GUTABARIZA ABARI MU KAGA BATEWE N’IBIZA HAMWE N’UBUTEGETSI BUBI

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 kugeza muri izi ntangiriro za Gashyantare 2020, hirya no hino mu Rwanda haguye imvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abantu inasenya byinshi. Imibare ya vuba iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hagati y’ itariki ya 02 na 04 Gashyantare 2020 igaragaza ko imvura yahitanye ubuzima bw’abantu 19 mu gihugu hose. Muri aba, harimo umuryango umwe w’abantu barindwi wari utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’inzu bose bahita bapfa. Harimo kandi abandi bantu batatu bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, babiri bo muri Ndera mu Karere ka Gasabo, bane bapfuye mu Karere ka Kicukiro na batatu mu Karere ka Gatsibo. MINEMA yatangaje kandi ko muri ayo matariki yavuzwe haruguru, iyi mvura yakomerekeje abantu umunani inasenya inzu 98 mu gihugu hose. MINEMA kandi yerekanye ko kuva muri Nzeri kugera mu Ukuboza mu mwaka wa 2019, abantu 68 bahasize ubuzima, 104 barakomereka naho inzu 2078 zirasenyuka. Nta washidikanya ko uretse iyi mibare, hagomba kuba harapfuye n’abandi benshi batamenyekanye ndetse hakononekara n’ibintu bitagira ingano mu gihugu hose.

Ikindi kandi, mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2019, abantu batari bake basenyewe na Leta y’igitugu yitwaza ko batuye mu manageka. Nyamara ariko Ijisho ry’Abaryankuna ryasanze abenshi muri abo basenyewe nta ngurane bahawe kandi nta n’amanegeka bari batuyemo ahubwo ko byari uburyo bwo gusukura umugi wa Kigali birukanamo abenegihugu b’abakene kugirango bazabashe kwereka ba mukerurugendo ko Kigali ari umugi usukuye kandi ko u Rwanda rukataje mu iterambere.

Ku itariki ya 09/03/ 2020, umujyi wa Kigali nanone watangaje ko ugiye gusenya izindi nzu 1,000 ziri mu manegeka mu mujyi wa Kigali “mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza byaterwa n’imvura nyinshi iri kugwa”. Ariko nyamara abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali batuye mu gace kazwi cyane nka “Bannyahe”, baravuga ko umujyi wa Kigali ushaka kubasenyera ukabanyaga imitungo yabo witwaje ibiza mu gihe ikibazo cyabo kimaze imyaka itatu kitarakemuka. Aha twakwibutsa ko mu myaka yashize aba baturage bashatse kwimurwa ku ngufu ntangurane ihwanye nimitungo yabo bahawe, kubera ibikorwa byashakaga kuhakorewa n’umushoramari wahaguze. Aba baturage bagerageje gusaba ubutabera mu nzego zose za Leta ya Kagame ariko nta na hamwe bumvise ikibazo cyabo ahubwo hihutiwe kwitwaza ibiza ngo babanyagwe imitungo yabo.

Iyi gahunda yo gusenyera abaturange no kubimura nta ngurane bahawe ihwanye n’imitungo yabo bari basanganywe yagize ingaruka nyinshi ku buzima bw’ababikorewe. Amakuru dukesha Ishema TV yo ku Itariki ya 10 Werurwe 2020, yerekana ko mu karere ka Gasabo, umuturage nyuma yo gusenyerwa na Leta akabura aho aba, yahisemo kwibera mu mwobo. Amakuru nanone dukesha Ishema TV yo ku Itariki ya 18 Ukuboza 2019 yagaragaje ko abaturage bo ku Gisozi basenyewe ubu babuze aho baba bakaba bamwe bibera mu mirima y’ibisheke. Hejuru y’ibyo kandi, amakuru dukesha The Zoom TV24 yo kuwa ku itariki 4 Gashyantare 2020 atwereka ko hari n’abandi baturage batuye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge bashyizwe mu kaga bitewe n’igikorwa cyo kubaka umuhanda cyakorwaga n’isosiyete ya Kagame yubaka umuhanda yitwa Horizon yasibye inzira yari isanzwe icamo amazi y’imvura noneho iriya mvura nyinshi iguye amazi abura inzira asenyera abaturage. Abo baturage nabo bagejeje ikibazo cyabo mu buyobozi ariko nanubu ubuyozi bwatereye agati mu ryinyo. Nubwo ntawanze ibikorwa by’iterambere, ijisho ry’ Abaryankuna risanga byari bikwiye ko ibyo bikorwa bikorwa abaturange badahutajwe cyangwa se ngo bashyirwe mu kaga. Birababaje rero kumva ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko mu baturage bamaze kwimurwa bagera muri 5600 bose atariko bazubakirwa, ahubwo ko 392 aribo bonyine bazubakirwa.

Ishusho dukesha BBC Gahuza, abaturage baha bari bahamaze imyaka 3O!

Nyuma yo kubona ko Leta ya Kagame yatereranye umubare munini w’abaturage bayo bashyizwe mu kaga nayo ubwayo cyangwa se n’ibiza, kandi nyamara abaturage badahwema kwakwa amafaranga igihe n’imburagihe ngo ashyirwe mu bigega by’imburamumaro nk’Agaciro Fund n’ibindi, umuntu yakwibaza icyo ayo mafaranga amaze niba adashobora kwifashishwa ngo hatabarwe abanyarwanda bari mu kaga. Ibiri amambu, nk’uko biherutse gutangazwa na Banki y’Isi, akayabo k’amafaranga yagatabaye abaturage ahubwo azimirira mu mifuka y’abayobozi bihutira kuyayobereza mu mabanki yo mu bihugu byo hanze. Abaryankuna n’Abaryankunakazi turasaba buri wese ufite umutima utabara gufasha abo bahuye n’ibiza n’ubutegetsi bw’igitugu. Mu bihe bitandukanye twagiye tubona ko ubu butegetsi budahangayikishwa n’amarira y’abanyarwanda, ahubwo umuntu yagirango Kagame n’abambari be barishima iyo babonye abanyarwanda basuka amarira. Tukaba dusaba rero buri wese wacengewe n’amatwara ya kiryankuna kugoboka aba benewacu. Tuboneyeho kandi umwanya wo gushima Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi b’umutima batangiye gufasha bagenzi babo mugihe Leta ya Kagame yabaye ntibindeba.

Dr Umuhoza Merry

Komiseri muri Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage