BYENDA GUSETSA : U RWANDA RWAREZE U BURUNDI MURI UGANDA GUFUNGA UMUPAKA!

Yanditswe na : Kayinamura Lambert

Mirongo icyenda ku ijana y’ibikorwa bya FPR usanga biteye agahinda. Ariko rimwe na rimwe hari igihe ikora ibikorwa bisekeje. Muri iyi nyandiko turagaruka ku ibaruwa yaje nk’icyinyoma cyo ku wa mbere mata ariko kikaba kitaricyo, ubwo u Rwanda rwareze u Burundi, ruburegera Uganda, gufunga impikaka! Iyo baruwa yanditswe ku tariki ya 31 Werurwe, abantu bakaba barasetse imbavu zigashya.

Biturutse ku bwishongozi n’ubushwanyi n’amahanga Leta ya Kigali imaze kumenyekanaho mu karere, ifashe icyemezo cyatunguye benshi cyo gufunga Umupaka wa Gatuna. Icyo cyemezo kikaba cyaratewe n’uburakari yari itewe n’uko igihugu cya Uganda cyari kimaze guhindura umuvuno maze kigata muri yombi maneko za FPR zari zimaze kujagata umurwa mukuru Kampala n’ibindi bice by’igihugu.

Icyo kemezo, n’ubwo byakomeje kugirwa ibanga i Kigali cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda busanzwe bushingiye ahanini ku buhahirane hagati y’ibyo bihugu byombi. Twabibutsa ko kubera isoni icyo gikorwa kigayitse cyari giteye, ubutegetsi bw’i Kigali bwabanje kuyobya uburari nk’uko bisanzwe, bubeshya amahanga ko umupaka wafunzwe kubera impamvu zari ziturutse ku  mirimo yo kuwusana. Nyamara ntibyateye kabiri, Nyirabayazana watanze iryo tegeko ryo gufunga umupaka ari we Paul Kagame yivamo ko umupaka wa Gatuna wari wafunzwe kubera imvo za Politiki.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, ibihugu byo mu karere nabyo ntibyorohewe. Nyuma yo kugera mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda, ubu icyo cyorezo cyasesekaye no mu gihugu cy’Uburundi.

Imwe mu ngamba Leta y’Uburundi yafashe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID19 harimo no kubuza amakamyo y’ibicuruzwa ava mu gihugu cy’u Rwanda kwinjira mu Burundi.

Twabibutsa ko n’ubundi kubera ya Politiki ya gashozantambara, ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwari bwajemo igitotsi kinini aho Leta ya Kigali ishyigikiye ku mugaragaro abashaka guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza ariko bikanga bagakama ikimasa. Ibi nabyo ntibyoroheye ubukungu bw’u Rwanda kuko imbuto, amavuta yo guteka, n’ibindi bicuruzwa byavaga i Bujumbura byahise bihagarara.

Ubu rero kubera icyemezo cya Leta y’Uburundi cyo kubuza amakamyo ava mu Rwanda kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu, Leta ya Paul Kagame yipfutse mu maso, irira ayo kwarika, maze yifata ku munwa ishishimura ibaruwa iregera Leta ya Uganda ngo ko Uburundi bwarenze ku masezerano ya East Africa maze bugafunga umupaka!

Uretse ko umuntu ubona ibyemezo nk’ibi yakwicara hasi agaseka gusa, ntabwo bisaba ubwenge bwinshi muri Diplomasi ngo abantu babone ko Leta ya FPR igera aho igasetsa abantu.

Ari uwafunze umupaka kuberako babujije Maneko ze kwica no gushimuta inzirakarengane, n’Uwafunze umupaka ngo arinde abaturage be COVID19 ubwo uwishe amasezerano ya East Africa ninde?

Akabi gasekwa nk’akeza!

Kayinamura Lambert