DUSOBANUKIRWE UMWENDA W’U RWANDA: BURI RUHINJA RWO MU RWANDA RUFITE UMWENDA URENZE 400000 Frw

Mu gihe ijisho ry’Abaryankuna rikomeje kubagezaho amakuru y’ubukungu bwo mu Rwanda uko buhagaze, no gukurikiranira hafi uko imari y’u Rwanda icungwa, mu gihe kandi Banki y’isi  iherutse kumenyesha muri raporo yasohoye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020, ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwanyereje amafaranga y’inkunga arenze miliyoni  ijana na mirongo icyenda (190,000,000) z’amadorali y’Amerika, bujya kuyabikisha mu ma banki yo hanze y’igihugu kugeza mu mwaka wa 2010, kuri Radiyo Ijwi rya Amerika, ku i tariki ya 16 Werurwe, impuguke mu birebana n’imari Sindayigaya Aimé Muligo yasesenguriye Abanyarwanda uko umwenda w’u Rwanda uhagaze.

Nkuko yabitangaje, mu mwaka wa 2017, Leta yu Rwanda yari ifite amadeni ageze ku mafaranga hafi miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika (4 770 000 000$ – 6 4 406 250 000 000Frw).

Uwo mwenda uri mu bice bibiri, icyo bita umwenda wo hanze (External debt) n’umwenda wo mu gihugu imbere (Internal debt).

Umwenda wo hanze ni umwenda u Rwanda ruguza ibihugu byateye imbere cyangwa imiryango mpuzamahanga y’imari, nk’aho twumva ngo iki gihugu runaka, cyangwa se Banki runaka mpuzamahanga byagurije amafaranga Leta y’u Rwanda. Urugero Bwana Sinayigaya yatanze ni nko mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumu na rimwe (2011) aho Leta y’u Rwanda yatanze Eurobond.

Eurobond ni “ingwate ya euro”, yemerera ibihugu (nk’u Rwanda) kuguza mu ifaranga ritari iry’igihugu cyarwo (amanyarwanda). Muri icyo gikorwa u Rwanda rwagujije amadolari y’Amerika ibihumbi magana ane (400 000$ – 375 000 000 Frw). Urundi rugero rw’umwenda wo hanze, ni nko mu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’itandatu (2016), aho Banki y’isi yahinduye zimwe mu nkunga yahaga u Rwanda mo umwenda.

Muri 2017, umwenda wo hanze wari ugeze kuri miliyari eshatu z’amadolari (3 000 000 000$ – 2 812 500 175 781 Frw), ibyo bivuze ko dufatiye kuri icyo gipimo niba Abanyarwanda bageze muri miliyoni cumi n’ebyiri, buri munyarwanda, n’uruhinja, afite umwenda k’umutwe we w’amafaranga arenze ibihumbi magana abiri by’amanyarwanda (200 000 Frw).

Ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu, umwenda wo hanze, mu mwaka wa 2017, wari ugeze kuri 34% y’ubukungu bwose bw’igihugu. Kugira ngo by’umvikane, ni nkuko waba ufite amafaranga 100, ariko 34 ari ay’undi muntu.

Umwenda w’imbere mu gihugu ni amafaranga Leta y’u Rwanda iguza mu gihugu imbere. Urugero  abifite cyangwa ama banki akorera mu Rwanda bashobora kuguriza Leta . Bwana Sindayigaya yavuze ko mu myaka ishize Leta y’u Rwanda yatanze impapuzo z’inguzanyo zitwa Bond, umuntu agurana amafaranga muri Banki, gutyo amafaranga akaba aya Leta (ni uburyo bwo kuguriza amafaranga Leta).

Mu mwaka wa 2017, umwenda w’imbere mu gihugu wari umaze kugera kuri miliyoni ibihumbi 850 y’amadolari y’Amerika  (796 875 000 000 Frw),  umuntu awugereranyije n’ubukungu bw’u Rwanda, bikaba 9%.

