ABANYARWANDA BAGARAGAJE KO BADATINYA CORONAVIRUS NUBWO IKOMEJE KUZENGEREZA ISI KUKO NTA CYOREZO CYABARUTIRA FPR

Spread the love

Iki cyorezo kiswe COVID19 giterwa na Coronavis, cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, nyuma y’igihe ubutegetsi bw’ubushinwa bwarakigize ibanga kandi bugerageza kugishakira umuti, cyaje kugaragaza ubukana bukabije mu gukwirakwira bituma ubwo butegetsi bwiyambaza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, maze isi yose ikimenya ityo.

Nyuma y’amezi agera kuri ane iki cyorezo  kibasira inyoko muntu, ubu cyamaze gukwirakwira isi yose, ndetse isi yose ihangayikishijwe n’iki cyorezo ndetse inzego zose ziri gufata imyanzuro n’ingamba bikomeye byo guhangana n’iki cyorezo.

Nyuma y’igihe kirekire iki cyorezo kizengereza ibice bitandukanye by’isi, ubu noneho gikomeje kwinjira no mu bihugu bitandukanye by’umugabane w’Afurika.

Imibare igezweho ubu twandika iyi nkuru, iragaragaza ko abakabakaba ku bihumbi Magana atatu (282 744), banduye iki cyorezo ku isi yose, naho abagera ku bihumbi hafi cumi na bibiri (11 820) bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku isi hose.

Muri Afurika iki cyorezo gikomeje gusatira abaturage nubwo bidakabije nkuko bimeze ku mugabane w’i Burayi, aho iki cyorezo kimaze kwica abaruta abo kishe aho cyatangiriye.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo iki cyorezo nubwo cyakomeje gutera abantu ubwoba, ariko ntibirakabya, kuko no mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Burundi n’u Bugande nta murwayi urabigaragaramo.

Ku rundi ruhande hari andi makuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko kuri wa gatanu ubutegetsi bwa FPR bwaba bwagabye igitero cya Coronavirus ku gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ngo u Rwanda rukaba rwohereje umugore witwa MUSHIMIYIMANA Delphine urwaye iyo ndwara mu bugande aciye mu karere ka  Kabale, uyu mugore akaba yaragiye i Dubai mu minsi ishize aho yabanaga n’umugabo waje gusangwamo iyi virusi.

Nubwo abenshi bemeza ko yoherejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko inzego z’ubutegetsi zo siko zibibona kuko zavuze ko uyu mugore yashatse gucika abagombaga kumukurikiranira mu kato.

Kugeza ubu mu Rwanda ubutegetsi bwa FPR bumaze kwemeza ko abagera kuri 17 ari bo bamaze kwandura iki cyorezo, kandi nta n’umwe urahitanwa nacyo. Nubwo bimeze bityo ariko ubutegetsi bwimonogoje bukomeje kwihisha inyuma y’iki cyorezo buhohotera abaturage.

Kandagira ukarabe, uburyo bwo gukaraba ibiganza mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza coronavirus

Mu gihe Abanyarwanda bamaze icya kane cy’ikinyejana batakamba kubera icyorezo cyabateye kandi gikomeje kubayogoza cya FPR, kica, kigasenya, kigasesagura ibyo cyasanze, Coronavirus ije ari ikindi cyorezo kiyongera kuri icyo cya FPR cyazanye n’ibindi birimo inzara, ubukene, ubushomeri, agahinda, amaganya n’ibindi bibi byose bikomeje kuzengereza Abanyarwanda.

Nubwo bimeze bityo ubushakashatsi bugaragaza ko usibye iki cyorezo umuntu yavuga ko kitanateye ubwoba cyane umuntu wese waciye muri ibyo byorezo twavuze haruguru, ndetse ibisohoka mu itangazamakuru bikaba byerekana ko Abanyarwanda nta gaciro bahaye iyi COVID19, kuko ntaho ihuriye n’ubwicanyi bwa FPR bamaze kumenyera, Abanyarwanda mu mateka yabo icyorezo cyakomeje kubazahaza mu mateka yabo kuko cyahitanye abati bacye kandi n’ubu kikaba gikomeje mu gihe bayobowe n’ubutegetsi bubi ari inzara, kuko yahitanye abatari bacye, hagakurikiraho intambara n’ubwicanyi Abanyarwanda bakomeje kurwana no kwicana hagati yabo nabyo byahitanye abatari bacye, ibyo bikiyongera ku Banyarwanda ubutegetsi bubi bukomeza kwivugana.

Mu gihe ku isi hose bigaragara ko iki cyorezo kitari mu byorezo 20 byahitanye benshi, nk’ubushita, Peste noire, peste antonine, umusonga cyangwa se fièvre jaune, ibibembe, virus itera SIDA n’ibindi byayogoje isi abantu bahangayikishijwe n’ukuntu Coronavirus yandura vuba, nubwo abenshi mu bayandura hafi 98% bakira, ikivugana abasanzwe bafite integer nke.

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.

One Reply to “ABANYARWANDA BAGARAGAJE KO BADATINYA CORONAVIRUS NUBWO IKOMEJE KUZENGEREZA ISI KUKO NTA CYOREZO CYABARUTIRA FPR”

  1. Muve ibuzimu mujye ibuntu muve mu matiku,mwebwe iyo nsomye ibyo mwandika mutukana kweli ubwo nimwe mushaka impinduka mu gihugu?

Comments are closed.