RULINDO « ISOKO RISHOBORA KUZATUGWA HEJURU NYUMA Y’UKWEZI KUMWE »

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bafite impungenge ko isoko ritamaze n’ukwezi ritashywe ryazabagwira. Nyamara byari byatangiye neza aho abaturage bo muri ako karere binjiye mu Icyerekezo cya  2020 bubakiwe isoko rya Rusine, ryatashywe mu kwezi kwa Gashyantare 2020. Nta n’ukwezi kurashira, nk’uko ibirori byo kuritaha byabaye ku mugaragaro, urukuta rw’umukingo uririnda rwaguye ku manywa y’ihangu.

Iryo isoko ryatwaye akayabo k’amafaranga arenga miliyari magana aridwi (700,000,000Rwf), rikaba ritanamaze n’ukwezi kumwe. Nkuko Ikinyamakuru Bwiza.com cyabitangaje  «urukuta rw’umukingo rwubatswe iruhande rwaryo ngo uririnde rwatangiye guhirima, ndetse bikaba bishoboka cyane ko rwose rushobora gusenyuka ».

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yatangaje “ko bitarenze uku kwezi kwa Werurwe ruriya rukuta rwasenyutse ruzaba rwamaze gusanwa”. Uko umuntu asigaye abibona, harakabaho imvura mu Rwanda isigaye yarabaye igisobanuro cy’ibitangenda neza byose. Uwo muyobozi, Mulindwa Prosper, yasobanuye ko ikibazo ari imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’ubutaka bwo muri ako gace, aho yavuze ko «Habayemo ikibazo cy’ahantu amazi yinjiriraga, ubutaka buratoha hanyuma biraremera biragwa ».  Mu gutangaza uko ikibazo kizakemurwa, yavuze ko «Abatekinisiye bahisemo kongera gukora inyigo babanje gusuzuma imiterere y’ubutaka, hanyuma bikazakorwa bashingiye ku nyigo yimbitse kuko ubutaka bwaho baketse ko bushobora kuba bufite ikibazo kindi cyihariye.” Ugira amahirwe macye yaba atarize cyangwa atazi gushishoza gake kugira ngo yemere igisonanuro cyatanzwe.

Utari muri abo bantu, yasigara yibaza niba nyuma y’ukwezi batashye isoko ari bwo bagiye kwibuka gusuzuma ubutaka! Mbese nyine ni akataraboneka, bimwe mu bintu bibera mu gihugu cy’u Rwanda gusa.

Amakosa y’ibihekane si ubutaka budasuzumwe gusa, hari no kwandika nabi Ikinyarwanda!

Dusesengure iyi nkuru:

Dukurikije uko ubwubatsi bw’umwuga bugenda iyo bukoze neza,  twabwira abatabizi ko, mbere yo kubaka ahantu hose ikintu cya mbere cy’ingezi kirebwa ari «uko ubutaka buteye ». Gutyo mu mirimo yo gusiza no gucukura bakaba basuganyira ubutaka iyo ari ngombwa. Ariko ikigaragara kuri iri soko rya Rulindo gusuzuma ubutaka bizakorwa isoko ryaramaze gutahwa no gusenyuka.

Icya kabiri, iyo ubutaka budakomeye, biba ngombwa gucukura hasi cyane ku buryo imikomerere y’icyubakwa iba ishingiye mu rushimangiro n’urufatiro rw’inyubako. Ariko nkuko bigaragara i Rulindo ibyo ntibyakozwe ahubwo hakozwe rya tekinika imitegekere n’imikorere bya FPR bishingiyeho, batereka amabuye hejuru y’ubutaka nabwo butabanje gusuzumwa.

Mu kurangiza, ubundi mu bipimo by’ubwubatsi bwa kinyamwuga, nta nyubako yagombye gusenyuka itamaze byibuze imyaka icumi, ari cyo bita garati y’imyaka icumi. Ikibabaje kandi ni uko isoko ari ahantu hahurira abantu benshi, ku buryo gusuzuma ubuziranenge bwaryo byagombye kuba byarakozwe neza,  bukaba inkingi y’umutekano w’abazarigendamo. Nyamara nkuko bigaragara i Rulindo isoko ntiribashije no kumara ukwezi kumwe? Aka ni akumiro!!!

Dusoza ntitwabura kwibutsa abantu ibyo Ijisho ry’Abaryankuna ryiboneye ubwo ryahageraga, ndetse wenda byagaragarira buri wese ureba ibigaragara n’ibitagaragara. Ukigera ku irembo ry’iri soko, ubona ko rwiyemezamirimo wahawe kwandika kuri iri soko ndetse n’abamuhaye isoko bose basa n’abatazi Ikinyarwanda kuko aho kwandika ngo “ISOKO RYARUSINE”  aho bari bakwiye kwandika ngo “ISOKO RYA RUSINE” ibi byatumye abantu babaha urwamenyo, none mu gukosora n’ubundi bahita bakora irindi kosa ry’imyandikire ari naryo ubu rikiriho “ISOKO RYA   RUSINE”. Nta gushidikanya ko iki na cyo ari ikindi gihamya cy’itekinika ridasigana na ruswa bigatuma amasoko ahabwa abadafite ubushobozi bwo kuyakora neza.

Aha ubanza bategereje uzasuzuma Ikinyarwanda!

Umuntu yakwibaza niba aya makosa y’ibihekane yakozwe mu kwubaka iri soko azakosorwa bigakunda, cyangwa niba bazabireka abo rihitana rikabahitana cyane ko n’uwagerageza kubikosora ashobora guhura n’ingorane imusaba kubisenya byose agatangira bundi bushya.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso.

Nema Ange