuye aho uri inkende. Mukagasana wavanguwe amoko abe bagashira akaruca akarumira. Kizito wiciwe abe akiri muto nawe agacika icumu, akanga agafata inanga we agahanika ati ariko na bariya bandi bapfuye n’abo n’abantu ndabasabira. Kagame akazurura ati nkwice mwene rutagambwa sinishe bake, n’abandi narabishe ntacyo nabaye. Amaraso y’intungane agaseseka, Mukagasana agakoma yombi, nyuma agaterura inkota-karamu ngo ashimishe ingoma asenga, akajombagura umurambo wa Kizito wanizwe na Kagame ngo arebe ko yapfa ubwa kabiri agaceceka, akibagirana nk’ikivume.

Bikanga ariko! Ijuru rigakomeza rikohereza ku isi hose umucyo Kizito yasize acanye. Kuko n’ubundi niryo ryamwohereje ngo awucane ahereye i Kibeho. Nk’uko nawe yabihanuye ati ndi intumwa nto, igikuru ni ubutumwa. Natwe Abaryankuna tugafata amatabaza y’ubutumwa bw’umucyo Kizito na Niyomugabo baturaze tukamurikira u Rwanda n’isi. Kutazima k’ubwo butumwa rero bitera ikirungurira ababaswe n’umwijima nka Mukagasana. Abo guhora ari inshingano kabone n’iyo wahora muri rusange. Mu gihe Kizito we yemeraga kujya gusangira nabo ku meza kugira abigishe ubumuntu, bareke kuba nk’inyamaswa. Ikibabaje nuko nabo bazi aho ivangura ryagejeje umuryango nyarwanda, bakagombye koba bafite ubuhamya bwo kwigisha urukundo, bwo gutasingiza umwijima. Ni nabyo Kizito yababwiraga ntibumve. Na n’ubu binangiye imitima. Urwango rwabazibye amatwi.

Mu nyandiko ye, mu bwishongozi bwinshi n’agashinyaguro kenshi Yolanda aragira ati “Wamukunda utamukunda, Kizito ntakiriho, nta n’uzongera kubaho ukundi”. Ibi harya nibyo bita ubugoryi cyangwa ni byo bita ubugome? Muransobanurire.

Kizito Mihigo Mutagatifu we ukiriho kandi uzahoraho arasubiza Mukagasana mu ijwi ryiza ryuje impuhwe agira ati: “Muryango wanjye nagutwaye iki? Icyo se nakubabajeho ni ikihe? Ngaho nsubiza. (…..) Njyewe nagukinguriye inyanja, wowe ukinguza icumu urubavu rwanjye? Muryango wanjye nagutwaye iki? Icyo se nakubabajeho ni ikihe? Ngaho nsubiza!

Kayinamura Lambert

One Reply to “MUKAGASANA YOLANDA ARARWANA N’UMUZIMU-BALINGA YIREMEYE WA KIZITO MIHIGO MU GIHE WE YIBEREYE UMUTAGATIFU”

  1. Mukagasana abatamuzi barabarirwa.
    Uyu Mukagasana Yoranda yari infirmière muri CHK namwe mwumve ko uwo mwuga yawize ku ngoma yita izo abahutu yanga urunuka. Byumvikane ko atakumiriwe mu ishuri kuko ari umututsikazi ndetse ahabwa akazi keza mu bitaro bikomeye byo m’umurwa mukuru ariwo Kigali.

    1994 Mukagasana yahishwe n’ umuhutu bari baturanye, amugeza kuri paroisse ya Nyamirambo yari iyobowe na b’abapadri bera ( Pères Blancs) . Yahasanze Padri Blanchard na Otto, umudage. Baramuhisha bikomeye bamushakira umu colonel w’umuhutu Mugemangango amugeza Saint Paul.

    Kubera imyitwarire ye mibi impunzi ziramwinuba nibwo abapadiri bamuhungishirije Hotel Mille Colline. Yaje kuhava ararorongotana kimwe n’abandi bari mukaga , ashobora kugera Belgique.
    Abamuzi icyo gihe cya za 1994 kugeza 2000 yari yarabaye star wa génocide nubwo aha ndahakana agahinda yatewe niryo shyano ryagwiriye u Rwanda, ariko we yararengereye , arabeshya ahimbira ibitutsi umuhutu yijunditse wese karahava. Nguwo mu binyamakuru, nguwo mu mashuri … nguwo mu nkiko aje kubeshya no kubeshya abandi bazira kuba abahutu.

    Mukagasana yanditse ibitabo bibiri:
    Mu bitabo bye, ahurutura ukuri kuvanze n’ibinyoma no kwihakana abamukijije , nguwo ageretse urusyo ku bapadiri, na kiliziya gatorika yamuhishe ikamukiza. Padri Otto abisomye arumirwa akibaza niba ari mukagasana Yolanda yari azi….umuzungu biramuyobera yifata umunwa.
    Mukagasana ubwo yarakize aratunga aratunganirwa, yubaka amazu meza cyane i Nyamirambo ashinga ikigo cyo kurera abana . ibyo tunabimushimire kuba yaritaye ku mfumbyi. Ariko
    Mukagasana Yolanda, ntatinya guhemuka akabeshya akabeshyera abandi, ibyo rwose ntimubiteho igihe. Mubyemere uko biri, gusa Imana izamubabarire.

    Guhangara kizito Mihigo kwe, byibatesha igihe, ni kamere nyoko ye ; yo gusebanya no guhemuka. Biriya avuga ko yavuganye na kizito Mihigo wasanga ari inzozi bitarabaye ari ibihimbano gusa.

    Abamuzi bavuga ko yagira ngo ibinyamakuru bimuvuge yongere yibutse abategetsi ba FPR ko agihari, kandi ko akibafitiye akamaro. Gusa yibuke ko Kizito Mihigo ari indashyikirwa. Gusa abamubonye muri ayamateshwa ye ajomba amacumu iwatahiye, ntakibwire ko bamushima . ahubwo bamugaya bucece kabone naho baba batunzwe n’ICYAMA …

    Ubundi iyo umugabo aguye urenzaho utwatsi ukigendera. Mukagasana Yolanda, burya wari kwicecekera wenda ukavugira mu matamatama ubwo bugoro bwawe; kuko benshi bo bayavugira mo bababajwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo. Ngiryo itandukanyirizo kandi si rito na busa.

Comments are closed.