AMERIKA YONGEYE KWIBUTSA ISI KO LETA YA FPR ITUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

Ku itariki ya 11 Werurwe 2020, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasohoye Raporo ivuga ku bikorwa byaranze Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu mwaka wa 2019. Iyo raporo ikaba itarariye iminwa ku ihonyarwa ry’agateka ka zina muntu mu gihugu kiyobowe ku gitugu cya Paul Kagame.

N’ubwo bwose mu nyandiko u Rwanda ari igihugu kitwa ko kingendera ku bugetsi nyubahirizategeko, ubutegetsi nshingamategeko, n’ubutegetsi bw’ubucamanza, iyo raporo y’abanyamerika itangira yibutsa ko ibyo atari ukuri na mba ahubwo ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe ari we Perezida Paul Kagame wica agakiza, ubu wihaye manda ya gatatu mu mwaka wa 2017.

Mu gice cya mbere iyo raporo yemeza ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu iyicwa ry’abatavuga rumwe nayo aho itanga ingero z’iyicwa rya Anselme Mutuyimana wari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, wafashwe n’abapolisi ku manywa y’ihangu, akaza gusangwa mu ishyamba yishwe anizwe no kugeza kuri iyi saha Leta ikaba itarakora iperereza ngo igaragaze abamwishe. [Aha tukaba twabibutsa ko mu buhamya bwe yatanze, Kizito Mihigo nawe yemeje ko ubwa mbere afatwa mu mwaka wa 2014 yatwawe n’abashinzwe umutekano mu ishyamba riherereye i Nyanza ya Kicukiro ariko Imana igakinga akaboko ntahite yicwa, gusa akaba atarasimbutse uwo mugambi mubisha muri uyu mwaka wa 2020 ubwo abo bicanyi basohozaga umugambi mubisha wabo bakamwivugana].

Tugarutse kuri Iyo raporo, igaruka ku bayoboke b’ishyaka rya FDU-Inkingi baburiwe irengero aribo Eugene Ndereyimana na Boniface Twagirimana babuze mu buryo bugaragara ko harimo akaboko k’inzego za Leta ya FPR.

N’umuryango Human Rights Watch ukunze kugaruka ku iyica rubozo rikorwa na Leta ya Kagame, aha baravuga ko bahagarika kandi bakanafunga abantu babaziza kuba “abanzi ba Leta”.

Muri icyo gice cyayo cya mbere, mu busesenguzi bwimbitse, abakoze iyi raporo berekanye mu byiciro bitandukanye ko uburenganzira bw’ibanze umuntu yemererwa n’amategeko bubarirwa ku mashyi mu Rwanda rwa Kagame.

Nyuma y’iburirwirengero, bagarutse ku iyicwarubozo rikorwa n’inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda, gufungwa binyuranyije n’amategeko, kubuza abantu guhabwa ubutabera butabogamye, gufunga abantu bazira ibitekerezo bya politiki, gukurikirana abantu batavuga rumwe na Leta hanze y’imbibi z’igihugu ndetse no gutwara imitungo y’abo ubutegetsi butishimiye mu rwego rwo kubakenesha aha hakaba haratanzwe urugero rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Mu bice bikurikiyeho bigera kuri bitandatu, iyi raporo yagarutse ku bipimo by’uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye aho yagiye igaragaza ingero z’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abaturage bikozwe na Leta yakagombye kubarengera. Kuva kw’inigwa ry’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza (Fredom of Expression) ku kubuza abantu kuvuga no kwandika icyo batekereza kuri internet, iyi raporo ikaba ntacyo yasize inyuma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe akaba yaratangarije umunyamakuru washakaga kumubaza kuri iyo raporo ko ngo Leta y’U Rwanda ntacyo ifite cyo kuyivugaho ngo kuko buri mwaka Raporo nk’izo zihora zisohoka. Mu mvugo ye kandi isa nk’ihamya ko ibikubiye muri iyo raporo nawe abyemera, kandi nkuko bisazwe bizwi ko FPR ihora ishaka kwihererana Abanyarwanda, amahanga ntabimenye Nduhungirehe yavuze ko nta kindi gihugu kigomba kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda ngo kuko u Rwanda ari igihugu kigenga.

Ari Olivier ari n’abandi batekereza nkawe tukaba twabacira wa mugani Abanyarwanda bakundaga guca kera bagira bati: ”Umwijuto w’ikinonko wagize ngo imvura ntizagwa!”.

Kayinamura Lambert