Nkuko twabigarutseho mu makuru yacu mu bihe bitandukanye, kandi nkuko ku isi hose ari yo nkuru igezweho cyane, Icyorezo cya COVID19 gikomeje guteza ibibazo bitandukanye mu mahanga atandukanye, kuko uko bwije n’uko bucyeye cyiivugana abatari bacye, abandi benshi cyane bakandura. Ubu twandika iyi nkuru ku isi hose, abamaze kwandura iyi virus barakabakaba ibihumbi magana arindwi (678,905) naho abarenga ibihumbi mirongo itatu na kimwe (31,771) bamaze guhitanwa nacyo. Mu gihe mu Rwanda imibare ya Leta igaragaza 60 barwaye iki cyorezo ariko ntawe cyirahitana.
Ubu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nizo zugarijwe cyane, kuko ari zo zifite umubare munini cyane w’abayanduye, nyamara kandi mu ntangiriro prezida Trump yari yayise virus y’Abashinwa none iramwiyeretse ko itarobanura uruhu cyangwa ikindi kintu cyose.
Ubutaliyani nanone bukomeje kuzahazwa n’iko cyorezo kuko ari bwo bumaze gupfusha abantu benshi bazira iki cyorezo kuko ubu twandika ibi, abataliyani barenze ibihumbi icumi (10,023) ari bo bamaze guhitanwa nacyo mu gihe abayanduhe benda kugera ku ibihumbi ijana (92472) ubu twandika iyi nkuru.
Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, nkuko twari tubikomojeho, cyimaze kuza imbere mu mubare w’abayanduye ku isi, cyigakurikirwa n’umugabane w’i Burayi mu gihe mu Bushinwa aho yatangiriye, ibintu byatangiye gusubira mu buryo.
Muri Afurika ubwoba ni bwose ko iki cyorezo cyahakora ibara abantu barebye ibyo gikoze mu bihugu bikomakomeye, bahamya ko ubwo bukana bw’iyo virus ku yindi migabane bugeze muri Afurika gutyo ko ibintu byazamba. Hagendewe k’ubushobozi bucye mu by’ubuvuzi n’ubukungu busanzwe burangwa kuri uyu mugabane wacu.
Ni muri urwo rwego ingamba zikomeje gukazwa nubwo hari aho biri kugera aho kugira ngo izo ngamba zibe izo kurengera abantu ahubwo zikaba izo kubahitana nko mu Rwanda igipolisi kikaba kimaze kwivugana babiri nkuko twabitangaje mu nkuru yacu iheruka, ni mu gihe kandi mu gihugu cy’Abaturanyi cya Uganda naho igipolisi cyarashe babiri bagakomereka ubu bakaba bari kuvurwa.
Ibikomerezwa bitandukanye bikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo duhereye ku byamamare bimaze guhitanywa na cyo nk’umuririmbyi w’icyamamare w’umunya kameruni wakoreraga umuziki we mu Bufaransa Manu Dibango wapfuye ku myaka 86 y’amavuko, uwahoze ari perezida w’ikipe ya Real Madrid nawe wishwe n’iyi virus ku myaka 76 y’amavuko n’abandi benshi barimo umunyamakuru wo muri Zimbamwe witwaga Zororo Mutsvangwa wapfuye afite imyaka 30 y’amavuko, umujyanama wa perezida wa RDC witwa Jean Joseph Makendi wapfuye kuwa 24 Werurwe 2020, umupadiri wari ukunzwe cyane mu Butaliyani witwa Giueseppe Berardelli wapfuye kuwa 25 Werurwe 2020 ku myaka 72 n’abandi benshi tutarondoye.
Mu gihugu cy’ubwongereza naho iyi Virus yarahasesekaye ntiyanatinya kwinjira idakomaze i Bwami kwa Elizabeth, aho igikomangoma Charles wa Wales yagaragaweho iyi virus, minisitiri w’intebe Boris Johnson nawe kuri uyu wa kane akaba yaritangarije ko yamaze kwandura; nyuma gato umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima nawe yatangaje ko bayimusanganye, bikaza byiyongera kuri Chancelier w’Ubudage Angela Merkel nawe kugeza ubu uri mu kato amazemo icyumweru kirenga acyekwaho kuba yaranduye iyi virus, kimwe na perezida wa Botswana Eric Masisi nawe umaze icyumweru kirenga mu kato, n’ibindi bikomerezwa iyi virus ikaba itari urobanura.
