Hashize ukwezi kumwe, Abanyarwanda bamenye inkuru y’incamugongo, ibamenyesha ko Kizito Mihigo yiciwe aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera. iyo nkuru yavugaga ko Kizito Mihigo yaba yariyahuye yatewe utwatsi n’Abanyarwanda benshi, harimo n’Abaryankuna, aho bahise bibutsa ko Kizito Mihigo, hamwe n’abandi Baryankuna b’ikubitiro, batangiye guhohoterwa muri Mata 2014 aho ubutegetsi bwa FPR bwahagurukiye itsinda ry’urubyiruko rwari rurajwe ishinga no guharanira ubwiyunge bwuzuye mu Rwanda no kubaka igihugu cya bose, cy’ubu ndetse n’iteka ryose.
Nyuma y’ukwezi icyo ikinyoma cya FPR cyanze gufata mu Banyarwanda no mu Banyamahanga, bakomeje kubona Kizito MIHIGO nk’intwari, bamwe bakanamwita mutagatifu Kizito Mihigo, benshi nta gushidikanya bakanemera ko ari ubutegetsi bwa FPR bwamwishe.
Mu kwivana mu kimwaro, FPR ikomeje gukoresha abambari bayo mu kujijisha. Ejobundi ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe, Louise Mushikiwabo, umwambari wa FPR, yagiye mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Ubufaransa mu rwego rwo gukomeza gusiga irangi ry’ikinyoma urupfu rwa nyakwigendera. Mushikiwabo aho yari abajijwe k’urupfu ra Kizito, yigiza nkana avuga ko “ugushidikanya gukomeje gukurikira urwo rupfu rufitanye isano n’abanyapolitike barwitwaza”. Ngo ko ubuzima bwa Kizito Mihigo, “bwatwawe”, uretse ko aho yibagiwe kuvuga ko ari agatsiko ka FPR akorera kabutwaye, “kugira ngo bukoreshwe n’abanyapolitike bo mu Rwanda”. Aha nanone yibagiwe kuvuga ko abo banyapolitike ari we na bagenzi be bo muri FPR.
Yakomeje ako gashinyaguro avuga ngo “Uyu musore yari yarahindutse aho yajyaga gushakisha kuba icyamamare, mu bantu benshi n’abandi, ngo kandi batifuriza ibyiza u Rwanda”. Yarangije amagambo yuzuye isoni avuga ko “kwiyahura muri gereza atari ibintu byihariye mu gihugu cy’u Rwanda” kandi ngo akaba anicuza uko Diaspora, ifite ibibazo, ikoresha uyu musore mucyo yise “Rwanda bashing”, guharabika u Rwanda.
Tugarutse kuri ibyo byo kuvuga ko Kizito Mihigo “yashakishaga kuba Icyamamare”, byerekana ko Louise MUSHIKIWABO abarirwa muri bamwe batigeze bumva ubutumwa bwa Kizito Mihigo na gato. Nko mu ndirimbo ye “Iteme”, yari yarivugiye ko intego ye ya mbere yari uguharanira kuba “ igikoresho cy’amahoro y’Imana” kandi ko agahinda ke kari “ukubona abantu bitwaza ako kababaro (akababaro buri muntu wese ahura nako) kugira ngo babwire abandi ko urukundo ruzima ngo rwo rutagishobotse”.
Mushikiwabo afashe umwanya wo gusubiza ibibazo Kizito Mihigo adusigiye nk’Abanyarwanda ari ibyo ibi:
- Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana ari ubuvandimwe?
- Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana rigomba kuba ingiro?
- Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana riruta ibintu n’amafaranga?
Ubanza yazagera aho agatekereza ku magambo y’agashinyaguro, akomeza kugenda avugira hejuru y’ababa bari mu byago, nkuko yabikoze igihe Nyakwigendera Karegeya yari yishwe, agakomeza ashinyagurira Diane Rwigara ngo ni “umurozi” igihe yari ari muri gereza, none akaba Yibasiye nyakwigendera Kizito Mihigo amutobera amateka.
Nkuko bavuga ngo nta muryango utagira ikigoryi cyawo, abantu nkaba Mushikiwabo hari igihe umuryango nyarwanda uzababona nk’abawubereye ibigoryi byawo. Icyo gihe uzaba ushyira imbere intwari zawo, ziganjemo abahanzi bake bakomeje gukoresha urukundo nyakuri mu buhanzi bwabo. Aha turashaka kuvuga nka Karasira Aimable, wongeye kwerekana ubuhanga bwe, aho yahangiye indirimbo mugenzi we Kizito MIHIGO. Yagize ati “Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri, Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri”.
Igitandukanyije Intwari Karasira na Mushikiwabo, ni uko bigaragara ko we yumvishe ntagushidikanya ubutumwa Kizito Mihigo yatugejejeho, akaba ari nawo murage asigiye Abanyarwanda. “Umurage wawe tuzawukomeza, Gukunda no gukorera Imana, Gusaba imbabazi no kuzitanga, Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, Kuririmbira imitima irushye” kandi akaba anamwijeje ko azakomeza gutera mu ntambwe Kizito yari yarateye, aho yagize ati:“Tuzabikomeza tuzabikomeza, Tuzabikomeza tuzabikomeza”.
Amagambo y’indirimbo
RIP KIZITO by Karasira Aimable (2020)
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse1
Amatage y’ubu ni amatindi,
Kuva inkuru mbi itugezeho
Ko intumwa y’urukundo Kizito
Rurema bintu yamwishubije
Yari yarokotse genocide
None azize imico mitindi
None azize imico mitindi
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse2
Umurage wawe tuzawukomeza
Gukunda no gukorera Imana
Gusaba imbabazi no kuzitanga
Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri
Kuririmbira imitima irushye
Tuzabikomeza tuzabikomeza
Tuzabikomeza tuzabikomeza
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Verse3
Kizito aho wibereye ijabiro
Komeza usabire iki gihugu
Messenger Kizito Mihigo
Always you ll stay in our heart,
Always you ll stay in our mind,
Always you ll guide our prayers
Always you ll guide our prayers
Chorus
Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.
Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.
Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Requiescas in pace Kizito Mihigo
Outro
Karasira, please say something
Holy Kizito Mihigo
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Requiescas in pace
Nema Ange