IBYO PAUL KAGAME ATAVUZE MU IJAMBO RYE KU CYOREZO CYA COVID19

Paul Kagame, umukuru w’igihugu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/03/2020 yagejeje ijambo ku baturage mu igihe abantu benshi bari baritegerejekuko kuva u Rwanda rwakwinjira mubihe by’amage, abanyeshuri bagasubira iwabo, abacuruzi bagafunga, abatwara ibintu bagaparika imodoka, abakozi ba nyakabyizi bagahagarika gukora, imipaka y’u Rwanda igafungwa, ikibuga cy’indege kigahagarika kwakira abagenzi, Abanyarwanda bagategekwa kuguma mu rugo, umukuru w’igihugu yari yaruciye ararumira.

Mu gihe yari acecetse yavuganye kuri telephone na Justin Trudeau, ministre w’intebe wa Canada, akora n’inama ya G20 hifashishijwe ikoranabunga ariko nta kintu yabwiraga Abanyarwanda.

Mu ijambo rye, hagaragaye ko bari bamuteguriye ibintu byo gusoma akabisoma, Abanyarwanda bari bategereje ko atanga umucyo n’umurongo ku bibazo byinshi Abanyarwanda bafite muri iki gihe, nk’ibijyanye n’abantu bakoraga akazi ka nyakabyizi bakarya kubera ko bakoze, abahagaritse ubucuruzi ariko imisoro ikaba ikibarwa, abahagaritse ubucuruzi kandi bakoresha inguzanyo aha umuntu yavuga nk’umuntu wagujije akagura coaster itwara abagenzi, akaba yishyuraga banki buri kwezi kubera akazi imodoka ye yakoze ubu ikaba iparitse ariko banki iri kumubarira, tukarangiriza k’urugero rw’Abanyarwanda bafungiweho ingendo bari kure y’imiryango yabo.

Abanyarwanda benshi bari biteze kumva icyo ubutegetsi (gouvernement) iteganya, ingengo y’imari iteganijwe, aho ubushobozi buzava n’ibindi.

Mu ijambo rye, Paul Kagame nta na kimwe yasubije, yatengushye abari bategereje ihumure rye, nubwo yavuze ibyo kugoboka abatishoboye, yivugiye ko leta iri kubyigaho. Icyo yibanzeho cyane ni ugushimira umuherwe Jack Ma na Dr Tedros wa OMS. Icyakora nanone ntitwakwiyibagiza ko Paul Kagame yagaragaje agahinda atewe n’indege ze ziparitse zitari gukora, kuko yagaragaje ko kuri we ari cyo cyemezo gikomeye yafashe kandi kimuraje inshinga, kuko akomeje kwibaza ibihombo ari guhura nabyo by’ibyo yirirwaga agurukamo, bigakubitana n’uruhuri rw’ibibazo igihugu kirimo nawe ubwe biri kumugiraho ingaruka.

Mu bigaragarira buri wese ijambo rya Paul Kagame, nta kizere ryazaniye Abanyarwanda kubijyanye n’aho igihugu kiri kugana. Abasesenguye iryo jambo bakunze kuvuga ko yarivuze mu rwego rwo gusubiza ibihuha byahitaga ku mbuga nkoranyambaga, bikwiza ko yaba yanduye Covid19 cyangwa se akaba yabikoze kubera igitutu cy’abatavuga rumwe nawe bahoraga bagaragaza ko atitaye ku banyarwanda. Nyamara nubwo yarivuze, n’ubundi yabikoze bya nyirarureshwa.

Honoré Murenzi