Ubukungu bw’isi bukaba nabwo bukomeje guhura n’uruva gusenya kuko ibihugu hafi ya byose byatangiye gutaka, nk’aho Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze gusaba ko haboneka triyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika zo kuziba icyuho, ibihugu byo ku mugabane w’i Burayi nabyo bikomeje gufata ingamba zo gushaka umutungo mu bigo by’imari no korohereza bimwe mu bihugu byahuye n’uruva gusenya kubera COVID19, ibyo biba mu gihe ibihugu bigize G20 byamaze kwemera gutanga triyoni eshanu z’amadorari y’Amerika zo gufasha ibihungu bitandukanye bikomeje kuzahazwa n’iki cyorezo.
Muri macye mu Rwanda inzara niyo yazonze abaturage bari basanzwe barya zahize, ubu bakaba birirwa bafungiranye mu mazu, nubwo uburyo bwo gutwara abantu muri rusange bwahagaritswe mu Rwanda abaturage batari bake,cyane cyane urubyiruko rwakoraga ibiraka buri munsi rukomeje gufata izubusamu n’amaguru ruhunga imijyi rujya mucyaro.
Nyuma y’igitutu cy’abaturage n’ubujura bwo gutobora amazu n’amaduka ndetse no mumirima y’abaturage bukomeje gukaza umurego Ubutegetsi kuri uyu wa gatandatu bwabeshyabeshye amahanga ngo ko bugiye gutangira gufasha abaturage bubaha ibyo kurya n’ibya ngombwa by’ibanze, ariko abaturage ntibishimiye uko buri kubashukisha ikiro cy’umuceri n’ikiro cya kawunga ku rugo ruri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, aho usanga hafata ingo zibarirwa ku ntoki muri buri mudugudu nyamara mu gihe umuryango nyarwanda urangwa n’ubucukike bw’abantu haba mu rugo no mu miturire.Ubwoba ni bwose mu Rwanda kuko abayobozi bo mu nzego zibanze bakomeje kuzenguruka bateguza abaturage guhaha ibizabatunga mu minsi irimbere kuko ngo batazongera kwemererwa gusohoka mu nzu.
Tugarutse Kandi kungamba zo gukomeza gukumira imfu ziterwa n’iki cyorezo binyuze mukongera imbaraga mu buvuzi n’umubare w’abita ku barwayi abaganga n’abaforomo barenga 50 bavuye mu gihugu cya Cuba kuri uyu wa 22 Werurwe 2020 bageze mu butaliyani aho bagiye guhashya iki cyorezo; ibihugu nk’ubushinwa n’uburusiya nabyo ntibyasigaye inyuma mu kwemerera inkunga y’abaganga iki gihugu cyayogojwe n’iki cyorezo; mu bihugu by’uburayi nk’Ububiligi umubare w’abakorera bushake w’abaganga n’abaforomo ukomeje kwiyongera kuko abenshi mu bakora imyuga iyariyo yose ishamikiye k’ubuganga biyemeje gutanga umusanzu wabo.
Si mubuvuzi gusa hakomejwe gushyirwa imbaraga kuko ibihugu bitandukanye bikomeje gukaza igikorwa cyo kwishyira mu kato kwa buri muturage yirinda arinda n’abandi bityo muri uru rwego mu Bubiligi igihe cya kato kikaba cyongerewe kuzageza kuri 19 Mata 2020 ndetse hagakazwa ingamba zo guhangana n’iki cyorezo. Ni mugihe kandi mu Bufaransa ho igihe cy’akato cyiyongereye kugeza kuya 15 Mata 2020.
Twabibutsa ko kandi igihugu cy’ubuholandi cyari cyarinangiye nacyo cyatangiye gushyira mubikorwa ingamba zirebana n’akato.
Mubiyaga bigari ,muri Soudan y’amajyepfo hasubitswe imyitozo igamije guhuza igisirikare y’abasirikare 29,000 batoranyije mu ngabo za perezida Salva Kiir n’inyeshyamba zitavugaga rumwe na leta za Riek Machar nyuma yaho bumvikaniye ,irisubikwa rikaba ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus ibi bikaba byaratangajwe n’uvugizi w’igisikare cy’iki gihugu Bwana Lul Ruai Koang kuri uyu wa 27 Werurwe 2020 .
Naho muri Tuniziya abakozi basaga 150 bishyize mu kato ngo bakore masike n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi mu by’ubuvuzi.
Remezo Rodriguez – i Kigali
Byamukama Christian – i Bruxelles