Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, Ambasade y’u Rwanda i Maputo yakwirakwije mu ba nyarwanda baba muri Mozambique itangazo ribatumira mu gikorwa cy’umuganda giteganyijwe kuri uyu wa 07 Werurwe 2020 i Maputo muri Mozambique. Nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga, ngo uwo muganda uzakorwa n’abanyarwanda baba muri Mozambique bafatanyije n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’icyo gihugu!
Uyu Ambasaderi Nikobisanzwe mu gutumira abanyarwanda ntiyavanguye yatumiye muri rusange, mu gihe ibihugu bihuriye mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’amajyepfo SADEC, wakajije umurego mu kugenzura abanyarwanda bakirwa mu bihugu byabo bavuga ko ari impunzi, ariko nyuma y’igihe gito bakaza kugaragara mu bikorwa binyuranye biba byateguwe n’Ambasade y’igihugu bahunze. Kubw’ibyo bihugu, iyo umuntu yitabiriye igikorwa cyateguwe na Ambasade, biba bivuze ko atari impunzi kuko Ambasade iba ihagarariye icyo gihugu. By’umwihariko igihugu cy’Afurika y’Epfo cyahagurukiye iki kibazo, kandi birazwi ko Mozambique na Afurika y’Epfo nk’ibihugu by’ibituranyi ibintu byinshi babikora kimwe.
Andi makuru agera ku ijisho ry’Abaryankuna ni uko iki gikorwa atari umuganda ugamijwe gusa, ahubwo ari ukwiyamamaza kuko hateguwe umwambara (amajire) uzambarwa n’abazitabira uwo muganda uzaba ugaragaraho amadarapo y’ibihugu byombi! Ikiza kuruta ibindi ni uko Mozambique iri mu bihugu bizi neza u Rwanda, kuburyo kubajijisha atari ibya nonaha. Na Ambasaderi ari ambasaderi bamutunze bazi ko ari umwicanyi, dore ko Afurika y’Epfo yabahaye amakuru ye yose, nyuma y’aho yamuhambirije shishi itabona kubera uruhare yagize mu kwinjiza abicanyi ba Kagame ku butaka bwa Afurika y’Epfo, ariko kubera isoni nke za Kagame akamugira ambasaderi mu gihugu gituranyi cy’icyamwirukanye!
Iyo uyu Nikobisanzwe aba ashaka ko ari umuganda witabirwa n’abanyarwanda bose muri rusange, Ambasade ntiyakagombye kubishyiramo akaboko. Ariko kwihandagaza ikaba ariyo itegura kandi igashaka guhagararira iki gikorwa, ubwo bihita byumvikana ko yahise igihezamo abanyarwanda b’impunzi, kuko kizira kikaziririzwa ko impunzi yitabira igikorwa cyateguwe n’ambasade y’igihugu yahunze. Agiye kubihuhura avuga ko umuganda uzitabirwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu! Ubwo nihazazamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe impunzi INAR?
Uyu mugabo niba atabikoze nkana ngo ashyirishe mu bibazo abadasobanukiwe, imitwe yatetse iramupfubana, kuko bigaragara ko banabishoyemo amafaranga menshi!
Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose!
Uwamwezi Cecile.