Uko bwana Sindayigaya yabitangaje, kuba u Rwanda rushobora gukoresha ubu buryo bwose mu gushaka amafaranga ni ikintu kiza, ni n’iterambere, nkuko buri muntu wese akenera kujya kuguza amafaranga ngo atangire umwuga.

Icy’igenzi umuntu agomba kureba kuri uwo mwenda ni uko amafaranga akoreshwa. Ku gihugu cy’u Rwanda, biboneka ko yashowe mu mishinga minini itabasha kuzana umusaruro.  Urugero yatanze aha ni nka Rwandair, Kigali Convention Center n’amahoteli, ashorwa mu gutera inkunga amakipe y’umupira akomeye kandi yinjiza akayabo nka Arsenal, PSG n’ibindi bikorwa byo kwaya. Ijisho ry’Abaryankuna ryabamenyesheje uko Rwandair ihomba, n’uko amahoteli amwe yo mu Rwanda ari nk’imitako kubera guhenda ku buryo yabuze abakiliya.

Kigali Convention Center ni umushinga mwiza, igipimo cyawo si uko imurika mu mabara yose ahubwo ni uko yabyazwa umusaruro! Ikindi umuntu yakwibaza niba nta yindi mishinga y’ingenzi, yari kugirira akamaro Abanyarwanda, yaba yaragiyemo amafaranga yubatse KCC kandi ubu ikaba yari kuba ibyaza umusaruro.

Kubera imishinga idatanga umusaruro, ikibazo cy’iyo myenda kiba inyungu Leta y’u Rwanda ikomeje kugenda iriha. Bityo bikabangamira ubukungu bw’u Rwanda. Urugero ni nk’aho abifite bo mu Rwanda bagura umwenda wo mu Rwanda, noneho ingaruka ikaba ko amafaranga aho kujya muri banki ajya muri ayo ma Bond, noneho umuturage runaka yajya kuguza bikamugora kubera asanga igipimo cy’inyungu (taux d’intérêt) kiri hejuru cyane.

Umunyarwanda waba wifuza kumenya uko amafaranga y’u Rwanda akoreshwa, yajya asoma raporo y’umugenzuzi mukuru, yamufasha kubyumva no kubona ibihombo karundura abategetsi mu myanya myinshi ivugwaho (kuko hari n’itavugwaho kuko ivuzweho uwayivugaho byamukoraho).

Uwaba yumva ko uyu mwenda uzabazwa ba nyirizina bawufashe, aho Bwana Sindayigaya, yibukije Abanyarwanda, nkuko duhora tubabwira ko umwenda Leta ya FPR ifata ari uw’igihugu, ari uw’Abanyarwanda, n’iyo Leta runaka yavaho, uwo mwenda uzabazwa Abanyarwanda.

Mu mibare icukumbuye,  mu mwaka wa 2019, Banki y’Isi  yavuze ko  umwenda wa Leta y’u Rwanda wari wageze kuri 49,1% y’ubukungu bw’u Rwanda, ukaba wari umaze kugera ku madolari miliyali  eshanu na miliyoni maganane (5 400 000 000$ – 5 062 500 000 000 Frw), bivuze ko hejuru ya buri mutwe w’umunyarwanda, hariho umwenda wa mafaranga arenze ibihumbi  400 000Frw.

Mu gusoza iyi nkuru twagaruka kuri wa mwenda wa Eurobond,  ushobora kuzabera ikizamini gikomeye Leta y’u Rwanda, mu mwaka wa 2023, aho izatangira kuwishyura , bishobora kuzashyira  igitutu ku isanduku ya Leta. Ariko impuguke mu gucunga imari, zikaba zivuga ko Leta y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo kuba bwasohora izindi Eurobond, zigasunika igihe cyo kwishyura uwo mwenda.

Nema Ange – Komisiyo y’Ubukungu